• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ese Koko Umunyemari W’umunyarwanda Wakoze Jenoside Witwa Kabuga Félicien Yiturije Mu Burundi Guhera 2009

Ese Koko Umunyemari W’umunyarwanda Wakoze Jenoside Witwa Kabuga Félicien Yiturije Mu Burundi Guhera 2009

Editorial 27 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mu gihe mu gihugu cy’u Burundi hakomeje kuvugwa Interahamwe ziri mu kibira zambaye umwambaro w’igisirikare cy’uburundi mu cibitoke, zitozwa n’ Umugabo witwa Godefroid Bizimana akaba asanzwe ari directeur adjoint wa police avuka mu cibitike uyu akaba ariwe abakoresha imyitozo.  Uku gukomera kwe ngo kwemejwe n’ubuyobozi bukuru bwa FDLR.

Amakuru tugitohoza avuga ko aba ari nabo bagabye igitero mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki 20 Kamena 2018,  mu kagari ka Nyabimata mu murenge wa Nyabimata, akarere ka Nyaruguru barasa abantu babiri barapfa bakomeretsa Umuyobozi w’Umurenge, n’abandi benshi banashimuta abandi bantu benshi barimo n’abanyerondo .

Godefroid Bizimana

Mu Burundi kandi haravugwa na Kabuga Félicien ushakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda  ko yaba ari  i Ngozi guhera 2009.

Amakuru ikinyamakuru Rushyashya gikesha ibiro ntaramakuru ‘‘Bujumbura News’’ cyashyize ahagaragara mu bucukumbuzi bwacyo  bitewe n’abantu bagaragaza ubutagondwa, iyo nyandiko yavugaga ku bijyanye ‘‘n’Imbonerakure muri Kongo Kinshasa, ibikorwa by’ubugome’’, ayo makuru akaba yarashyizwe ahagaragara ku wa 12 Ukwakira 2014.

Ibiro ntaramakuru byo mu Burundi ‘‘Bujumbura News’’ byerekanye ko umuherwe Kabuga Felicien uregwa kandi ushakishwa n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi ko atuye kandi atuje mu majyaruguru y’Uburundi ahitwa I Ngozi iwabo wa Perezida uriho kuri ubu uhereye mu 2009.

Uhereye icyo gihe amakuru yatangajwe kugeza ubu ntabwo abayobozi b’Abarundi babihakanye cyangwa ngo bayanyomoze. ikigaragara ni uko abantu batari bake bari bazi ayo makuru kandi bakabifata mu ibanga kugira ngo bakomeze kubana n’abagenzi babo neza bo mu majyaruguru y’u Burundi.

Kabuga Félicien yaciye mu myanya y’intoki Polisi y’u Budage

Kabuga Felicien

Tariki ya 7 Nzeri 2007 hafi y’Umujyi wa Francfort mu Budage, abapolisi bakomanze ku muryango w’inzu basangamo Augustin Ngirabatware wari Minisitiri w’Igenamigambi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we washakishwaga n’Urukiko rwa Arusha.

Ubwo yabonaga abo bapolisi bari baje kumuta muri yombi, Ngirabatware yaratunguwe maze akura ‘flash disk’ mu mufuka we w’ipantalo, arayishwanyuza akoreshe inkweto. Yahise atabwa muri yombi n’abo bapolisi.

Haketswe ko hari ibyo yashakaga guhisha maze abakora iperereza biyemeza gushyikiriza ibisigazwa by’iyo ‘flash disk’ kuri labolatwari y’igenzura.

Abatekinisiye bagerageje gukuramo amadosiye amwe nyuma y’igihe kirekire, aho harimo imwe yari ibashishikaje cyane kurusha andi yerekeye urupapuro rwishyuriweho amafaranga y’ibitaro (facture) angana n’Amayero 5,000 yishyuwe n’umuntu ufite ubwenegihugu bwa Tanzaniya.

Uwo yari yivuje ibyerekeranye n’ibibazo mu myanya y’ubuhumekero (insuffisance respiratoire chronique).

Abapolisi b’Abadage bakomeje gushakisha uruparuro rw’inzira rwakoreshejwe n’uwo wari waje kwivuza yakoresheje yinjira mu gihugu maze babaza ubutegetsi bwa Tanzaniya nyira rwo.

Batunguwe no gusanga ifoto bahawe; ndetse n’ikinyamakuru Jeune Afrique yabashije kubona, ari iya Félicien Kabuga w’imyaka isaga 80 akaba ari sebukwe wa Ngirabatware, aho azwiho kuba yarateye inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ifoto yakoreshejwe na Kabuga Felicien ubwo yajyaga kwivuza mu Budage

Kabuga yari Perezida ndetse na nyiri radiyo RTLM [ Radio Télévision libre des mille collines] yakanguriye ubwicanyi akaba akurikiranweho kuba yarinjije mu Rwanda imihoro myinshi yari igamije guhabwa abakoze Jenoside.

Nk’uko iyo foto ibigaragaza, ibyavugwaga ko yaba yarahinduye isura si byo kuko ntacyo yahindutseho kigaragara.

Ubwo abakora iperereza basubiraga mu rugo rwa Ngirabatware, hari hashize igihe kirekire Kabuga yavuye mu Budage. Ariko iperereza ryakozwe mu baturanyi ryagaragaje ko ubwo yivuzaga, Kabuga yari acumbitse muri iyo nzu. Hari abavuga ko bamubonye agenda yicumba inkoni (canne anglaise). Hari n’abemeza ko yari agihari ubwo Polisi yataga muri yombi Ngirabatware.

Nk’uko umwe mu nshuti za hafi n’abakora iperereza yabitangarije Jeune Afrique, ngo Ngirabatware yavuze amagambo atandukanye mu rurimi abapolisi batazi mbere y’ifatwa rye. Ese rwaba ari Ikinyarwanda? Ese yaba yarabwiraga sebukwe?

Ikizwi ni uko tariki 17 Nzeri 2007, Kabuga ushakishwa kurusha abandi mu kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yaciye mu myanya y’intoki Polisi y’u Budage kuko yari hafi neza yo gutabwa muri yombi.

Kuva icyo gihe, uwari Umushinjacyaha wa ICTR, Hassan Bubacar Jallow yemeza ko Kabuga yari muri Kenya. Uyu mugabo w’umukire cyane, bivugwa ko  yahayoboreraga ubushabitsi bwinshi. Yaje kuva muri Kenya ngo ajya I Burundi, aho arindiwe bikomeye n’inyeshyamba za FRLR, bivugwa ko zifite ibirindiro bikuru ahitwa I Ngozi iwabo wa Perezida uriho kuri ubu uhereye mu 2009.

N’ubwo Ngirabatware yatawe muri yombi, abagize umuryango we baracyafite imyanya ikomeye nka Fabien Singaye, wari ushinzwe ubujyanama bwihariye bw’uwari Perezida wa Centrafrika, François Bozizé.

Leta ya Kenya yahakanye yivuye inyuma ko Kabuga yaba ari ku butaka bwayo ariko inkuru icukumbuye (documentaire) yakozwe na televiziyo yigenga NTV yo muri icyo gihugu, yashyizwe ahagaraga muri Nyakanga 2007 igaragaza ibitandukanye n’ibyo Leta yavugaga.

Kabuga Felicien ngo yaba ariwe muterankunga wa Leta y’u Burundi

Perezida Petero Nkurunziza

Uyu Kabuga bivugwa ko yaba ariwe muterankunga mukuru wa FDLR n’Imbonerakure  ndetse na Leta y’u Burundi nyuma y’aho Union Europeene n’ibindi bihugu ku giti cyabyo bikuyemo  akabyo karenge  bitewe n’imvururu zatewe no kongera kuyobora u Burundi kwa Perezida Nkurunziza.

Bivugwa kandi  ko Perezida Nkurunziza n’ishyaka akomokamo rya CNDD-FDD nta mbaraga bakigira mu gihugu ko ahubwo imbaraga zisigaye zifitwe na FDLR , Imbonerakure n’abaziyoboye. Ibyemezo bikomeye kuri FDLR iri mu Burundi ngo bifatwa na General Sylvestre Mudacumura.

Interahamwe n’imbonerakure mu myitozo ya gisilikare n’ubwicanyi

N’ubwo afite inzandiko zo kumuta muri yombi zakozwe n’urukiko Mpanabyaha rwa La Haye, General Sylvestre Mudacumura ntibimubuza gutembera uko ashaka mu Mujyi wa Bujumbura no muri Kivu y’amajyepfo [RDC]. Muri izi ngendo akorera i Bujumbura ngo abonana n’abakuru b’Interahamwe [ FDLR ] n’Imbonerakure  bakaganira ndetse akabaha amabwiriza.

2018-06-27
Editorial

IZINDI NKURU

RDC: Abasore bategetswe gufata ba nyina ku ngufu, abasirikare barya inyama z’abantu – Raporo ya Loni

RDC: Abasore bategetswe gufata ba nyina ku ngufu, abasirikare barya inyama z’abantu – Raporo ya Loni

Editorial 09 Jul 2018
Ushobora gusiga ikikwirukaho, ariko ntiwasiga ikikwirukamo. Abajenosideri isi yababanye nto, bahora bikanga kugarurwa mu Rwanda.Nta gahinda nko kwikanga gusubira iwanyu!

Ushobora gusiga ikikwirukaho, ariko ntiwasiga ikikwirukamo. Abajenosideri isi yababanye nto, bahora bikanga kugarurwa mu Rwanda.Nta gahinda nko kwikanga gusubira iwanyu!

Editorial 21 Jan 2021
Leta ya Uganda yiyemeje gushyira mu bikorwa ibyifuzo byose by’u Rwanda, birimo no kurekura Abanyarwanda bari bafungiye ahantu hatazwi

Leta ya Uganda yiyemeje gushyira mu bikorwa ibyifuzo byose by’u Rwanda, birimo no kurekura Abanyarwanda bari bafungiye ahantu hatazwi

Editorial 29 Jan 2022
Kayumba uhunahuna muri Kongo kuva muri 2010 ubanza icyo ashaka yarakibonye

Kayumba uhunahuna muri Kongo kuva muri 2010 ubanza icyo ashaka yarakibonye

Editorial 07 Jul 2019

5 Ibitekerezo

  1. Yayeli G.
    June 27, 20181:07 pm -

    Abazungu baba babeshya .Ubu se bananiwe kumufata? Reka rekaaaa. Ntabyo bashatse.
    Ariko niba afasha na za leta agomba ku akize koko. Ni nka Rujugiro?
    Amafranga ni mabiiiiii

    Subiza
  2. MAOMBI jOHN
    June 27, 20182:30 pm -

    ARIKO KUVA AHO MWAVUGIYE AYO MANGAMVURE YAMATIKU NUBUTIRIGANYA MUSHAKISHA IBIDAFITE EPFO NA RUGURU KU BURUNDI, MWIVANGA MUKOHEREZA IBYITSO BYANYU MMUMVURURU ZIHERUTSE KUBA BAKAZIMESA ZIKARANGIRA MBEGA MWAREKA INDURU MUGASUBIRAYO ABARUNDI BAKONGERA KUBEREKA UKO BAMESA!!! MUDUKUREHO AMATIKU NIMWINJIRE MU BURUNDI MBEGA MUTINYIKI? MAZE BABEREKE UKO ZAMBARWA!!! MURATUBWIRA SE NGO TUBAMARIRE IKI? U BURUNDI SI KONGO NTA MATIKU YANYU NINDURU DUKENEYE NTA BANYAMAKURU MURIMWO , PUUUUU!!!!!

    Subiza
  3. Intareyakanwa
    June 27, 20182:36 pm -

    Uyu munyemari se ninde utamubika ko natwe aje twamwakira nk’abandi banyemari?

    Politiki irakanyagwa pe!

    Imana ijye irengera bene ngofero naho bene maribori bo byarakemutse.

    Subiza
  4. Ukuli
    June 27, 201811:49 pm -

    Ni mumureke , uwabanje kumurira cash ni Patrick Karegeya. Burya aba yara fatiwe Nairobi kera ! Ifaranga ni ribi. …

    Subiza
  5. Evariste Justin Musonera
    June 28, 20185:55 am -

    Kuva Felicien Kabuga yava Nairobi aho yabaga hafi ya GIGIRI Police Station na Village Market, amaze kumenya ko Urukiko ICTR rwari rwamaze kuhatahura, Felicien Kabuga yagiye kwihisha Eldoret, ubundi Machakos, ndetse ba Naivasha aho yihisha ku mukozi we witwaga Philippe Nsabimana waje gupfa amarabira.
    Kabuga yaje kuva muli Kenya muli 2006, kubera igitutu bashyiraga kuli Perezida Moi ngo amutange.

    Kuva avuye muli Kenya, aho yaherukaga kugaragara mu muhango wo gutaha uruganda rw’ amasasu rwari rwanitabiriwe n’abakozi be bo muli Kenya, ndetse na Patrick Karegeya, umugabo bivugwa ko yahise amujyana I Burundi kwihishayo, MU KAYANZA plus exactement.
    Ngayo nguko.

    Subiza

Leave a Reply to Yayeli G. Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo arasaba ubufatanye mu kurwanya ibihungabanya umutekano
Mu Mahanga

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo arasaba ubufatanye mu kurwanya ibihungabanya umutekano

Editorial 31 Aug 2016
Gasabo: Yamaze imyaka ibiri afungiranywe kubera ubumuga, umugabo we aranamuharika
HIRYA NO HINO

Gasabo: Yamaze imyaka ibiri afungiranywe kubera ubumuga, umugabo we aranamuharika

Editorial 27 Jun 2018
Imiterere y’intwaro Amerika, u Bufaransa n’u Bwongereza byakoresheje mu gutera ibisasu muri Syria
POLITIKI

Imiterere y’intwaro Amerika, u Bufaransa n’u Bwongereza byakoresheje mu gutera ibisasu muri Syria

Editorial 16 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru