• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Leta ya Uganda yakoze amakosa ubwo yasinyiraga inguzanyo yo kwagura ikibuga cy’indege cya Entebbe none birangiye bugishyize mu maboko y’Abashinwa

Leta ya Uganda yakoze amakosa ubwo yasinyiraga inguzanyo yo kwagura ikibuga cy’indege cya Entebbe none birangiye bugishyize mu maboko y’Abashinwa

Ubwanditsi 26 Nov 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Tariki 17 Ugushyingo 2015, Leta ya Uganda yafashe muri Banki yo mu Bushinwa, EXIM Bank, inguzanyo ya miliyoni 207 z’ amadolari y’Amerika, yari igenewe kwagura ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Entebbe.

Iyo nguzanyo yagombaga kuzatangira kwishyurwa kuva muw’ 2022 kugeza muw’2042.

Aho imirimo yo kubaka itangiriye,nibwo abasesenguzi batahuriye ko amasezerano y’inguzanyo arimo ingingo zigusha mu mutego Leta ya Uganda, ku buryo ndetse inguzanyo itashoboraga kuzigera yishyurwa. Igiteye ubwoba kurushaho, ni uko mu by’ukuri ayo masezerano impande zombi zashyizeho umukono, yihereye Abashinwa ikibuga mpuzamahanga cya Entebbe, ku buryo kucyita icya Guverinoma ya Uganda ari ugusetsa imikara.

Ubutegetsi bwa Perezida Museveni bwabonye bikomeye, busaba EXIM Bank gusubira mu masezerano, ariko kwari ukwisama wasandaye, kuko intumwa za Uganda zagiye gutakamba i Beijing muri Werurwe uyu mwaka zagarutse amara masa. Abashinwa banze kugira ingingo n’imwe mu masezerano bahindura.

Nta bundi bwinyagamburiro Uganda isigaranye rero, uretse kwegurira Abashinwa ikibuga mpuzamahanga cya Entebbe, bakazakibyaza umusaruro kugeza ayabo ashizemo. Magingo aya imirimo yo kucyagura igeze kuri 75%, ku buryo isatira umusozo.

Mu cyumweru gishize Minisitiri w’Imari wa Uganda, Matia Kasaija,yasabye imbabazi Inteko Ishinga Amategeko muri icyo gihugu, kubera amakosa akomeye yakozwe mu gusinya amasezerano, aha EXIM Bank uburenganzira busesuye ku kibuga cy’ingege cya Entebbe.

Ikibuga cy’indege cya Entebbe cyubatswe muw’1972, kikaba aricyo cyonyine cyo ku rwego mpuzamahanga Leta ya Uganda yari ifite. Kwegukanwa n’Abashinwa rero, bizafatwa nko kwegurira abanyamahanga ubusugire bw’igihugu, ubutegetsi bwa Perezida Museveni bukazajya mu kaga ko kuregwa ubugambanyi ndengakamere.

Ejo wajya kumva ukumva Kampala itangaje ko nabyo ari u Rwanda rubiri inyuma.

2021-11-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RDC: Général Kahimbi wari ukuriye iperereza rya gisirikare “yapfuye yiyahuye”

RDC: Général Kahimbi wari ukuriye iperereza rya gisirikare “yapfuye yiyahuye”

Ubwanditsi 08 Mar 2020
APR FC yasezereye Gaadiidka FC igera mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League

APR FC yasezereye Gaadiidka FC igera mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League

Ubwanditsi 24 Aug 2023
Uburyo Col Aloys Ntiwiragabo yakoresheje ngo yihishe ubutabera igihe kirekire mu Bufaransa butangiye kujya hanze

Uburyo Col Aloys Ntiwiragabo yakoresheje ngo yihishe ubutabera igihe kirekire mu Bufaransa butangiye kujya hanze

Ubwanditsi 11 Aug 2020
Madame Jeannette Kagame yagizwe umudamu w’indashyikirwa muri Afurika

Madame Jeannette Kagame yagizwe umudamu w’indashyikirwa muri Afurika

Ubwanditsi 30 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kantengwa Angélique wayoboraga RSSB agizwe umwere ari mu Buhinde kwivuza
Mu Mahanga

Kantengwa Angélique wayoboraga RSSB agizwe umwere ari mu Buhinde kwivuza

Ubwanditsi 09 Aug 2016
Rayon Sports yahuye n’ihungabana mu buyobozi, izakoresha agera kuri Miliyari 2 mu mwaka utaha w’imikino
Amakuru

Rayon Sports yahuye n’ihungabana mu buyobozi, izakoresha agera kuri Miliyari 2 mu mwaka utaha w’imikino

Ubwanditsi 08 Sep 2025
Davos : Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga k’Ubukungu
UBUKUNGU

Davos : Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga k’Ubukungu

Ubwanditsi 17 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru