• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Nyuma yo gukubitirwa muri Kongo, Paul Rusesabagina yacuditse na Manyinya kugirango arebe ko bwacya kabiri

Nyuma yo gukubitirwa muri Kongo, Paul Rusesabagina yacuditse na Manyinya kugirango arebe ko bwacya kabiri

Ubwanditsi 25 Jun 2020 HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU

Ubu noneho inkuru igezweho  ni iya Paul Rusesabagina yuko Manyinya, cyangwa agasembuye kamaze kumugira akazizi, kugera n’aho umuryango we umwinuba,ukaba utabaza inshuti ngo zirebe icyo zakora uyu musaza akareka ubusinzi bumaze kumugira imbata.

Amakuru dukesha abakunze kugenda muri uyu muryango utuye mu Bufaransa, aravuga ko muri iyi minsi Rusesabagina asa n’uwataye umutwe, kuko yiyahuza inzoga ngo zimufashe kwibagirwa ibibazo yishoyemo, yiha kugambanira urwamubyaye akajya mu mitwe y’iterabwoba yabereye umuyobozi.

Izo nshuti z’umuryango we zaduhishuriye ko zatabajwe na Tasiyana, umugore wa Rusesabagina, ngo zimugire inama yo guhindura imyitwarire, kuko iyo agaragaza ubu idakwiye iy’umusaza wo mu kigero cye. Mu kumugira inama, hari n’abamubwije ukuri, ko intandaro y’uko kwiheba no kwiyahuza ibiyobyabwenge ari ukwishora muri politiki ya giswa, ubwo yifatanyaga n’izindi nkorabusa nka  Faustin Twagiramungu nawe ubwe utazi iherezo rye. Inshuti z’umuryango wa Rusesabagina zamusabye kureka ibiyayuramutwe, akava mu mitwe y’iterabwoba kuko bigaragara ko ntaho yamugeza uretse kwandagara nk’uko ibimenyetso bya mbere byatangiye kwigaragaza. Ibi byabaye nyuma yaho ingabo za Kongo FARDC zigabye ibitero kuri FLN, ingabo za MRCD iyobowe na Rusesabagina, abarwanyi bayo bagacyurwa mu Rwanda abandi bakicwa, harimo n’umuvugizi wabo Herman Nzsengimana wari warahawe na Rusesabagina ipeti rya Captaine, ndetse nabarwanyi benshi aho binavugwako umukuru wizo ngabo Wilson Irategeka we yahasize agatwe.

Ayo makuru akomeza avuga ko umugore wa Rusesabagina yamuregeye inshuti, avuga ko asigaye amucyurira ko ari Umututsikazi umugambanira kwa “benewabo”, cyane cyane iyo agerageje kumubuza ibikorwa bya politiki isenya ubumwe bw’Abanyarwanda. Ntibyatangaza rero mu gihe kiri imbere twumvise ko Rusesabagina na Tasiyana batandukanye, ndetse uwo mudamu akaba akunda kubwira inkoramutima ko ajya yumva yakwitahira mu Rwanda.

Abazi neza Rusesabagina, baba abo babanye kuri Hotel des Diplomates, haba no kuri Mille Collines, bavuga ko batatunguwe n’iyi nkuru yo gukunda uruyama kwa Rusesabagina, ngo kuko no mu gihe  Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimbanyije, abantu bamubonaga asangira inzoga n’abajenosideri, barimo na Col. Bagosora ubwe. Ngabo abanyapolitiki bifuza kuyobora u Rwanda!!

2020-06-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uwahoze ari Visi Meya wa Musanze yangiwe kuburana yidegembya nubwo umugore yamusabiye imbabazi

Uwahoze ari Visi Meya wa Musanze yangiwe kuburana yidegembya nubwo umugore yamusabiye imbabazi

Ubwanditsi 12 Sep 2019
Uganda ikomeje ibikorwa byo gutera inkunga RNC mu mugambi wayo wo gutera u Rwanda

Uganda ikomeje ibikorwa byo gutera inkunga RNC mu mugambi wayo wo gutera u Rwanda

Ubwanditsi 04 Mar 2021
Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abaminisitiri bashya

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abaminisitiri bashya

Ubwanditsi 13 Dec 2017
Kagame yasezeranye n’Abari Gakenke ko azagaruka bagasangira Umuganura

Kagame yasezeranye n’Abari Gakenke ko azagaruka bagasangira Umuganura

Ubwanditsi 11 Jul 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Trump mu mazi abira
POLITIKI

Perezida Trump mu mazi abira

Ubwanditsi 25 Sep 2019
Muri RNC ibintu bikomeje kujya irudubi, Jean Paul Turayishimiye wari Umuvugizi yeguye ku mirimo ye
INKURU NYAMUKURU

Muri RNC ibintu bikomeje kujya irudubi, Jean Paul Turayishimiye wari Umuvugizi yeguye ku mirimo ye

Ubwanditsi 27 Oct 2019
Ruhango: Umuryango Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge watanze Noheli ku barokotse Genocide yakorewe Abatutsi batishoboye
Amakuru

Ruhango: Umuryango Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge watanze Noheli ku barokotse Genocide yakorewe Abatutsi batishoboye

Ubwanditsi 23 Dec 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru