• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Imyanzuro ya Luanda yagera kuki, kandi rumwe mu mpande zihanganye muri Kongo rudahabwa agaciro, Kuki nta kivugwa ku batutsi bicwa muri icyo gihugu?
Uburyo Abatutsi bakomeje gutotezwa biteye Impungenge

Imyanzuro ya Luanda yagera kuki, kandi rumwe mu mpande zihanganye muri Kongo rudahabwa agaciro, Kuki nta kivugwa ku batutsi bicwa muri icyo gihugu?

Ubwanditsi 25 Nov 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Nyuma y’inama yabereye i Luanda, tariki 23 Ugushyingo 2022 igafata imyanzuro “igamije gukemura ikibazo cy’intambara ica ibintu muri Kivu y’Amajyaruguru”, abakurikiranira hafi ibibera muri Kongo nta cyizere bafite ko iyo myanzuro yagira icyo imara mu kugarura amahoro muri icyo gihugu.

Impamvu ya mbere batanga, ni uko iyo myanzuro atari ubwa mbere ifashwe, kandi kugeza ubu nta musaruro ugaragara yigeze itanga, kuko intambara itahagaze ahubwo yarushijeho gukaza umurego. Dufashe urugero ku myanzuro yafashwe mbere ngo umubano hagati ya Kongo n’uRwanda uzahuke, ntiyigeze ishyirwa mu bikorwa, kuko Kongo yo yikomereje inzira y’ibitutsi n’ubushotoranyi. N’iheruka rero nta cyerekano ko izubahirizwa.

Impamvu ya kabiri, ni uko abahuriye i Luanda bagaragaje gubogamira ku ruhande rumwe mu zihanganye, ni ukuvuga  ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi, bakumvikanisha  ko umutwe wa M23 udafite impamvu yo kurwana, ari nayo mpamvu “utegetswe guhita ushyira intwaro hasi”. Byashoboka bite ko uha agaciro ibivugwa n’uruhande rumwe mu zishyamiranye, urundi ntunarutumire mu biganiro, ngo nibura unarufatire ibyemezo umaze kumva icyo rutekereza?

Impamvu ya gatatu, ni uko amahanga adaha agaciro Jenoside irimo gukorerwa Abatutsi b’Abanyekongo, ahubwo ayo mahanga agashyira amakosa kuri M23 irwanya iyo Jenoside. Ese ibihumbi by’impunzi z’Abanyekongo ziri mu kambi mu Rwanda, Uganda no mu bindi bihugu byo mu Karere, zizabamo ubuziraherezo?Ese niyo zataha, zakwizera zite umutekano wazo kandi Interahamwe zabirukanye mu gihugu cyabo zikica zigakiza? 

Abantu bavuga ikinyarwanda ntaho batari mu bihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari, ariko abatotezwa ni abo muri Kongo kubera FDLR yahagize indiri yayo, ikimika ingengabitekerezo ya Jenoside isanzwe ibaranga. Nyamara Umuryango Mpuzamahanga wirirwa uvuga ko FDLR ari umutwe w’iterabwoba, ariko ntacyo ukora ngo uhagarike ubugizi bwa nabi bw’abo abajenosideri, ahubwo bakikoma abarwana ku miryango yabo ngo idashirira ku icumu. Aho kwamagana imikorere ya MONUSCO imaze imyaka n’imyaniko irebera ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri Kongo, imyanzuro ya Luanda yahaye inshingano MONUSCO ngo yo kwambura intwaro M23!

Luanda ntizirikana ko Leta ya Kongo yasinyanye amasezerano na M23, atarigeze yubahirizwa, biri no mu byatumye uwo mutwe wegura intwaro. Leta yita M23 umutwe w’iterabwoba, na Luanda igasa n’iyibishyigikiramo, iyo ivuga ngo M23 igomba guhagarika intambara.Kuki Kongo idahagitwa gushyira mu bikorwa ibyo yashyizeho umukono imbere y’amahanga?

Mu burasirazuba bwa Kongo habarurwa imitwe yitwaje intwaro isaga 130. Imwe ishyigikiwe n’ubutegetsi bw’i Kinshasa kuko iyifasha ku rugamba, indi irwanya imiyoborere yaboze, kugeza aho benshi basigaye bafata Kongo  nk’igihugu cy’impfuye (failed nation). Kwibwira rero ko ibibazo bya Kongo ari umutwe wa M23, ni ukwibeshya cyane. Abasesenguzi, barimo na bake mu Banyekongo bashyira mu gaciro, bagaragaje kenshi ko umuzi w’ingorane za Kongo ari imiyoborere mibi cyane, yaranze n’ubu ikaba ikiranga ubutegetsi bw’icyo gihugu. Luanda rero ntiyakemura ikibazo itabanje gusesengura no kumva neza intandaro yacyo.

Uyu munsi haratungwa agatoki M23 gusa, nyamara n’iyo yashyira intwaro hasi cyangwa ikanarekura uduce igenzura nk’uko ibihatirwa, ntibyaba birangije ikibazo, igihe cyose ubugizi bwa nabi bukorerwa Abatutsi bo muri Kongo buzaba bugikorwa. Niba badahawe uburenganzira bwabo n’abandi Banyekongo, ntituzatangazwe no kumva havutse indi mitwe, inakomeye kurusha M23, igizwe n’abantu bamaze kurambirwa kwicwa nk’ibimonyo.

2022-11-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC, Rayon Sports na Etoile de l’Est mu makipe yitwaye neza, Police na As Kigali zitsindwa ku munsi wa 23 PNL

APR FC, Rayon Sports na Etoile de l’Est mu makipe yitwaye neza, Police na As Kigali zitsindwa ku munsi wa 23 PNL

Ubwanditsi 04 Mar 2024
Uko u Rwanda rwahishuye  Umugambi  w’Ubugambanyi rukikura  mu Rukiko nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu  [ Yavuguruwe ]

Uko u Rwanda rwahishuye Umugambi w’Ubugambanyi rukikura mu Rukiko nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu [ Yavuguruwe ]

Ubwanditsi 11 Oct 2017
Abarwanyi ba RNC basubiranyemo muri Congo

Abarwanyi ba RNC basubiranyemo muri Congo

Ubwanditsi 24 Dec 2018
Imvugo zihembera urwango za Rusesabagina ntizigomba kwihanganirwa

Imvugo zihembera urwango za Rusesabagina ntizigomba kwihanganirwa

Ubwanditsi 23 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Police Handball Club yatangiye imyiteguro y’imikino ya nyuma ya Shampiyona
IMIKINO

Police Handball Club yatangiye imyiteguro y’imikino ya nyuma ya Shampiyona

Ubwanditsi 15 Aug 2016
Mu mpera ziki cyumweru abakekwaho Jenoside babiri bashyikirijwe ubutabera mu Rwanda no mu Bufaransa
Amakuru

Mu mpera ziki cyumweru abakekwaho Jenoside babiri bashyikirijwe ubutabera mu Rwanda no mu Bufaransa

Ubwanditsi 17 Apr 2021
Abaminisitiri batarahiye n’umuvunyi bamaze kurahira
Mu Rwanda

Abaminisitiri batarahiye n’umuvunyi bamaze kurahira

Ubwanditsi 11 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru