• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Rene Rutagungira, inzirakarengane y’intambara za propaganda za Museveni. Arembeye muri gereza ya CMI, Makindye

Rene Rutagungira, inzirakarengane y’intambara za propaganda za Museveni. Arembeye muri gereza ya CMI, Makindye

Ubwanditsi 05 Jul 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Abanyarwanda bari muri Uganda ndetse n’umuryango wa Rene Rutagungira baratabariza umuvandimwe wabo urembeye muri gereza ya CMI muri Uganda. Kuva yashimutwa ku wa 7 Kamena 2017, Rene Rutabingwa aracyari muri gereza ya gisirikare cya Uganda, aho arimo gukorerwa iyicarubozo, gufatwa nabi bikabije n’ibindi bikorwa binyuranye bibangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Kuri ubu bikaba bivugwa ko yaba arwaye, arembye bikomeye kubera iyica rubozo yakorewe na CMI.

Ubu akaba amaze hafi imyaka ikabakaba muri ibiri Rutagungira avanywe mu runywero ahitwa Bakuli mu nkyengero z’Umujyi wa Kampala, ubwo yarimo gusangira n’inshuti. Iryo shimutwa ni uburyo buranga urwego rw’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda, Bagize batya bamuvana kuri tabuleti yari yicayeho mu kabari baramushushubikana. Abamushimuse babanje kumutwara Mbuya, nuko nyuma baza kumwimurira mu nkambi ya gisirikare Makindye mu nkyengero za Kampala, aho bakomeje kumufungira kugeza nanubu.

Rutagungira ntiyemerewe gusurwa n’umuryango we Rutagungira. Ubutegetsi bwa Uganda bwanze ko ajya asurwa  n’urwego rwa  ambasade y’URwanda ruri Kampala.Kandi nyamara itegeko mpuzamahanga ribimwemerera, kuko umunyamahanga iyo afungiye mu gihugu, ambasade iba ifite uburenganzira bwo kumusura. Ubutegetsi bwa Uganda ntibujya bwemerera urwego rwa ambasade y’URwanda gusura Abanyarwanda baba bafungiye muri Uganda, baba bashimuswe n’inzego za Uganda z’umutekano.

Mu gihe akiri Makindye, abunganizi mu by’amategeko ba Rutagungira bavuga ko yakorewe iyicarubozo hifashishijwe uburyo burimo nko gukubitwa bikabije, kumufatisha umuriro w’amashanyarazi.Akaba ngo amaze  gutakaza ibiro byinshi kandi amerewe nabi cyane adafite kivura. Abakorera Rutagungira iyicarubozo harimo na Jenerali Henry Tumukunde, wahoze ari minisitiri w’umutekano, wifuzaga ko Rutagungira yemera ko ari intasi y’URwanda. Nubwo ariko bimeze bityo, yakomeje kubahakanira, ko atigeze aba intasi

Muri Gicurasi 2019, abunganira uwo munyarwanda basabye ko ahita arekurwa ntamananiza akava muri yo gereza ya ya gisirikare ya Makindye. Bavuze ko ubuzima bwe bugenda burushaho kugenda busubira inyuma kubera iyicarubozo ry’indengakamere, kandi no kuba iryo fungwa ridakurikije amategeko ntibakwiye no kumuburanisha, umusivili ufungiye mu rukiko rwa gisirikare. Rutagungira akaba yaragejejwe mu rukiko rwa gisirikare Makindye inshuro imwe gusa. Bakaba batarigeze bagaragaza ibimenyetso bimushinja.

Nkuko itegeko nshinga rya Uganda ribiteganya, urukiko rwa gisirikare ntirugomba kuburanisha umusivile. Nkuko urugaga rw’abavoka bo muri Uganda bamenyesheje ukuriye ubutabera muri Uganda, bityo urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga rya Uganda ko kuburanisha abasivili mu nkiko za gisirikare biba bihabanye n’itegeko nshinga rya Uganda.

“Urukiko ruba rudafite ububasha ku rubanza ruba rutabifitiye ububasha, bityo kandi rukaba rutanatanga ubutabera butabogamye, nkuko ingingo ya 28(1) y’itegeko nshinga rya Uganda. Umwanzuro wafashwe n’urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga rya Uganda.

Tumukunde, Brig. Kandiho n’abandi nta kimenyetso bari bafite kandi nta n’icyaha baregaga Rutagungira, uzwi n ‘umuryango we kuba inyangamugayo ikurikiza amategeko, ndetse n’inshuti ze bakoranaga ubucuruzi mu Mujyi wa Kampala.  Rutagungira ni inzirakarengane y’inzego z’umutekano, zahawe amabwiriza na Museveni mu rwego rwo kunoza umugambi we mubisha wo gutoteza inzirakarengane z’Abanyarwanda. Ababizi nk’abanyamakuru, bavuga ko Rutagungira ari umwe mu bitambo byinshi by’intama mu ntambara nyinshi za propaganda Museveni arimo kurwana n’URwanda.

Bakaba barareze Rutagungira kwitabira ibikorwa by’ubutasi no gushimuta abantu. Rutagungira n’abamwunganira mu rwego rw’amategeko bakaba banyomoza abarega Rutagungira, basaba ko batanga gihamya, nanubu, bakaba batarabikora.

Kwicurubozo, gufata kungufu, n’ibindi bikorwa by’icarubozo by’indengakamere bikorerwa abanyarwanda batagira ingano bafungiye muri za gereza za gisirikare za Uganda ziba zidakurikije amategeko. Bamwe mu bafunzwe bakubiswe ku buryo bukomeye, ku buryo ubu babaye intere, ubu bakaba baramugaye. Bikaba bimaze kumenyerwa kumva ubutegetsi bwa Uganda bwazanye Abanyarwanda bakabajugunya ku mipaka y’URwanda.

Imibiri myinshi y’aba banyarwanda, harimo n’abagore baba bafite abana bato,  igaragaza ibimenyetso byuko bakorewe iyicarubozo. Iyo uganira nabo benshi baba barahungabanye mu mutwe, ariko kandi umubare w’abagore bafunze ni muto, ugereranije n’umubare w’abagabo bafunzwe, bikaba bivugwa ko abagore bahohoterwa by’umwihariko, kuko batagirirwa ibanga, ndetse no kuba badahabwa abarinda ba bagore.

“Ibi bikaba byorohereza ababa bashaka kubasambanya ku ngufu, nkuko byagaragajwe n’umunyamategeko uri Kampala witwa Gawaya Tegulle, wunganira Abanyarwanda benshi bafungiye muri Uganda mu buryo budakurikje amategeko. Abagore bafunze bakaba bagira ibyago byo kuvanamo inda, kubera ikibazo cy’isuku nke, kutagira ababyaza babizi n’indi mibereho mibi. Izo nda kandi akenshi baziterwa n’abashinzwe umutekano babakangisha guhitamo urupfu.

Abagore bagaruwe mu Rwanda bavuze ukuntu bambitswe ubusa n’inzego z’umutekano, bavuga ko ngo bashakaga kureba uko  ubwambure bw’umunyarwandakazi busa.” Bakaba kandi barabafatishaga umuriro w’amashanyarazi ku myanya yabo y’ibanga, ari nako babategeka kwicara mu mazi bityo inzego z’umutekano zikabakangisha ko bagiye gushyira insinga z’umuriro w’amashanyarazi muri ayo mazi.

Mu magereza menshi ya Uganda aho ibihumbi n’ibihumbi by’abanyrwanda bafungiye batigeze bafunga mu buryo busanzwe, hakurikijwe amategeko, bakubitwa, kwicishwa inzira, no gukora imirimo y’agahato nko guhinga mu mirima y’ibisheke ya Leta, kubumba amatafari n’indi mirimo y’uburetwa.

2019-07-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Claude Muhayimana yafunguwe mu ibanga mu Kuboza 2022, amaze umwaka umwe gusa muri gereza.

Claude Muhayimana yafunguwe mu ibanga mu Kuboza 2022, amaze umwaka umwe gusa muri gereza.

Ubwanditsi 07 Jan 2023
Polisi ya Uganda yanze kurekura Cynthia ufite nyina w’Umunyarwandakazi

Polisi ya Uganda yanze kurekura Cynthia ufite nyina w’Umunyarwandakazi

Ubwanditsi 11 Jan 2017
Rayon Sports yakoze urugendo rwo Kwibuka, inunamira Abatutsi bazize Jenoside mu 1994

Rayon Sports yakoze urugendo rwo Kwibuka, inunamira Abatutsi bazize Jenoside mu 1994

Ubwanditsi 09 Apr 2024
Mushikiwabo yerekeje muri Cambodge, iwabo w’umwe mu basekuruza ba OIF

Mushikiwabo yerekeje muri Cambodge, iwabo w’umwe mu basekuruza ba OIF

Ubwanditsi 10 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umugambi wa Leta y’Uburundi mu biganiro by’amahoro byitabiriwe na Agathon Rwasa ahagarariye abarwanya Leta kandi ayikorera
INKURU NYAMUKURU

Umugambi wa Leta y’Uburundi mu biganiro by’amahoro byitabiriwe na Agathon Rwasa ahagarariye abarwanya Leta kandi ayikorera

Ubwanditsi 29 Nov 2017
CMI yashyizeho abagize komite nshingwabikorwa ya RNC muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

CMI yashyizeho abagize komite nshingwabikorwa ya RNC muri Uganda

Ubwanditsi 20 Nov 2019
Eddy Kenzi yegukanye ibihembo byinshi mu irushanwa Uganda Music Awards 2017, Dore abegukanye ibihembo bose
Mu Rwanda

Eddy Kenzi yegukanye ibihembo byinshi mu irushanwa Uganda Music Awards 2017, Dore abegukanye ibihembo bose

Ubwanditsi 06 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru