• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kagame: U Rwanda ni igihugu gito mu ngano ariko mu ntekerezo no mu rwego rwa Politiki ni igihugu kinini

Kagame: U Rwanda ni igihugu gito mu ngano ariko mu ntekerezo no mu rwego rwa Politiki ni igihugu kinini

Ubwanditsi 01 Apr 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye na Francois Soudan, umunyamakuru wa Jeune Afrique yavuze ko u Rwanda ari igihugu gito mu ngano ariko ko ari igihugu kinini haba mu ntekerezo ndetse na politiki; ibi yabisanishaga n’ikibazo kiri hagati y’u Rwanda na Uganda kiyobowe na Museveni washatse kuva kera gushyira mu kwaha u Rwanda yitwaza ko yafashije RPF kurubohora mu ngoyi y’abicanyi.

Nkuko twabigarutseho mu nkuru yacu – Kisangani :“Twatsinze Uganda Inshuro Eshatu”-Kagame, Perezida  w’u Rwanda agaragaza uruhare leta ya Uganda mu gushyigikira ibikorwa byo guhungabanya umudendezo w’u Rwanda, ifasha cyane cyane imitwe nka RNC ndetse na FDLR yagize Uganda indiri yabo.

Leta ya Uganda ndetse na Museveni ubwe ntibahakana uruhare rwabo muri ibi bikorwa dore ko nkuko Perezida Kagame yabitangaje avuga ko ashingiye ku kuba mu ibaruwa Museveni yamwandikiye ku wa 10 Werurwe ikamugeraho yamaze gusakara mu itangazamakuru yemeye ko yahuye n’abantu bo muri RNC.

Perezida Kagame abajijwe niba abayobozi ba Uganda bahakana kuba bazi ishingiro ry’ibyo u Rwanda rubashinja, yagize ati “Batari Perezida Yoweli Museveni, kuko mu ibaruwa yanyandikiye ku wa 10 Werurwe akayishyira ku karubanda mbere y’uko ingeraho, yemeye ko ‘bitunguranye’ yakiriye umuyobozi w’umutwe witwa RNC.” “Ukuri ni uko Kampala ariho hantu hahurira hakanahurizwa umugambi hagati y’iyi mitwe yose mibi, yaba ari abajenosideri, abo muri RNC ya Kayumba Nyamwasa cyangwa abo mu ihuriro rya Paul Rusesabagina.”

Leta ya Uganda ibicishije muri ministiri w’ububanyi n’amahanga yakomeje gutsimbarara ihakana ibyo ishinjwa n’u Rwanda ariko mu guhakana ntitange impamvu zumvikana usibye guhakana bya nyirarureshwa.

Mu minsi ishize Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibikomeje gutangazwa na Uganda birimo ko rwakumiriye ibicuruzwa biva muri icyo gihugu nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kuteesa, mu gihe umubano hagati y’ibihugu byombi utifashe neza.

U Rwanda rwagaragaje ibibazo bikomeye bibangamiye umubano w’ibihugu byombi rusaba Uganda gutanga ibisobanuro dore ko rwabisabye kenshi ariko ntirubihabwe.

U Rwanda rukomeje kugaragaza ko hari amagana y’Abanyarwanda amazina yabo yagaragarijwe Guverinoma ya Uganda ko bishwe, abandi batawe muri yombi nta mpamvu ndetse ntibemererwe guhabwa ubufasha bugenwa n’amategeko bakanakorerwa iyicarubozo; ndetse ko hari n’abandi bagera ku gihumbi bagaruwe mu Rwanda mu buryo bubi;  kibazo kibangamiye uburenganzira bwa muntu n’amasezerano ya EAC y’urujya n’uruza.

Ikindi ni uko Abagize inzego z’umutekano za Uganda bafasha Abanyarwanda bifuza guhungabanya umutekano mu Rwanda, barimo imitwe yitwaje intwaro nka FDLR na RNC. ikindi kibazo ni ikijyanye n’ubucuruzi, aho abacuruzi b’abanyarwanda bagiye babangamirwa rimwe na rimwe ibicuruzwa byabo bigafatirwa. Kandi ko ari ibintu u Rwanda rwasubiyemo inshuro nyinshi rubigaragariza leta y’Ubugande nayo igaterera agati mu ryinyo.

Soma inkuru bijyanye: Rwanda-Uganda: Ukuri Guca Mu Ziko Ntigushye

Abasesenguzi muri politiki bakomeje kwibaza igihe Uganda izaterura ikerura ikavuga ibintu bifite ishingiro ku mubano wayo n’u Rwanda mu gihe ibintu bikomeje kujya i rudubi. Abasesenguzi banemeza ko kuva u Rwanda rukomeza kugaragaza ibimenyetso leta ya Uganda igahakana gusa,  hadashoboka kuboneka umuti urambye kuri iki kibazo gihangayikishije akarere.

2019-04-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ntibikiri ugukekeranya, Ben Rutabana yarishwe, ndetse n’ikiriyo cyarabaye. Urupfu rwe ku gahanga ka Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke

Ntibikiri ugukekeranya, Ben Rutabana yarishwe, ndetse n’ikiriyo cyarabaye. Urupfu rwe ku gahanga ka Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke

Ubwanditsi 09 Nov 2021
Kuki HCR ifite indimi ebyiri ku bimukira bazanwa mu Rwanda?

Kuki HCR ifite indimi ebyiri ku bimukira bazanwa mu Rwanda?

Ubwanditsi 24 Aug 2024
Undi munyarwanda yashimutiwe Uganda n’urwego rw’ubutasi rwa gisirikari (CMI)

Undi munyarwanda yashimutiwe Uganda n’urwego rw’ubutasi rwa gisirikari (CMI)

Ubwanditsi 11 Dec 2017
Minisitiri w’Intebe wa Kongo yahawe isomo ry’uko ntawe ushobora kubeshya abantu bose, igihe cyose!

Minisitiri w’Intebe wa Kongo yahawe isomo ry’uko ntawe ushobora kubeshya abantu bose, igihe cyose!

Ubwanditsi 19 Oct 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imyanzuro ikomeye yafatiwe mu nama y’abakuriye inzego z’ubutasi muri Afurika
Mu Rwanda

Imyanzuro ikomeye yafatiwe mu nama y’abakuriye inzego z’ubutasi muri Afurika

Ubwanditsi 07 Aug 2016
Abayobozi babiri ba FDLR bakatiwe igifungo cya burundu
Mu Mahanga

Abayobozi babiri ba FDLR bakatiwe igifungo cya burundu

Ubwanditsi 26 Sep 2018
Bobi Wine agiye kuburanishwa n’urukiko rwa gisirikare nyuma yo gufatanwa imbunda
POLITIKI

Bobi Wine agiye kuburanishwa n’urukiko rwa gisirikare nyuma yo gufatanwa imbunda

Ubwanditsi 15 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru