• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibinyuguti bya FDU Inkingi yari kurya RPF ni nko kwikirigita ugaseka   |   23 Sep 2026

  • Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo   |   23 Sep 2026

  • Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.   |   22 Sep 2026

  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yitabiriye itangira ry’Inama ya Commonwealth yayobowe n’Umwamikazi Elisabeth II

Perezida Kagame yitabiriye itangira ry’Inama ya Commonwealth yayobowe n’Umwamikazi Elisabeth II

Ubwanditsi 19 Apr 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye itangizwa ry’Inama ya Commonwealth mu Ngoro y’Ubwami bw’u Bwongereza bwagutse, Buckingham Palace, yafunguwe ku mugaragaro n’Umwamikazi Elizabeth II.

Mu bandi bayobozi bo muri Afurika bitabiriye iyi nama, barimo nka Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Yoweri Museveni wa Uganda na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo.

Igikomangoma Charles uyobora Wales wabimburiye abandi, yavuze ko ari ibyishimo kubona abayobozi bakomeye bakoraniye mu Bwongereza, avuga ko iyi nama ishimishije cyane ko ibaye ikurikira imikino ya 21 ya Commonwealth yabereye muri Australia, yitabirwa n’ibihugu bigera kuri 71.

Yavuze ko ku bwe Commonwealth ari umuryango uhamye, agaruka ku buryo wamubereye ikintu gikomeye guhera ku ruzinduko rwa mbere yagiriye mu gihugu cya Malta, ubwo yari afite imyaka itanu gusa. Icyo gihe ngo yagize amahirwe yo guhura no kuganira n’abantu bari bakomeye muri uyu muryango barimo Robert Menzies wabaye Minisitiri w’Intebe wa Australia; Kwame Nkrumah wayoboye Ghana; Keith Holyoake wabaye Minisitiri w’Intebe wa New Zealand; Jomo Kenyatta; Pierre Trudeau; Kenneth Kaunda; Julius Nyerere; Lee Kuan Yew n’abandi.

Yakomeje agira ati “Ihereye ku musingi abo bagabo bubatse, Commonwealth ya none ifite akamaro gakomeye mu guhuza ibihugu biyigize, kubaka imibanire myiza hagati y’abaturage babyo no kububakira Isi itekanye. Ndifuza ko iyi nama y’Abakuru ba za Guverinoma itazagaragaza isano ibihugu byacu bifitanye gusa, ahubwo izerekana n’icyo imariye abaturage bayo, mu gushaka ibisubizo ku bibazo bihari no gutuma ibyifuzo byabo bigerwaho.”

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May, yavuze ko ari iby’igiciro kwakira iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu, itaherukaga kubera mu Bwongereza mu myaka igera hafi kuri 40 ishize.

Yagize ati “Mu myaka myinshi ishize, uyu muryango wagiye uhuriza hamwe ibihugu, ibikiri bito n’ibimaze igihe, ibifite ubuso bunini n’ibito, hagamijwe kwishimira isano duhuriyemo no gukorera inyungu dusangiye. Hari ibibazo byagiye bibamo, ibyiza byagezweho ndetse n’ibibi. Ariko nizera n’umutima wanjye wose ko hari ibyiza byinshi Commonwealth ishobora gukora.”

Umwamikazi Elizabeth II yavuze ko ari amahirwe akomeye kuba yakiriye Inama ya Commonwealth mu Ngoro ye ya Buckingham

Umwamikazi Elizabeth II w’imyaka 91, yavuze ko nyuma y’igihe atumirwa muri izi nama mu bihugu bitandukanye zagendaga ziberamo, ari amahirwe akomeye kuba noneho ayakiriye mu Ngoro ye ya Buckingham.

Yavuze ko muri iyi ngoro mu 1949, Se, Umwami George VI, yicaranye n’abakuru ba za Guverinoma bakemeza amasezerano ya London yashyizeho Commonwealth y’uyu munsi, icyo gihe yari igizwe n’ibihugu umunani. Yabajije niba mu 1952 ubwo uyu Mwamikazi yatangiraga kuyobora Commonwealth, hari uwatekerezaga ko ishobora kuzaba umuryango ukomeye w’ibihugu 53, ugizwe na miliyari 2.4 z’abaturage.

Yagize ati “Ubu turi umwe mu miryango ikomeye ku Isi, Ihuriro ry’abakorerabushake bumva neza inyungu ziri mu guhanahana ibitekerezo n’ubunararibonye no kubaha igitekerezo cya mugenzi wawe. Turi kugenda kandi turushaho kugira imbaraga uko umwaka utashye.”

“Inyungu zirigaragaza. Kurushaho kwita ku bucuruzi hagati y’ibihugu byacu biri kudufasha twese kugera ku buryo bushya bwo gukora ubucuruzi. Gahunda zindi zigenda zishyirwaho nazo zerekanye uburyo turamutse dushyize hamwe dushobora kuzana impinduka ku ruhando rw’Isi.”

Muri iyi nama y’iminsi ibiri, byitezwe ko mu ngingo zizaganirwaho harimo izijyanye no kurengera inyanja zitandukanye, umutekano w’ikoranabuhanga, ubucuruzi n’uzasimbura Umwamikazi Elisabeth II ku buyobozi bwa Commonwealth.

Umwamikazi yabaye nk’uvuga ko yifuza ko Igikomangoma Charles cya Wales ari we wakomeza izi nshingano, gusa umwanzuro uzatangazwa kuri uyu wa Gatanu. Umwamikazi Elizabeth we uri mu za bukuru, ntacyemerewe gukora ingendo ndende, ku buryo akenshi ahagararirwa n’Igikomangoma Charles.

Umwamikazi Elizabeth II yagize ati “Nifuza ko Commonwealth yakomeza gutanga imbaraga n’iterambere ku bazadukomokaho, umunsi umwe ikazemeza ko Igikomangoma cya Wales yazakomeza uwo murimo ukomeye data yatangiye mu 1949.”

Yavuze ko amufitiye icyizere ko azatuma Commonwealth iba umuryango womora kandi ugatanga icyizere kuri buri wese.

Mu Bwongereza, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi barimo Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bwongereza, Boris Johnson, yanagiranye ibiganiro n’Igikomangoma Harry.

Perezida Kagame kandi yifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu barimo Uhuru Kenyatta na Cyril Ramaphosa mu Ihuriro ry’Ubukungu ry’Ibihugu byo mu Muryango wa Commonwealth, mu kiganiro cyareberaga hamwe niba iterambere rya Afurika riri mu nzira nziza hibandwa cyane ku buhahirane n’ishoramari.

Yanitabiriye ibiganiro ku ntege nke z’ibihugu, iterambere ry’ubukungu n’amajyambere, ikiganiro cyayobowe na David Cameron wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May, yavuze ko ari iby’igiciro kwakira iyi nama y’Abakuru b’ibihugu

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May (ibumoso) n’Umwamikazi Elizabeth II bari bafite akanyamuneza

Igikomangoma Charles uyobora Wales yavuze ko ku bwe Commonwealth ari umuryango ukomeye

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye baturutse mu mpande zose z’Isi

Perezida Kagame yitabiriye itangira ry’Inama ya Commonwealth yayobowe n’Umwamikazi Elisabeth II

Perezida Kagame yakirwa mu Ngoro y’Ubwami bw’u Bwongereza bwagutse (Buckingham Palace)

Perezida Kagame uri mu Bwongereza yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye barimo n’Igikomangoma Harry

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya Commonwealth yahuriyemo abayobozi bakomeye mu mpande zose z’Isi

Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May

Amafoto : Village Urugwiro

2018-04-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abanyamakuru b’Ikinyamakuru Iwacu Voix du Burundi bafunguwe nyuma y’igitutu cy’Imiryango mpuzamahanga

Abanyamakuru b’Ikinyamakuru Iwacu Voix du Burundi bafunguwe nyuma y’igitutu cy’Imiryango mpuzamahanga

Ubwanditsi 25 Dec 2020
Bamwe mu Bajenerali muri Kongo Batangiye Kwerurira Tshisekedi Ko Barambiwe Imiyoborere ye Igihe Kurimbura Igihugu

Bamwe mu Bajenerali muri Kongo Batangiye Kwerurira Tshisekedi Ko Barambiwe Imiyoborere ye Igihe Kurimbura Igihugu

Ubwanditsi 28 Oct 2023
Impamvu zitandukanye zigaragaza ko intambara Museveni na Kayumba bifuriza u Rwanda itazagerwaho

Impamvu zitandukanye zigaragaza ko intambara Museveni na Kayumba bifuriza u Rwanda itazagerwaho

Ubwanditsi 13 May 2021
Abatazi Tshisekedi baramubarirwa: Noneho yanze kwakira Intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi ngo atamubwira ibyo gusenya FDLR

Abatazi Tshisekedi baramubarirwa: Noneho yanze kwakira Intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi ngo atamubwira ibyo gusenya FDLR

Ubwanditsi 11 Oct 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Jurrien Timber ukinira Arsenal yasuye Stade Amahoro, Urwibutso rwa Jenocide rwa Kigali n’abakinnyi b’umupira w’Amaguru
Amakuru

Jurrien Timber ukinira Arsenal yasuye Stade Amahoro, Urwibutso rwa Jenocide rwa Kigali n’abakinnyi b’umupira w’Amaguru

Ubwanditsi 15 Dec 2023
Ubufaransa ntaho buzahungira uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi
ITOHOZA

Ubufaransa ntaho buzahungira uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 30 Oct 2017
Turebere hamwe Uruhare rw’izahoze ari Ingabo z’u Rwanda mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi
INKURU NYAMUKURU

Turebere hamwe Uruhare rw’izahoze ari Ingabo z’u Rwanda mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 04 Mar 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru