• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Uganda: Abakozi ba leta ntibavuga rumwe ku mushinga wo kujya bishyurwa bubyizi

Uganda: Abakozi ba leta ntibavuga rumwe ku mushinga wo kujya bishyurwa bubyizi

Ubwanditsi 24 May 2018 Mu Mahanga

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Gicurasi 2018, nibwo ibiro bya Minisitiri w’Intebe muri Uganda byatangaje ko guverinoma iri kurebera hamwe uko abakozi ba leta bajya bahemberwa iminsi bakoze mu kwezi aho kubarirwa umushahara w’ukwezi.

Ibi bias n’ibyazamuye impaka mu bakozi ba leta muri kiriya gihugu ndetse abenshi bagaragaza kutavuga rumwe kuri uwo mushinga kuko ushobora gukiza bimwe ukabangamira ibindi.

Iyi gahunda yanagendanye no gushyiraho utwuma tujyanye n’ikoranabuhanga tuzajya tugaragaza igihe abakozi bagereye ku kazi n’igihe bagasoreje, abasibye n’bakagezeho bakerewe bityo bakazajya bahembwa amafaranga atandukanye bitewe n’iminsi bakoze mu kwezi.

Dunstan Balaba, ni umukozi muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu. Aganira n’itangazamakuru yagize ati “Igitekerezo twacyakiriye neza kuko kizatuma abakozi bakanguka ku murimo. Nubwo tutari twarabibwiwe ariko buriya Minisiteri y’abakozi n’umurimo iraza kubitubwiraho neza mu buryo burambuye. Ubusanzwe twishyurwaga umushahara ku kwezi ndetse n’ayo twakoreye muri za wikende.”

Walter Okiring Elakas, ni umukozi uhagarariye ihuriro ry’abakozi, yagize ati “Twabyakiriye neza ariko ntabwo bije gukemura ikibazo cya serivisi zitangwa nubwo abenshi bizagaragara ko bageze ku kazi.”

Bishoboka  ko abantu bajya bazinduka bakivivuza ku cyuma ko bahageze, barangiza bakigendera bakaza kugaruka nimugoroba gusezera,…”

Filbert Baguma, umunyamabanga w’urugaga rw’abarimu. Yagize ati “Twabyakiriye ariko bije kutwirukanisha mu kazi kuko niba umwarimu aturuka mu bilometero 15, nta nzu afite yatuamo aho hafi ngo ajye azinduka, nta n’ikindi cyamufasha kugera ku kazi, ibi bije gutuma akazi kazamba…”

Dr Okwaro Ebuku ahagarariye urugaga rw’abaganga. We avuga ko mbere yo gutangaza uyu mushinga, leta igomba kubanza kubishyura amasaha y’ikirenga bamara ku kazi kabo. Yagize ati”Ubusanzwe abakozi kwa muganga ni bacye ku buryo n’abakora usanga bakora amasaha y’ikirenga kandi ntibayishyurirwa. Bagomba kubanza gukemura icyo kibazo bakabona kuzana ibindi.”

Kmwe n’abandi bakozi batandukanye baganiriye n’itangazamakuru, bagaragaje ko iyi gahunda yo guhembera abakozi ba leta iminsi bakoze izabangamira akazi kuko bamwe bazatangira kujya bakora akazi kugira ngo bagaragaze ko bahageze gusa.

2018-05-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mozambique izatanga amafaranga yo gufasha Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’i Cabo Delgado

Mozambique izatanga amafaranga yo gufasha Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’i Cabo Delgado

RUSHYASHYA 02 Jun 2026
Imikoranire myiza ya Polisi n’abaturage ba Huye yatumye hafatwa ibiyobyabwenge bitandukanye

Imikoranire myiza ya Polisi n’abaturage ba Huye yatumye hafatwa ibiyobyabwenge bitandukanye

Ubwanditsi 13 Jan 2016
Umwe mu bashinzwe isuku muri Kimihurura afungiwe kurigisa amafaranga ya Leta

Umwe mu bashinzwe isuku muri Kimihurura afungiwe kurigisa amafaranga ya Leta

Ubwanditsi 06 Oct 2016
Maj Gen Rutatina yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Maj Gen Rutatina yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Ubwanditsi 14 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rwigemera, umwuzukuru wa Yuhi V Musinga yatabarutse
ITOHOZA

Rwigemera, umwuzukuru wa Yuhi V Musinga yatabarutse

Ubwanditsi 20 Jan 2019
Tour du Rwanda yasigiye u Rwanda akayabo nyuma yo kwinjiza nibura miliyoni 32 Frw ku ijoro
UBUKUNGU

Tour du Rwanda yasigiye u Rwanda akayabo nyuma yo kwinjiza nibura miliyoni 32 Frw ku ijoro

Ubwanditsi 05 Mar 2019
Minisitiri  Mushikiwabo yahishuye byinshi  kuri AU Summit igiye kubera mu Rwanda
Mu Mahanga

Minisitiri Mushikiwabo yahishuye byinshi kuri AU Summit igiye kubera mu Rwanda

Ubwanditsi 10 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru