• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Aravuga ” Imyato ” P.Kagame, amugereranya n’umugabo udacogozwa n’urugamba

Aravuga ” Imyato ” P.Kagame, amugereranya n’umugabo udacogozwa n’urugamba

Ubwanditsi 30 Jul 2018 ITOHOZA

Umunyamategeko ukomoka mu Bubiligi, Philippe Lardinois, yagaragaje ko Perezida Kagame ari umugabo udacogozwa n’urugamba ahubwo uhangana narwo akarusoza gitwari.

Iri gereranya rishingiye ku gitabo cy’amapaji 144 ‘‘Paul Kagame, un de Gaulle Africain’’, Me Lardinois aheruka gusohora aho avuga ko Perezida Kagame ari intwari ya Afurika nkuko Gen. Charles de Gaulle, yabaye umunyabigwi utazibagirana muri Politiki y’u Bufaransa n’u Burayi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, dukesha iyi nkuru  Me Lardinois yagarutse ku Rwanda rushya n’ubuhangange Perezida Kagame asangiye na Gen. Charles de Gaulle, abagabo bahuriye ku kuyobora ibihugu byabo mu bihe by’amage.

Me Lardinois yagereranyije Perezida Kagame, Umunyafurika wo mu kinyejana cya 21 n’Umufaransa Gen. De Gaulle wamamaye mu cya 20, ashingiye ku ihame bahuriyeho ryo kwanga gutsindwa no guharanira agaciro k’igihugu n’umugabane wose.

Igitabo ‘‘Kagame, Un de Gaulle Africain’’ gishingiye ku mwimerere w’aba basirikare bombi babaye abakuru b’igihugu ndetse bakagaragaza umwihariko ku kugena ahazaza habo.

Philippe Lardinois wavukiye i Bujumbura yavuze ko asoma byinshi mu byerekeye De Gaulle, asanisha na Perezida Kagame wubatse u Rwanda rushya.

Yagize ati ‘‘Ubwo nashishikazwaga n’amateka y’u Rwanda rushya, nabonye hashobora kuba hari ihuriro hagati ya Perezida Kagame na Gen. De Gaulle. Natekereje kuri iryo gereranya, nza gutangira kwandika igitabo kuri aba bombi.”

Me Lardinois yagaragaje ko Perezida Kagame na De Gaulle bahuriye ku muhate utuma badatezuka ku rugamba rukomeye.

Ati ‘‘Bombi ni abagabo badacogozwa n’urugamba rukomeye. De Gaulle, afatwa nk’intwari yo ku wa 18 Kamena 1940, ubwo yahakanaga ko u Bufaransa butabwa mu maboko y’ingabo z’Aba-Nazi. Yavuye mu Bufaransa ajya i Londres aho yatangije u Bufaransa bwigenga.’’

Yakomeje ati ‘‘Dufite ibihe bisa kuri Perezida Kagame, wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu kuva ku wa 1 Ukwakira 1990, afasha ingabo za RPF zari mu bihe bikomeye.’’

De Gaulle na Kagame mu myaka ine bari bamaze kwigaragaza nk’abayobozi bakwiye mu bihe bigoye, bafata ibyemezo biboneye. Nyuma yo gufata ubutegetsi bagaragaje impano idasanzwe yo kuzahura ibihugu byari mu bihe bigoye.

Philippe Lardinois yanditse igitabo kivuga ku butwari bwa Perezida Kagame

De Gaulle yagiye ku butegetsi muri Gicurasi 1958, mu gihe u Bufaransa bwari mu kaga kuko Algérie bwakolonizaga yashakaga ubwigenge, yabugumyeho mu myaka icumi kugeza mu 1969 ; yakoze impinduka nyinshi mu bigo, anatangiza Guverinoma nshya (Vème République) bituma afatwa nk’umunyapolitiki uhamye kuko ibigo yashinze bikigenderwaho mu Bufaransa.

Ku rundi ruhande, Kagame wari umusirikare yagaragaje impano y’umunyapolitiki mwiza. Yabaye Visi Perezida na Perezida w’u Rwanda, yabereye intwari akarufasha kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Me Lardinois wasuye u Rwanda bwa mbere mu 2001, yagaragaje ko rwateye imbere, hashingiwe ku ihame ry’imiyoborere myiza. Yanakomoje ku batanyurwa n’iterambere rumaze kugeraho mu myaka 24 ishize.

Yagize ati ‘‘Ni iby’agaciro kwandika igitabo nk’iki ariko ukagaragaza abatemera ukwiyubaka k’u Rwanda; mvugamo na Kenneth Roth uyobora Human Rights Watch. Nizera ko umuntu agomba kubagaragariza ukuri.’’

Yavuze ko u Rwanda runengwa ko rubangamira uburenganzira bwa muntu, ikirego avuga ko kiruharabika kuko hatarebwa ihame rya demokarasi rwubakiyeho mu mfuruka zose by’umwihariko hibandwa ku nyungu rusange z’abaturage.

Philippe Lardinois yunganira abantu mu mategeko kuva mu 1993 muri Barreau de Bruxelles mu Bubiligi. Ni umwarimu muri Université Libre de Bruxelles aho amaze imyaka 21 yigisha. Afite impamyabumenyi y’Ikirenga muri ‘Philosophie’ yakuye muri Kaminuza Gatolika ya Louvain.

2018-07-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubutumwa burimo ibisasu n’ubwicanyi bwaguyemo 13, iminsi itatu y’icuraburindi muri Amerika

Ubutumwa burimo ibisasu n’ubwicanyi bwaguyemo 13, iminsi itatu y’icuraburindi muri Amerika

Ubwanditsi 29 Oct 2018
Leta ya Kongo iri mu ihurizo mu kurangiza ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Leta ya Kongo iri mu ihurizo mu kurangiza ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Ubwanditsi 17 Jul 2023
“Nta nyungu zo kwivanga mu bibazo by’Abanyekongo” Uganda

“Nta nyungu zo kwivanga mu bibazo by’Abanyekongo” Uganda

Ubwanditsi 15 Feb 2024
Himbara yaba yarabaye Intumwa ya Sekibi

Himbara yaba yarabaye Intumwa ya Sekibi

Ubwanditsi 14 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nubwo nta kipe yo mu Rwanda izakina BAL 2024, nta mpungenge z’Abafana  – Clare Akamanzi uyobora NBA Africa
Amakuru

Nubwo nta kipe yo mu Rwanda izakina BAL 2024, nta mpungenge z’Abafana – Clare Akamanzi uyobora NBA Africa

Ubwanditsi 24 May 2024
Ikipe ya Rayon Sports yaguye miswi na Lydia Ludic 1-1
IMIKINO

Ikipe ya Rayon Sports yaguye miswi na Lydia Ludic 1-1

Ubwanditsi 12 Feb 2018
Abarwanya ubutegetsi mu Burundi bakwiye kwihanganira Mkapa
Mu Rwanda

Abarwanya ubutegetsi mu Burundi bakwiye kwihanganira Mkapa

Ubwanditsi 17 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru