Ku munsi w’ejo ibiro bya Perezidansi ya Repubulika ya Angola byatangaje ko nyuma y’uruzinduko ruto Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yagiriye i Luanda, hemejwe ko Angola, nk’umuhuza mu bibazo byo mu burasirazuba bwa RDC, izayobora ibiganiro bizahuza abahagarariye umutwe wa M23 n’abahagarariye uruhande rwa Leta ya RDC, bikazabera i Luanda mu minsi mike iri imbere, bigamije gushaka icyazana amahoro arambye muri icyo gihugu.
Tshisekedi avuye ku izima nyuma y’igihe kinini arahiye ko atazigera aganira na M23 yita ko ari icyuka ko itabaho kandi igizwe n’abanyamahanga. Kuba Tshisekedi yemeye ibiganiro si ugukunda amahoro kuko abikoze kubera igitutu M23 yamwokeje ubwo mu gihe gito kitageze ku cyumweru imigi ibiri ikomeye muri iki gihugu ariyo Goma na Bukavu M23 yayigaruriye nta mirwano ikaze ibaye. Nibura Goma barwanye iminsi ibiri ariko Bukavu yo ingabo za FARDC zirutse kibuno mpamaguru bagera Kamanyola nayo bayifata bitabagoye.
Ikibazo nyamukuru cyo kwibaza ni uko nubwo Tshisekedi yemeye kuganira, azubahiriza ibizava mu biganiro? Twibukiranye ko abayobozi bakuru ba AFC/M23 bose baciriwe urwo gupfa yaba Corneille Nangaa, Gen Sultan Makenga na Bertrand Bisiimwa. Ikindi Leta ya Tshisekedi iherutse gushyiraho igihembo cya miliyoni 4 z’amadorali ku muntu wese uzafasha ifatwa ryabo bayobozi harimo n’abanyamakuru.
Kuva Tshisekedi yaza muri politiki yagaragaje kuvuguruza amasezerano we ubwe aba yashyizeho umukono. Mu mwaka wa 2020 Tshisekedi yateye umugongo amasezerano yari yagiranye nuwo yarasimbuye Perezida Kabila kandi ayo masezerano ariyo yamugize Perezida. Tshisekedi yirukanye abantu bose bakoranaga bo kuruhande rwa Kabila cyane cyane mu Nteko ishinga amategeko no muri Guverinoma mu cyo abantu bise “Coup d’Etat”
Kabila yabonyeko adafite umutekano ajya kuba mu bihugu by’amahanga nubwo bavuga ko yari yagiye kwiga.
Mu mwaka wa 2019, ubwo abatavugaga rumwe na Kabila bihuzaga harimo na Tshsiekedi ngo bishakemo umukandida umwe uzahatana na Ramazan Shadarry wari washyizweho na Kabila ngo amusimbure, Martin Fayulu niwe wahiswemo mu nama yabereye I Geneve mu Busuwisi. Gusa nyuma y’amasaha 24, Felix Tshisekedi yikuye muri ayo masezerano avuga ko nawe aziyamamaza.
Izo ni ingero nkuru zaranze kwivuguruza kwa Tshisekedi ariko ubuzima bwa buri munsi bwa Tshisekedi muri politike ni ukwivuguruza ubundi agakoresha ruswa n’amafaranga agura abayoboke. Ibi bigomba kubera isomo M23 mbere no mugihe iri kuganira na Guverinoma ya Tshisekedi.