• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Umusazi-mwenge Karasira Aimable yanze kuburana ngo afite uburwayi bwo mu mutwe, none asohoye igitabo. Niwe wacyanditse, cyangwa aracyitirirwa?

Umusazi-mwenge Karasira Aimable yanze kuburana ngo afite uburwayi bwo mu mutwe, none asohoye igitabo. Niwe wacyanditse, cyangwa aracyitirirwa?

Ubwanditsi 14 Oct 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Igitabo Aimable Uzaramba Karasira yise “NDEKA UNDORERE” cyamaze kugera ku isoko mpuzamahanga ry’ibitabo,  amakuru dufite akaba avuga ko ibigikubiyemo ari rya pfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gusebya u Rwanda n’abayobozi barwo, ibyaha n’ubundi byatumye ajyanwa gutura muri gereza ya Nyarugenge, hazwi ku izina rya”Mageragere”. 

Nta gitangaje kuba imfungwa cyangwa umugororwa yakwandika igitabo, kuko baba bafite umwanya munini, ndetse ubuyobozi bwa gereza bukabaha ubwisanzure buhagije.  Icyatunguranye  ahubwo ni ukubona umuntu wanze kuburana avuga ko agomba kubanza kuvuzwa”uburwayi bwo mu mutwe”, ahindukira akabona ubuhanga bwo kwandika igitabo. Ibi byatumye abasesenguzi bahamya ibintu nka bibiri bishobola, byihishe inyuma y’isohoka ry’iki gitabo-rutswitsi.

Iki gitabo cyasohokeye hanze y’u Rwanda,  ari nayo mpamvu  hari abemeza ko kitiriwe Karasira , ariko cyaranditswe na babandi n’ubundi bamwohererezaga amafaranga  ngo ateze impagarara mu Rwanda. Muribuka amamiliyoni arimo n’amafaranga y’amanyamahanga yafatiwe kwa Karasira mu gihe cy’ubugenzacyaha, nawe ubwe atashoboye gusobanura inkomoka yayo.

Si ubwa mbere abajenosideri n’abitwara nkabo” basohoye” igitabo kandi bafunze, kuko na Ngeze Hassan wa Kangura yagisohoye, ariko bikaza kugaragara ko mu by’ukuri cyamwitiriwe, kuko cyanditswe kikanashyirwa ku isoko n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, baba Abanyarwanda bakidegembya mu mahanga, baba n’abanyamahanga biyemeje guhindanya isura y’u Rwanda.

Kwandika no gusohora igitabo mu macapiro akomeye nk’iryakoreshejwe kuri”Ndeka Undorere, si ibintu bipfa gushoborwa na bose. Wasobanura ute ukuntu umuntu uri muri gereza abona mu buryo bworoshye abamufasha gukosora igitabo, amafaranga y’icapiro n’ayo kugishyira ku isoko, mu gihe nyamara hari abantu badafunze, bifuje kwandika ibitabo ku mateka nyakuri y’u Rwanda, ariko bakabura ababibashamo?Aimable Karasira ni “umusazi-mwenge”, kuko ibyo yigira byose abikora nkana, kandi abifitiye impamvu.

Mbere y’uko atangira imigambi mibisha, yari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, aho yigishaga amasomo y’ikoranabuhanga. Ibi bivuze ko atananirwa kwandika igitabo. Kuba rero yiyita umurwayi wo mu mutwe, ni amayeri yo kwanga kuburana, akanabishishikarizwa n’abamutumye gukora amahano,  kugirango ejo amabanga yabo yose atazajya ahabona, Karasira aramutse yemeye kuburana. Ni imitwe nk’iya Rusesabagina wanze kuburana, atinya ko ibye byose bijya ku Karubanda. Ntacyo byamumariye, kimwe n’uko na Karasira ntacyo bizamufasha.

Ntawahamya ko gereza yari kwemera ko Karasira ahandikira igitabo-rutwitsi, kigasohoka abayobozi batazi ibicyanditsemo. Igishoboka ahubwo Karasira yasigiye umushinga (draft) abamukoresha, ari nabo bawunogeje, kugeza igitabo kirangiye.

Izi”hypotheses” zirahuriza ku ngingo imwe. Yaba ari Karasira wiyandikiye iki gitabo, yaba yaracyandikiwe n’abandi, haragaragaramo akaboko k’abahoza u Rwanda ku nkeke, barimo n’abanyamahanga, dore ko ba Judi Rever, Michela Wrong, Keneth Roth, Filipp Rentjens, n’abandi bagome batajya baryama.

Abatindi ntibihishira ariko, kandi ntawe utwika  inzu ngo ahishe umwotsi. Uko byagenda kose abafashije Aimable Karasira kwandika iki gitabo kigoreka amateka y’u Rwanda cyangwa abakimwitiriye, bazamenyekana.

Abahanga bacu mu gucukumbura inkuru zihishe batangiye akazi, kandi mu gihe kitarambiranye tuzabaha amakuru atavangiye. 

2022-10-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Col Byabagamba na Rusagara byavugwaga ko batorotse gereza basubiye mu rukiko

Col Byabagamba na Rusagara byavugwaga ko batorotse gereza basubiye mu rukiko

Ubwanditsi 22 May 2019
Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro

Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro

RUSHYASHYA 19 May 2026
Senegal yabaye ikipe ya mbere ya Afurika igeze muri 1/8 cy’igikombe cy’isi 2022, ikaba izahura n’u Bwongereza berekeza muri 1/4

Senegal yabaye ikipe ya mbere ya Afurika igeze muri 1/8 cy’igikombe cy’isi 2022, ikaba izahura n’u Bwongereza berekeza muri 1/4

Ubwanditsi 30 Nov 2022
Nyuma ya Sankara hari n’abandi bari mu nzira

Nyuma ya Sankara hari n’abandi bari mu nzira

Ubwanditsi 01 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibibazo bibazwa Mukamugema umaze kugaragaza urwango yangaga  Umwami Kigeli
ITOHOZA

Ibibazo bibazwa Mukamugema umaze kugaragaza urwango yangaga Umwami Kigeli

Ubwanditsi 27 Jan 2017
Uganda : Chimpreports yahawe inkwenene nyuma yo gutangaza ko ingabo z’u Rwanda zambuka muri Uganda gushaka ibiryo
INKURU NYAMUKURU

Uganda : Chimpreports yahawe inkwenene nyuma yo gutangaza ko ingabo z’u Rwanda zambuka muri Uganda gushaka ibiryo

Ubwanditsi 19 Apr 2019
Mafia m’ubucuruzi bw’ amabuye y’agaciro niryo banga ryo gukomera kw’  ingoma ya Perezida Pierre Nkurunziza 
INKURU NYAMUKURU

Mafia m’ubucuruzi bw’ amabuye y’agaciro niryo banga ryo gukomera kw’  ingoma ya Perezida Pierre Nkurunziza 

Ubwanditsi 17 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru