• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda ry’i Gishari hatangijwe amahugurwa ku kurwanya inkongi z’imiriro

Mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda ry’i Gishari hatangijwe amahugurwa ku kurwanya inkongi z’imiriro

Ubwanditsi 10 Jan 2017 Mu Mahanga

Mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda ry’i Gishari, mu karere ka Rwamagana, ku wa mbere tariki ya 9 Mutarama 2017, hatangijwe amahugurwa y’ibanze ku gukumira no kurwanya inkongi z’imiriro; akaba yitabiriwe n’abantu baturuka mu nzego zitandukanye.

Aya mahugurwa yateguwe na Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) agabanyijemo ibyiciro bibiri, abazahugurwa muri ibi byiciro byombi bakaba ari 100, icya mbere cyatangijwe uyu munsi kizamara amezi abiri, kikaba kirimo abantu 50, muri bo 35 bakaba baturutse muri Polisi y’u Rwanda, 10 baturuka mu rwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa (RCS), naho abandi batanu bakaba baturuka muri Kompanyi zigenga zishinzwe umutekano.

Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana yavuze ko amahugurwa nk’aya ari mu murongo w’amasezerano y’ubufatanye Polisi y’u Rwanda yasinyanye n’Ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA).

Yagize ati,”Ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA), twemeranyijwe ko kizajya kidufasha mu guhugura no kongerera ubushobozi abapolisi b’u Rwanda na Kompanyi zigenga zishinzwe umutekano ku gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro, dore ko impanuka ziterwa n’umuriro zigira ingaruka ku buzima bw’abantu zikanangiza ibyabo.”

IGP Gasana yasabye abayitabiriye kuyakurikira neza agira ati,”Aya mahirwe mubonye yo kubona aya mahugurwa muyabyaze umusaruro, mwigane umwete, ababahugura mubakureho ubumenyi, ku buryo ubutaha ari mwe muzajya mutanga amahugurwa nk’aya tutagombye kwitabaza inzobere ziturutse ahandi, kuko namwe muzaba mwarabonye ubumenyi buhagije, dore ko abazitwara neza muri mwe na bo bazahabwa amahugurwa yo guhugura abandi.”

Yasoje ashimira ubufatanye buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA).

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA), Gasana Jerome yavuze ko ikigo ayoboye kizagumya gutera inkunga amahugurwa nk’aya; aha akaba yaragize ati,”Amahugurwa nk’aya azahoraho ku buryo azajya aba ateguwe igihe runaka kizwi; kandi tuzagumya kuyatera inkunga kuko atuma abantu bagira ubumenyi bufasha abayahabwa kuba bakwiteza imbere.”

Yakomeje agira ati,”Uko igihugu gitera imbere, ni ko n’abaturage baba bagomba kugira ubumenyi mu kuzimya inkongi z’umuriro, kuko usanga hagaragara impanuka zitewe n’umuriro.”

Abahugurwa bakaba bazahabwa amasomo arimo; Imyubakire igezweho mu kwirinda inkongi, uko watabara byihuta ahabaye inkongi, ubutabazi bw’ibanze buhabwa uwagezweho n’inkongi, kugenza icyaha ahabaye inkongi, n’andi masomo atandukanye.

Aya mahugurwa ari gutangwa n’inzobere mu guhangana n’inkongi z’umuriro zo mu kigo cyitwa Mugold International Ltd.

-5314.jpg

Mu mwaka ushize, mu Rwanda hagaragaye inkongi z’umuriro 211 nk’uko bitangazwa n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi no gutabara abari mu kaga.

RNP

2017-01-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amatora ya Perezida 2017 atangiye kwiteguranwa akabaraga n’abafite ubumuga

Amatora ya Perezida 2017 atangiye kwiteguranwa akabaraga n’abafite ubumuga

Ubwanditsi 21 Sep 2016
Niduhitamo guhangana, tuzaba duha urwaho abatatwifuriza ibyiza –Perezida Kagame

Niduhitamo guhangana, tuzaba duha urwaho abatatwifuriza ibyiza –Perezida Kagame

Ubwanditsi 05 Nov 2016
U Rwanda rwibukije Uganda ibikorwa byayo bikomeje kubiba umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi

U Rwanda rwibukije Uganda ibikorwa byayo bikomeje kubiba umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi

Ubwanditsi 07 Jul 2019
Gatsibo: Abamotari biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu kwicungira umutekano

Gatsibo: Abamotari biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu kwicungira umutekano

Ubwanditsi 19 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Buyoya yavuze ko mu Burundi hashobora kwaduka amacakubiri ashingiye ku moko
POLITIKI

Buyoya yavuze ko mu Burundi hashobora kwaduka amacakubiri ashingiye ku moko

Ubwanditsi 03 Dec 2018
Umunyarwanda uzahiga abandi muri ‘Tour du Rwanda’ yashyiriweho igihembo kidasanzwe
IMIKINO

Umunyarwanda uzahiga abandi muri ‘Tour du Rwanda’ yashyiriweho igihembo kidasanzwe

Ubwanditsi 10 Nov 2017
AS Kigali yatsinze Gorilla FC naho Bugesera FC inganya na Police FC mu kino ya gicuti yatangiye gukinwa hitegurwa isubukurwa rya shampiyona y’u Rwanda .
Amakuru

AS Kigali yatsinze Gorilla FC naho Bugesera FC inganya na Police FC mu kino ya gicuti yatangiye gukinwa hitegurwa isubukurwa rya shampiyona y’u Rwanda .

Ubwanditsi 19 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru