• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

Ubwanditsi 17 Apr 2017 ITOHOZA

Ihuriro mpuzamahanga ryita ku bukungu (World Economic Forum) rikora ubushakashatsi mu nzego zinyuranye, ryashyize u Rwanda ku mwanya wa cyenda mu bihugu 136 by’isi mu kurangwamo umutekano.

Iyi raporo yiswe ‘The Travel & Tourism Competitiveness Report 2017’, isohoka kuva mu 2007, iba ikubiyemo uko igihugu gihagaze mu nzego zinyuranye hagamijwe gufasha inzego z’ubukerarugendo mu bihugu gutera imbere.

Iyi raporo ya 2017 yasohotse tariki ya 5 Mata, igaragaza ko ku Isi igihugu kiza imbere mu kurangwamo umutekano ku kigero cyo hejuru ari Finland n’amanota 6.65, ikurikirwa na Leta Zunze Ubume Z’Abarabu n’amanota 6.6 mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa Cyenda n’amanota 6.39, kikaba igihugu rukumbi cyo muri Afurika kiza mu icumi bya mbere dore ko ikigerageza kuza hafi ari Maroc iri ku mwanya wa 20 n’amanota 6.14.

Mu bihugu bituranye n’u Rwanda, ikiza hafi ni Tanzania ifite amanota 5.05, Uganda ni iya 104 n’amanota 4.61, u Burundi ni ubwa 111 na 4.23 mu gihe Kenya iri ku mwanya wa 129 mu bihugu 136 ifite amanota 3.45.

Ibihugu by’ibihangange nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza n’ibindi biza inyuma cyane muri uru rwego kuko Amerika iri ku mwanya wa 84 mu gihe u Bwongereza buri ku wa 78. Uretse ibi bihugu ibindi birangwamo umutekano muke harimo Colombia ya nyuma, Yemen iyibanziriza, ibihugu byombi bikunda kwibasirwa n’ibitero by’inyeshyamba bihitana abaturage.

Ibyashingiweho mu gushyira mu myanya ibihugu mu bijyanye n’umutekano, harimo ubwiganze bw’ibyaha binyuranye, imvururu n’ibikorwa by’iterabwoba n’uburyo inzego z’umutekano zihora ziri maso mu guhangana na byo.

Raporo nk’iyi ya 2015, u Rwanda rwari ku mwanya wa 51 n’amanota 5.58 mu bihugu 141 ubwo bushakashatsi bwari bwakorewemo. Indi raporo yakozwe ku bijyanye n’umutekano ni iyasohowe n’ikigo Gallup mu 2015, yarushyize ku mwanya wa gatanu nk’ahantu abantu bashobora kugenda mu masaha y’ijoro nta cyo bikanga.

Raporo y’uyu mwaka yakozwe na WEF igaragaza ko serivisi za polisi zigamije guhangana n’ibyaha zikora neza ku buryo muri icyo cyiciro rwashyizwe ku mwanya wa gatandatu n’amanota 6.4.

-6299.jpg

Polisi y’u Rwanda yasuwe na Perezida Kagame

Abanyamahanga batandukanye bumva u Rwanda nk’igihugu cyiyubatse mu iterambere mu gihe gito nyuma yo kugwirirwa n’amahano ya Jenoside.
Isuku n’umutekano usesuye bituma ba mukerarugendo barusura ku bwinshi ndetse n’abategura inama zikomeye bagasiganirwa kuzikorera mu rw’imisozi igihumbi.

Source : IGIHE

2017-04-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“U Rwanda ni igihugu cy’Agaciro gikwiye kuyoborwa n’umugabo, inzererezi zizagume kuri Internet” – Umusomyi wa Rushyashya

“U Rwanda ni igihugu cy’Agaciro gikwiye kuyoborwa n’umugabo, inzererezi zizagume kuri Internet” – Umusomyi wa Rushyashya

Ubwanditsi 05 Jul 2021
Umudepite wa Uganda aramagana uburyo igihugu cye kiri kuzambya umubano mu karere kose

Umudepite wa Uganda aramagana uburyo igihugu cye kiri kuzambya umubano mu karere kose

Ubwanditsi 28 Mar 2019
U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu

U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu

RUSHYASHYA 01 Oct 2026
Jenerali Cirimwami wiyise ‘intare’, ku nshuro ya mbere yabonye mu maso h’Intare za Sarambwe yahise asezera ku birayi

Jenerali Cirimwami wiyise ‘intare’, ku nshuro ya mbere yabonye mu maso h’Intare za Sarambwe yahise asezera ku birayi

Ubwanditsi 24 Jan 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kabuga Felesiyani nawe ku rutonde rw’abandi ba Jenosideri nka Protais Mpiranya bahawe Pasiporo ya Uganda mu rwego rwo guhunga ubutabera
INKURU NYAMUKURU

Kabuga Felesiyani nawe ku rutonde rw’abandi ba Jenosideri nka Protais Mpiranya bahawe Pasiporo ya Uganda mu rwego rwo guhunga ubutabera

Ubwanditsi 24 May 2020
IMF yatanze ihumure ku myenda u Rwanda rumaze gufata
UBUKUNGU

IMF yatanze ihumure ku myenda u Rwanda rumaze gufata

Ubwanditsi 19 Feb 2018
Amagambo atangaje ya Twagiramungu  ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ‘
Mu Rwanda

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ‘

Ubwanditsi 13 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru