• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Abakinnyi 3 ba APR FC batijwe Marines FC, Bakame yasinyiye Bugesera FC mu gihe Bukuru yerekeje muri Rutsiro FC

Abakinnyi 3 ba APR FC batijwe Marines FC, Bakame yasinyiye Bugesera FC mu gihe Bukuru yerekeje muri Rutsiro FC

Ubwanditsi 11 Jan 2023 Amakuru, IMIKINO

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Mutarama 2023 nibwo ubuyubozi bw’ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC bwatangaje ko bwatije Marines FC abakinnyi 3 bato.

Nkuko bigaragara mu nkuru bashyize ku rubuga rwabo rwa interineti, ubuyobozi bwagize buti “Imwe mu makipe yasabye Abakinnyi APR F.C ni Marines F.C ko bayitiza Abakinnyi ndetse isaba abo batoza bayo bakurikiranye bagasanga bayigirira umumaro. Muri bo, Ubuyobozi bwa APR F.C bwayitijemo Nsanzimfura Keddy, Mbonyumwami Thaiba na Nkundimana.”

Ku ruhande rwa APR FC, Chairman wayo  Lt Gen MK MUBARAKH yatangaje ko ikipe ayoboye ifitange imikoranire myiza n’andi makipe, Ati “APR F.C mu mikoranire myiza n’andi makipe, dufite izo duha Abakinnyi twareze ndetse izindi harimo na Marine F.C tukazitiza, niba mutari mubizi kuko izindi mutazivuga.”

Aba bakinnyi berekeje muri Marines aho bagiye kuyifasha kuva ku mwanya mubi iyi kipe iriho kuko igice kibanza cy’imikino ya 2022-2023 yarangiye iyi kipe iri ku mwanya wa 15 mu makipe 16 akina Primus Nationals League.

Mu bakinnyi bakomeje guhinduranya amakipe harimo umunyezamu Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame wari umaze igihe kinini adafite ikipe, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Bugesera  FC ku masezerano y’amezi atandatu ari imbere.

Bakame yerekeje muri Bugesera nyuma yaho yari aheruka mu ikipe ga Police FC, yanakinnye  mu makipe atandukanye arimo APR FC, Rayon Sports na As Kigaki, yanakinnye hanze y’u Rwanda by’umwihariko muri Kenya.

Uwahoze akinira ikipe ya APR FC ndetse na Rayon Sports, Bukuru Christophe nawe yamaze kwerekeza mu ikipe ya Rutsiro FC, ni nyuma yaho uyu nawe yari amaze igihe kinini ntakipe afite.

Bukuru Cristophe akaba yashyize umukono ku masezerano y’amezi atandatu, ni ukuvuga ko uyu agiye gukina imikino yo kwishyura muri shampiyona y’u Rwanda ya 2022-2023.

2023-01-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Igisirikari cya Kongo cyabuze uko gisobanura uko umutwe wa M23 ukomeje kucyambura ibirindiro byinshi muri Kivu y’Amajyaruguru, gitangira gukwiza impuha ngo uwo mutwe ufashwa n’u Rwanda.

Igisirikari cya Kongo cyabuze uko gisobanura uko umutwe wa M23 ukomeje kucyambura ibirindiro byinshi muri Kivu y’Amajyaruguru, gitangira gukwiza impuha ngo uwo mutwe ufashwa n’u Rwanda.

Ubwanditsi 29 Mar 2022
Didier Drogba ni umwe mubazita izina abana b’ingagi 20, umunyabigwi wa Arsenal Gilberto Da Silva yageze mu Rwanda aho aje muri uwo muhango

Didier Drogba ni umwe mubazita izina abana b’ingagi 20, umunyabigwi wa Arsenal Gilberto Da Silva yageze mu Rwanda aho aje muri uwo muhango

Ubwanditsi 31 Aug 2022
Ingabire Victore yavuye muri gereza atarangije igihano bituma yibwira ko arusha Igihugu imbaraga

Ingabire Victore yavuye muri gereza atarangije igihano bituma yibwira ko arusha Igihugu imbaraga

Ubwanditsi 27 Jun 2022
Areruya ni we Munyarwanda washoboye gusoza Tour de Vendée

Areruya ni we Munyarwanda washoboye gusoza Tour de Vendée

Ubwanditsi 07 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

DR Congo: Ingabo za FARDC zatangaje “ibitero bikomeye” ku mutwe wa ADF
HIRYA NO HINO

DR Congo: Ingabo za FARDC zatangaje “ibitero bikomeye” ku mutwe wa ADF

Ubwanditsi 31 Oct 2019
Nkuko urukiko rwo muri Amerika rwanzuye ko Paul Rusesabagina atashimuswe, icyo gihugu nicyemere amakosa yo kuba cyaramuretse akahategurira ibikorwa byiterabwoba.
Amakuru

Nkuko urukiko rwo muri Amerika rwanzuye ko Paul Rusesabagina atashimuswe, icyo gihugu nicyemere amakosa yo kuba cyaramuretse akahategurira ibikorwa byiterabwoba.

Ubwanditsi 25 Jan 2023
IMPAMVU : Prof Lwakabamba yeguye ku buyobozi bwa INATEK
ITOHOZA

IMPAMVU : Prof Lwakabamba yeguye ku buyobozi bwa INATEK

Ubwanditsi 22 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru