• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ese Koko Umunyemari W’umunyarwanda Wakoze Jenoside Witwa Kabuga Félicien Yiturije Mu Burundi Guhera 2009

Ese Koko Umunyemari W’umunyarwanda Wakoze Jenoside Witwa Kabuga Félicien Yiturije Mu Burundi Guhera 2009

Ubwanditsi 27 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mu gihe mu gihugu cy’u Burundi hakomeje kuvugwa Interahamwe ziri mu kibira zambaye umwambaro w’igisirikare cy’uburundi mu cibitoke, zitozwa n’ Umugabo witwa Godefroid Bizimana akaba asanzwe ari directeur adjoint wa police avuka mu cibitike uyu akaba ariwe abakoresha imyitozo.  Uku gukomera kwe ngo kwemejwe n’ubuyobozi bukuru bwa FDLR.

Amakuru tugitohoza avuga ko aba ari nabo bagabye igitero mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki 20 Kamena 2018,  mu kagari ka Nyabimata mu murenge wa Nyabimata, akarere ka Nyaruguru barasa abantu babiri barapfa bakomeretsa Umuyobozi w’Umurenge, n’abandi benshi banashimuta abandi bantu benshi barimo n’abanyerondo .

Godefroid Bizimana

Mu Burundi kandi haravugwa na Kabuga Félicien ushakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda  ko yaba ari  i Ngozi guhera 2009.

Amakuru ikinyamakuru Rushyashya gikesha ibiro ntaramakuru ‘‘Bujumbura News’’ cyashyize ahagaragara mu bucukumbuzi bwacyo  bitewe n’abantu bagaragaza ubutagondwa, iyo nyandiko yavugaga ku bijyanye ‘‘n’Imbonerakure muri Kongo Kinshasa, ibikorwa by’ubugome’’, ayo makuru akaba yarashyizwe ahagaragara ku wa 12 Ukwakira 2014.

Ibiro ntaramakuru byo mu Burundi ‘‘Bujumbura News’’ byerekanye ko umuherwe Kabuga Felicien uregwa kandi ushakishwa n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi ko atuye kandi atuje mu majyaruguru y’Uburundi ahitwa I Ngozi iwabo wa Perezida uriho kuri ubu uhereye mu 2009.

Uhereye icyo gihe amakuru yatangajwe kugeza ubu ntabwo abayobozi b’Abarundi babihakanye cyangwa ngo bayanyomoze. ikigaragara ni uko abantu batari bake bari bazi ayo makuru kandi bakabifata mu ibanga kugira ngo bakomeze kubana n’abagenzi babo neza bo mu majyaruguru y’u Burundi.

Kabuga Félicien yaciye mu myanya y’intoki Polisi y’u Budage

Kabuga Felicien

Tariki ya 7 Nzeri 2007 hafi y’Umujyi wa Francfort mu Budage, abapolisi bakomanze ku muryango w’inzu basangamo Augustin Ngirabatware wari Minisitiri w’Igenamigambi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we washakishwaga n’Urukiko rwa Arusha.

Ubwo yabonaga abo bapolisi bari baje kumuta muri yombi, Ngirabatware yaratunguwe maze akura ‘flash disk’ mu mufuka we w’ipantalo, arayishwanyuza akoreshe inkweto. Yahise atabwa muri yombi n’abo bapolisi.

Haketswe ko hari ibyo yashakaga guhisha maze abakora iperereza biyemeza gushyikiriza ibisigazwa by’iyo ‘flash disk’ kuri labolatwari y’igenzura.

Abatekinisiye bagerageje gukuramo amadosiye amwe nyuma y’igihe kirekire, aho harimo imwe yari ibashishikaje cyane kurusha andi yerekeye urupapuro rwishyuriweho amafaranga y’ibitaro (facture) angana n’Amayero 5,000 yishyuwe n’umuntu ufite ubwenegihugu bwa Tanzaniya.

Uwo yari yivuje ibyerekeranye n’ibibazo mu myanya y’ubuhumekero (insuffisance respiratoire chronique).

Abapolisi b’Abadage bakomeje gushakisha uruparuro rw’inzira rwakoreshejwe n’uwo wari waje kwivuza yakoresheje yinjira mu gihugu maze babaza ubutegetsi bwa Tanzaniya nyira rwo.

Batunguwe no gusanga ifoto bahawe; ndetse n’ikinyamakuru Jeune Afrique yabashije kubona, ari iya Félicien Kabuga w’imyaka isaga 80 akaba ari sebukwe wa Ngirabatware, aho azwiho kuba yarateye inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ifoto yakoreshejwe na Kabuga Felicien ubwo yajyaga kwivuza mu Budage

Kabuga yari Perezida ndetse na nyiri radiyo RTLM [ Radio Télévision libre des mille collines] yakanguriye ubwicanyi akaba akurikiranweho kuba yarinjije mu Rwanda imihoro myinshi yari igamije guhabwa abakoze Jenoside.

Nk’uko iyo foto ibigaragaza, ibyavugwaga ko yaba yarahinduye isura si byo kuko ntacyo yahindutseho kigaragara.

Ubwo abakora iperereza basubiraga mu rugo rwa Ngirabatware, hari hashize igihe kirekire Kabuga yavuye mu Budage. Ariko iperereza ryakozwe mu baturanyi ryagaragaje ko ubwo yivuzaga, Kabuga yari acumbitse muri iyo nzu. Hari abavuga ko bamubonye agenda yicumba inkoni (canne anglaise). Hari n’abemeza ko yari agihari ubwo Polisi yataga muri yombi Ngirabatware.

Nk’uko umwe mu nshuti za hafi n’abakora iperereza yabitangarije Jeune Afrique, ngo Ngirabatware yavuze amagambo atandukanye mu rurimi abapolisi batazi mbere y’ifatwa rye. Ese rwaba ari Ikinyarwanda? Ese yaba yarabwiraga sebukwe?

Ikizwi ni uko tariki 17 Nzeri 2007, Kabuga ushakishwa kurusha abandi mu kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yaciye mu myanya y’intoki Polisi y’u Budage kuko yari hafi neza yo gutabwa muri yombi.

Kuva icyo gihe, uwari Umushinjacyaha wa ICTR, Hassan Bubacar Jallow yemeza ko Kabuga yari muri Kenya. Uyu mugabo w’umukire cyane, bivugwa ko  yahayoboreraga ubushabitsi bwinshi. Yaje kuva muri Kenya ngo ajya I Burundi, aho arindiwe bikomeye n’inyeshyamba za FRLR, bivugwa ko zifite ibirindiro bikuru ahitwa I Ngozi iwabo wa Perezida uriho kuri ubu uhereye mu 2009.

N’ubwo Ngirabatware yatawe muri yombi, abagize umuryango we baracyafite imyanya ikomeye nka Fabien Singaye, wari ushinzwe ubujyanama bwihariye bw’uwari Perezida wa Centrafrika, François Bozizé.

Leta ya Kenya yahakanye yivuye inyuma ko Kabuga yaba ari ku butaka bwayo ariko inkuru icukumbuye (documentaire) yakozwe na televiziyo yigenga NTV yo muri icyo gihugu, yashyizwe ahagaraga muri Nyakanga 2007 igaragaza ibitandukanye n’ibyo Leta yavugaga.

Kabuga Felicien ngo yaba ariwe muterankunga wa Leta y’u Burundi

Perezida Petero Nkurunziza

Uyu Kabuga bivugwa ko yaba ariwe muterankunga mukuru wa FDLR n’Imbonerakure  ndetse na Leta y’u Burundi nyuma y’aho Union Europeene n’ibindi bihugu ku giti cyabyo bikuyemo  akabyo karenge  bitewe n’imvururu zatewe no kongera kuyobora u Burundi kwa Perezida Nkurunziza.

Bivugwa kandi  ko Perezida Nkurunziza n’ishyaka akomokamo rya CNDD-FDD nta mbaraga bakigira mu gihugu ko ahubwo imbaraga zisigaye zifitwe na FDLR , Imbonerakure n’abaziyoboye. Ibyemezo bikomeye kuri FDLR iri mu Burundi ngo bifatwa na General Sylvestre Mudacumura.

Interahamwe n’imbonerakure mu myitozo ya gisilikare n’ubwicanyi

N’ubwo afite inzandiko zo kumuta muri yombi zakozwe n’urukiko Mpanabyaha rwa La Haye, General Sylvestre Mudacumura ntibimubuza gutembera uko ashaka mu Mujyi wa Bujumbura no muri Kivu y’amajyepfo [RDC]. Muri izi ngendo akorera i Bujumbura ngo abonana n’abakuru b’Interahamwe [ FDLR ] n’Imbonerakure  bakaganira ndetse akabaha amabwiriza.

2018-06-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Itangazamakuru ryo muri Australia ryatahuye abajenosideri 2 bari muri icyo gihugu

Itangazamakuru ryo muri Australia ryatahuye abajenosideri 2 bari muri icyo gihugu

Ubwanditsi 26 Feb 2024
Perezida Museveni yahaye inshingano Andrew Mwenda zo kuguyaguya Bobi Wine bagahagarika ikirego cy’uko amatora yibwe

Perezida Museveni yahaye inshingano Andrew Mwenda zo kuguyaguya Bobi Wine bagahagarika ikirego cy’uko amatora yibwe

Ubwanditsi 03 Feb 2021
Iryavuzwe riratashye? Ben Rutabana yaburiwe irengero. RNC iratungwa urutoki

Iryavuzwe riratashye? Ben Rutabana yaburiwe irengero. RNC iratungwa urutoki

Ubwanditsi 04 Oct 2019
U Rwanda kuva muri CEEAC ntacyo ruhombye ahubwo CEEAC niyo ihombye

U Rwanda kuva muri CEEAC ntacyo ruhombye ahubwo CEEAC niyo ihombye

Ubwanditsi 10 Jun 2025

5 Ibitekerezo

  1. Yayeli G.
    June 27, 20181:07 pm -

    Abazungu baba babeshya .Ubu se bananiwe kumufata? Reka rekaaaa. Ntabyo bashatse.
    Ariko niba afasha na za leta agomba ku akize koko. Ni nka Rujugiro?
    Amafranga ni mabiiiiii

    Subiza
  2. MAOMBI jOHN
    June 27, 20182:30 pm -

    ARIKO KUVA AHO MWAVUGIYE AYO MANGAMVURE YAMATIKU NUBUTIRIGANYA MUSHAKISHA IBIDAFITE EPFO NA RUGURU KU BURUNDI, MWIVANGA MUKOHEREZA IBYITSO BYANYU MMUMVURURU ZIHERUTSE KUBA BAKAZIMESA ZIKARANGIRA MBEGA MWAREKA INDURU MUGASUBIRAYO ABARUNDI BAKONGERA KUBEREKA UKO BAMESA!!! MUDUKUREHO AMATIKU NIMWINJIRE MU BURUNDI MBEGA MUTINYIKI? MAZE BABEREKE UKO ZAMBARWA!!! MURATUBWIRA SE NGO TUBAMARIRE IKI? U BURUNDI SI KONGO NTA MATIKU YANYU NINDURU DUKENEYE NTA BANYAMAKURU MURIMWO , PUUUUU!!!!!

    Subiza
  3. Intareyakanwa
    June 27, 20182:36 pm -

    Uyu munyemari se ninde utamubika ko natwe aje twamwakira nk’abandi banyemari?

    Politiki irakanyagwa pe!

    Imana ijye irengera bene ngofero naho bene maribori bo byarakemutse.

    Subiza
  4. Ukuli
    June 27, 201811:49 pm -

    Ni mumureke , uwabanje kumurira cash ni Patrick Karegeya. Burya aba yara fatiwe Nairobi kera ! Ifaranga ni ribi. …

    Subiza
  5. Evariste Justin Musonera
    June 28, 20185:55 am -

    Kuva Felicien Kabuga yava Nairobi aho yabaga hafi ya GIGIRI Police Station na Village Market, amaze kumenya ko Urukiko ICTR rwari rwamaze kuhatahura, Felicien Kabuga yagiye kwihisha Eldoret, ubundi Machakos, ndetse ba Naivasha aho yihisha ku mukozi we witwaga Philippe Nsabimana waje gupfa amarabira.
    Kabuga yaje kuva muli Kenya muli 2006, kubera igitutu bashyiraga kuli Perezida Moi ngo amutange.

    Kuva avuye muli Kenya, aho yaherukaga kugaragara mu muhango wo gutaha uruganda rw’ amasasu rwari rwanitabiriwe n’abakozi be bo muli Kenya, ndetse na Patrick Karegeya, umugabo bivugwa ko yahise amujyana I Burundi kwihishayo, MU KAYANZA plus exactement.
    Ngayo nguko.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urujijo k’urupfu rwa Ganza watunganyaga muzika, wari utuye Chicago
HIRYA NO HINO

Urujijo k’urupfu rwa Ganza watunganyaga muzika, wari utuye Chicago

Ubwanditsi 05 Feb 2018
Intwaro zafashwe n’inzego zo muri Kenya zari zigiye muri Uganda mu kurwanya abatavuga rumwe na Museveni no gufasha RNC
Amakuru

Intwaro zafashwe n’inzego zo muri Kenya zari zigiye muri Uganda mu kurwanya abatavuga rumwe na Museveni no gufasha RNC

Ubwanditsi 25 Nov 2020
Perezida Kagame asanga igihe cyo guhitiramo Abanyafurika icyo bakwiriye cyararangiye
UBUKUNGU

Perezida Kagame asanga igihe cyo guhitiramo Abanyafurika icyo bakwiriye cyararangiye

Ubwanditsi 27 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru