• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 08 Kanama 2018

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 08 Kanama 2018

Ubwanditsi 09 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU

None ku wa Gatatu, tariki ya 08 Kanama 2018, Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 11 Nyakanga 2018.

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu yo guteza imbere amakoperative.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje uburyo bwo gufasha inganda zagize ibibazo kuzahuka.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Raporo ngarukagihe ya 4 n’iya 5 ku byo u Rwanda rumaze kugeraho mu ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano Nyafurika yerekeye Uburenganzira n’Imibereho Myiza by’Umwana.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Ishyirwaho rya Sosiyete yo guteza imbere Kigali Innovation City.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amasezerano y’Ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Agro Processing Trust Corporation na OCP Africa.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko-teka ikurikira:

- Umushinga w’Itegeko-teka ryemera kwemeza burundu amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 16 Kamena 2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga kigamije guteza imbere Ubuhinzi (IFAD), yerekeranye n’inguzanyo y’inyongera ingana na Miliyoni eshanu n’ibihumbi magana inani na mirongo ine z’Amadetesi (5.840.000 DTS) agenewe Umushinga wo kuzamura ubukungu bw’icyaro hitabwa ku musaruro woherezwa mu mahanga;

- Umushinga w’Itegeko-teka ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 23 Nyakanga 2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki y’Ubushinwa y’Ubucuruzi bw’Ibyinjira n’Ibisohoka mu Gihugu, yerekeranye n’inguzanyo ingana na Miliyoni mirongo itanu n’ibihumbi magana atatu z’Amadolari y’Abanyamerika (50.300.000 USD) agenewe Umushinga w’umuhanda ugana ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera (Sonatubes-Gahanga-Akagera);

- Umushinga w’Itegeko-teka ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 23 Nyakanga 2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki y’Ubushinwa y’Ubucuruzi bw’Ibyinjira n’Ibisohoka mu Gihugu, yerekeranye n’inguzanyo ingana na Miliyoni mirongo irindwi na zirindwi n’ibihumbi magana cyenda na cumi na bitanu na magana atatu na mirongo inani n’umunani z’Amadolari y’Abanyamerika (77,915,388 USD) agenewe Umushinga w’umuhanda Huye-Kibeho-Munini;

- Umushinga w’Itegeko-teka ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 23 Nyakanga 2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki y’Ubuhindi y’Ubucuruzi bw’Ibyinjira n’Ibisohoka mu Gihugu, yerekeranye n’inguzanyo ingana na Miliyoni ijana z’Amadolari y’Abanyamerika (100.000.000 USD) agenewe Umushinga w’iterambere ry’ingeri nyinshi wa Warufu n’imishinga yo kuhira imyaka muri Mugesera na Nyamukana;

- Umushinga w’Itegeko-teka ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda ku wa 23 Nyakanga 2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki y’Ubuhindi y’Ubucuruzi bw’Ibyinjira n’Ibisohoka mu gihugu, yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni ijana z’Amadolari y’Abanyamerika (100.000.000 USD) agenewe guteza imbere ahantu habiri hihariye mu by’ubukungu no kwagura ahantu hihariye mu by’ubukungu i Kigali;

- Umushinga w’Itegeko-teka rikuraho Itegeko n° 43/2016 ryo ku wa 18/10/2016 rishyiraho Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubushobozi n’umurimo rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo.

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

- Iteka rya Perezida rizamura mu ntera Lt. Col. Andrew Nyamvumba ku ipeti rya Koloneli;

- Iteka rya Perezida rigena imiterere n’inshingano zihariye bya buri cyiciro mu bigize Ingabo z’u Rwanda;

- Iteka rya Perezida rizamura mu ntera ba Ofisiye 663 bo mu Ngabo z’u Rwanda;

- Iteka rya Perezida ryirukana ba Ofisiye 10 bo mu Ngabo z’u Rwanda;

- Iteka rya Perezida rigena imishahara n’ibindi bigenerwa Umuyobozi Mukuru n’Umuyobozi Mukuru wungirije b’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA);

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Imbonerahamwe y’Imyanya y’Imirimo, Imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi b’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB);

- Iteka rya Minisitiri ryirukana Su-Ofisiye Bato n’Abasirikare Bato 57 bo mu Ngabo z’u Rwanda;

- Iteka rya Minisitiri rigena ibindi bikorwa bishishikariza ubwizigame bw’igihe kirekire n’uburyo bitangwa;

- Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bukoreshwa mu gutanga ibigenerwa umunyamuryango w’ubwizigame bw’igihe kirekire;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana umutungo utimukanwa mu mutungo rusange wa Leta hamwe n’amasezerano yo kwegurira umutungo wari uw‘Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Indege za Gisiviri (RCAA) ugahabwa Rwanda Airport Company.

9. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira:

1. Mu Rwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB):
Bwana GUY M. BARON: Chief Investment Officer.

2. Muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC):

Abakomiseri

- Bishop John RUCYAHANA, Perezida;
- Madamu UWIMANA Xaverina, Visi Perezida;
- Padiri CONSOLATEUR Innocent;
- Bishop GASHAGAZA Déo;
- Madamu DUSABEYEZU Thacienne;
- Madamu UMUBYEYI M. Médiatrice;
- Bwana RULINDA Innocent;
- Bwana RUVUNABAGABO Gerard;
- Madamu MUKABIZOZA Théopista.

3. Muri Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba (MINILAF):

Bwana RUTARO Benon Kaka: Umuyobozi w’Ishami ry’Igenamigambi/ Director of Planning Unit.

4. Muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC):

Madamu MUSANABERA Rose: Umuyobozi w’Ishami ry’Imari n’Ubutegetsi/Director of Finance and Administration Unit.

- Mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA):

- Bwana TUMUSIIME Emmanuel: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Abakozi n’Ubutegetsi/Director of Human Resource and Administration Unit.

- Bwana KAMURASE Prosper: Umuyobozi w’Ishami ry’Imari/Director of Finance Unit.

5. Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS)

Bwana BIZIMANA Servillien: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Amahugurwa na Gahunda/Director of Training and Programs Unit.

10. Inama y’Abaminisitiri yavanye mu mirimo ya Leta abakozi bakurikira kubera imikorere mibi yateje Leta igihombo:

- Bwana NAMAHUNGU Théogène wari Director of Health Technology and Infrastructure Planning Unit mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC);

- Bwana BALIGIRA Hamad wari Director of Human Resource and Administration Unit muri Minisiteri y’Ubuzima.

11. Inama y’Abaminisitiri yahagaritse ku kazi abakozi bose bakoraga muri Medical Technology and Infrastructure Division mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) kubera imikorere mibi iteza Leta igihombo.

12. Mu bindi:

a) Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

- Kuva ku itariki ya 11 kugeza ku ya 12 Nzeri 2018, u Rwanda ruzakira Inama ya Banki y’Isi y’Ihuriro rigamije iterambere. Iyi nama izabera i Kigali muri Hoteli Marriott ku nsanganyamatsiko igira iti: “Guteza imbere ishoramari mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba”.

- Ku itariki ya 28 Nzeri 2018, u Rwanda ruzizihiza Umunsi wahariwe Abasora n’Isabukuru y’Imyaka 20 y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro. Ibyo birori bizabera muri Kigali Convention Centre. Insanganyamatsiko ni : “Dusore Neza, Twubake u Rwanda Twifuza”

b) Minisitiri w’Urubyiruko yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

- Ku itariki ya 11 Kanama 2018, u Rwanda ruzifatanya n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Urubyiruko. Ibirori byo kwizihiza uwo munsi bizabera mu Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Mwiri, mu Kagari ka Kageyo.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Rubyiruko, Twisanzure Twiyubaka”.

- Kuva ku itariki ya 24 kugeza mu Kuboza 2018, Minisiteri y’Urubyiruko izatangiza gahunda yo guteza imbere ubuhanzi yitwa “Art Rwanda – Ubuhanzi Initiative”. Iyo gahunda izabera i Kigali, Rubavu, Rusizi, Huye, Nyagatare na Musanze.

c) Minisitiri wa Siporo n’Umuco yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ibijyanye n’amarushanwa ya siporo u Rwanda rwakiriye cyangwa ruzitabira ku buryo bukurikira:

- Irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare “Tour du Rwanda 2018”;

- Amahugurwa mu mukino w’intoki wa Basketball yateguwe n’umushinga wa “Giants of Africa”.

- Amarushanwa ya Afurika y’umukino wa Karate;

- Amarushanwa ya nyuma y’igikombe cya Afurika ku bakobwa no ku bahungu batarengeje imyaka 18;

- Amarushanwa ya nyuma y’igikombe cya Afurika mu mukino wa Basketball ku bakobwa batarengeje imyaka 20 no ku bahungu batarengeje imyaka 17.

d) Minisitiri w’Ubuzima yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Virusi ya Ebola yadutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu Ntara y’Amajyaruguru no muri Ituri. Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa yafashwe ingamba zo gukumira icyo cyorezo kandi yashyizeho uburyo bw’ubukangurambaga.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Marie Solange KAYISIRE

Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

2018-08-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abarokotse Jenoside Yakorewe abatutsi baributsa “Idamange Yvonne” ko Leta yabarokoye ikabakura ku mwobo w’urupfu, ahubwo ariwe ukoresha iturufu ya Jenoside ngo abone VISA na Go fund me, Ubutabera buramutegereje

Abarokotse Jenoside Yakorewe abatutsi baributsa “Idamange Yvonne” ko Leta yabarokoye ikabakura ku mwobo w’urupfu, ahubwo ariwe ukoresha iturufu ya Jenoside ngo abone VISA na Go fund me, Ubutabera buramutegereje

Ubwanditsi 05 Feb 2021
Ibyo Mwenda ashingiraho yemeza ko Intambara hagati y’u Rwanda na Uganda ishoboka

Ibyo Mwenda ashingiraho yemeza ko Intambara hagati y’u Rwanda na Uganda ishoboka

Ubwanditsi 05 Jun 2019
Urukiko rw’i Kampala muri Uganda rwategetse abasirikari b’icyo gihugu  guha amahoro umunyapolitiki Bobi Wine, bakava mu rugo rwe bari bamaze igihe bagose.

Urukiko rw’i Kampala muri Uganda rwategetse abasirikari b’icyo gihugu  guha amahoro umunyapolitiki Bobi Wine, bakava mu rugo rwe bari bamaze igihe bagose.

Ubwanditsi 25 Jan 2021
“Bizagorana ko amahoro agaruka muri Kongo igihe cyose ubutegetsi buzakomeza kwima amatwi abagerageza kubafasha kuva mu ngorane”

“Bizagorana ko amahoro agaruka muri Kongo igihe cyose ubutegetsi buzakomeza kwima amatwi abagerageza kubafasha kuva mu ngorane”

Ubwanditsi 26 Jun 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abayobozi ba Polisi z’u Rwanda na Tanzaniya bahuye baganira ku mutekano w’ibihugu byombi
Mu Rwanda

Abayobozi ba Polisi z’u Rwanda na Tanzaniya bahuye baganira ku mutekano w’ibihugu byombi

Ubwanditsi 05 Mar 2017
Cibitoke: Imirambo ya Bane muri 14 biciwe mu Kibira yabonetse
ITOHOZA

Cibitoke: Imirambo ya Bane muri 14 biciwe mu Kibira yabonetse

Ubwanditsi 07 Dec 2018
Jambo asbl yatangije ubukangurambaga bwo gufasha imitwe y’iterabwoba ku manywa y’ihangu
Amakuru

Jambo asbl yatangije ubukangurambaga bwo gufasha imitwe y’iterabwoba ku manywa y’ihangu

Ubwanditsi 14 Dec 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru