• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ukuri ku ishingwa rya MRCD na FLN bya Rusesabagina na Sankara

Ukuri ku ishingwa rya MRCD na FLN bya Rusesabagina na Sankara

Ubwanditsi 18 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Iyo ushaka kumva neza imvo n’ imvano y’ ishingwa rya MRCD na FLN, ubihera muri South Africa, nyuma yuko Sankara ageze muri South Africa, yaje kwegerwa ni umugabo wareshyaga abanyarwanda baba muri South Africa abajyana muri RNC, Sankara nk’ inkundarubyino yahise abisamira hejuru, yinjira muri RNC.

Ariko uko iminsi yagendaga ishira, Sankara yakomeje kubona ko RNC uretse ku mukoresha nk’ umushyushya rugamba mu nama zabo ariko nta kindi kintu bamushakaho, amakuru yizewe nuko uretse ku kuba Kayumba ataramukundaga ariko nta ni nyungu yamubonagamo.

Umubano wa Sankara n’ umukobwa wa Nyamwasa.

Nubwo Kayumba nta nyungu za Politike yabonaga muri Sankara, ariko yakomeje ku mwiyegereza kuko yabonaga urubyiruko rumukunda, Kayumba yamwitaga Bikindi wa RNC kuko yamubonagamo iturufu ikomeye ku rubyiruko, byaje kurangira Sankara amenyanye n’ umukobwa wa Kayumba waruri mu biruhuko kwa se muri South Africa kuko batabana, Kayumba rero yamusaba kuza gusuhuza abagize RNC mu nama yari yabereye I Cap Town.

Umukobwa wa Kayumba ni uwo wicaye hagati ya se na nyina na musaza we

Sankara yahise atangira kureshyareshya umukobwa wa Kayumba, kuko yumvaga byaba iturufu yamugeza mu myanya myiza muri RNC. Ibintu byaje gukomera igihe Kayumba yazaga kumenya Bikindi (Niko kazina Kayumba yita Sankara) ko amusambanyiriza umwana (Ingeso nk’iza se ariko), Kayumba akibimenya yararubiye ararakara, ndetse amakuru yizewe  Rushyashya ifite nuko yashatse no ku mwica,  nkuko bishe umuhanzi Christophe Matata [ iyi nkuru twayibagejejeho muri Rushyashya ], ariko abo muri RNC baramubuza kuko icyaha nk’ icyo cyari gutuma ajya mu nkiko kandi yaragifite ibibazo by’ ibyangombwa by’ umuhunzi.

Sankara akimenya ko Nyamwasa yabimenye yatangiye kugira ubwoba kuko Kayumba nta nama n’ imwe yarangira atavuze ijambo “Kwica”, hashize iminsi Kayumba yatumije umukobwa wiwe na Sankara ngo babiganireho, bahageze Sankara yabwiye Kayumba ko akunda umukobwa wiwe ariko kubera ubwoba umukobwa we avuga ko atamukunda; bukeye Kayumba ahita yohereza umukobwa wiwe kwa nyina yirukanye Sankara muri RNC, ariko Sankara ahita amutanga avuga ko yasezeye muri RNC.

Ishingwa rya MRCD na FLN

Kuva muri RNC byabereye ihurizo rikomeye cyane, kuko ubuzima bwo muri South Africa butari bworoshye kandi amafaranga amubeshaho yarayakuraga mu bufasha abakire nka Rujugiro na Murayi batera abanyarwanda babaga bemeye kwijandika  muri RNC.

Ariko hari ikindi kintu cyababaje Sankara cyane, igihe Kayumba yamutumiraga n’ umukobwa wiwe yamubwiye ko: “Niyo isi yarangira atashyingira imbwa y’ umusivile”; Sankara rero byahoraga bimushengura, umunsi umwe Rusesabagina yaje ku muhamgara amubwira ko ashaka gushinga ishyaka ryitwa Mouvement Rwandaise Pour le Changement Democratique (MRCD) rifite umutwe w’ ingabo Forces de Libération Nationale (FLN), icyo gitekerezo yahise agisamira hejuru cyane, nubwo na Rusesabagina yamubwiye ko ariwe uzaba Perezida, ariko nibura Sankara yishimiye ko azaba visi perezida wa Kabiri wa MRCD n’ umuvugizi wa FLN.

Ariko Sankara bukeye bwaho yabwiye abacuti biwe ko ibintu yagiyemo abona nta gahunda bifite kuko yibazaga ukuntu abantu bashinga umutwe w’ ingabo badafite n’ imbunda imwe, ariko Rusesabagina amuhamagara nta mafaranga na make yarasigaranye kandi Rusesabagina yamubwiye ko hari amadolari igihumbi $1000 yarafite yahise amuha yo gukoresha nka Visi Perezida, ubukene Sankara yarafite ntago bwari gutuma ahakana icyo kintu.

Reka tugaruke kuri FLN kuko cyo ni igitekerezo cya Sankara, ahanini yumvaga ashaka kwihimura kuri Kayumba Nyamwasa, FLN yabaye inzira imwe yumvaga Kayumba atazongera ku mwita umusivile.

Uguhubuka kwa Sankara kwakuruye amakimbirane  muri MRCD bapfa itangazo  yasohoye batabyumvikanyeho yibeshyera ko ari Nyamagabe

Nyuma y’ itangazo ryo ku wa 15 Nyakanga 2018, ryishinja ko FLN ariyo iri inyuma y’ ubusambo bumaze iminsi mu majyepfo y’ u Rwanda, iri tangazo rero ntago ryashimishije abagize MRCD kuko batunguwe nuko Callixte Sankara yaryanditse atababwiye, akishinja n’ ibintu batakoze, ikindi kintu atumviganyeho na Wilson Irategeka, visi perezida wa mbere wa MRCD, kimwe mu bintu Col. Wilson Irategeka atumvise ni ukuntu umusivile nka Sankara abyuka akiyita Majoro, ariko  Rushyashya irahamya ko imvo n’ imvano y’ iri peti ari  umujinya wa Kayumba. Amakuru yizewe aturuka muri MRCD avuga ko Rusesabagina na Wilson Irategeka basabye Sankara ko byaba byiza akuyeho iri peti yihaye kuko nta muntu ubyuka yabaye Majoro kuko amapeti araharanirwa, kandi ngo igihe byamenyekana mu itangazamakuru ko ataribyo byasenya FLN ndetse na MRCD.

Turacyabikurikirana……

 

2018-07-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Menya Angelina Mukandutiye, Interahamwe yagendanaga imbunda mu gihe cya Jenoside, akaba yarasigaye ari ingabo ya Twagiramungu na Rusesabagina

Menya Angelina Mukandutiye, Interahamwe yagendanaga imbunda mu gihe cya Jenoside, akaba yarasigaye ari ingabo ya Twagiramungu na Rusesabagina

Ubwanditsi 30 Dec 2019
Iyo FPR idatsinda intambara, nta mututsi uba usigaye mu Rwanda- Prof. Audoin Rouzeau

Iyo FPR idatsinda intambara, nta mututsi uba usigaye mu Rwanda- Prof. Audoin Rouzeau

Ubwanditsi 17 May 2018
Perezida Kagame yatowe nk’Umunyafurika w’umwaka wa 2017

Perezida Kagame yatowe nk’Umunyafurika w’umwaka wa 2017

Ubwanditsi 07 Jan 2018
Kayumba Nyamwasa akomeje kwica abo bahoranye muri wa mutwe we w’iterabwoba wa RNC, bakaza kumutera umugongo kubera ubuhemu bwe

Kayumba Nyamwasa akomeje kwica abo bahoranye muri wa mutwe we w’iterabwoba wa RNC, bakaza kumutera umugongo kubera ubuhemu bwe

Ubwanditsi 29 Sep 2021

6 Ibitekerezo

  1. mbarushe J.
    July 18, 201811:40 am -

    Inzobere mu guteka nazibwira iki. Icyo nzi ni uko inzira itabwira umugenzi kuko itavuga. Ariko njye ndavuga kdi ndagira nti : utazi ubwenge ashima ubwe.

    Ibyo basebya bituma Imana idushumbusha ibyiza byinshi kurushaho. Nawe warabibonye?

    Bagiye ari bato muri Politiki kuko batari bazi icyo ari cyo, none bashaka kwigana Inkotanyi zari zikuriwe n’abafite ubunararibonye mu bya Gisirikare na Politiki.

    Ubu bazi tugeze he?????????????????????.

    Bagirango turi ibizongwe. Ubwenge n’ubushobozi byikubye kangahe? inshuti? Ubunararibonye? Ibikoresho? Mu mazi? mu Kirere? ku Butaka? mu ishyamba? ubuvuzi? amashuri?
    Nababwira iki nibishore. Uwihima yakubwira ngo turwane. Ngaho nibishingikirize ku bihugu bigisinziriye uzareba ukuntu bagwana nabyo muri Koma (coma) badakangutse.

    MBABURIRE.

    Subiza
    • Bandora Charles
      July 18, 201812:22 pm -

      Mbarushe ncuti yanje ibyo umuvuze ni ukuri kwambaye ubusa! ibihe bizagume bitwibutsa amateka yacu nk’ abanyarwanda, abatarabona ukuri bagendera mukigali c’abanzi b’ Igihugu, ruriye bamwe rutabibagiye!!!!turabategereje munguni!!!!!

      Subiza
  2. Shimon
    July 18, 201812:17 pm -

    Ibya mbere mwabibeshye. Ibyo yapfuye na Kayumba, sibyo sibyo.
    Ibya kabiri nibyo by itangazo n ipeti rya Major,baramubujije aranga.
    Uko byagenda kose koko harimo ubuhubutsi bwa Sankara,kandi ndumva niba yarashakaga guhima Kayumba ,ntabwo yari kwiha Major ahubwo yari kwiha nka Mareshal, kugira arenge Kayumba.
    Ibikorwa byose bikoranye kwihorera birangiza.

    Subiza
    • Bandora Charles
      July 18, 201812:30 pm -

      shimon,kuvuga ko ibyambere atari ukuri, tanga nawe ukuri kwawe uvuguruze iyo mvaho, bitabaye uko nawe waba uri murabongabo,kandi bigahita bigaragara ko inkuru yaba ibara ukuri mugihe ntawuyivuguruje.

      Subiza
  3. RUGENDO
    July 18, 20186:03 pm -

    UMUNTU NKA CALLIXTE ABATERE UBWOBA MUTITIRE??
    RUSHYASHYA NAKO RTLM MWABUZE IBYO MWANDIKA!!!
    AMATIKU NIYO MWANDIKA GUSA !!WOWE WANDIKA IZINKURU
    UTANIYEHE NA HABIMANA KANTANO WA RTLM !!
    UMUGABO UMUMWE NKA SANKARA ABATESHE UMUTWE MWANDIKE AMATESHWA!!
    MURI INJIJI KOKO!!

    Subiza
  4. RUGENDO
    July 18, 20186:06 pm -

    NINDE ABABAJIJE UMURYANGO WA KAYUMBA??
    ABANA BE MUBASHYIRA MUBIBAZO BYANYU GUTE??
    KUKI MWINJIRA MUBUZIMA BWABANA BA KAYUMBA??NTIMUZIKO AMATEGEKO
    ABIHANIRA ??ABA BANA NABATUTSI SINTERAHAMWE NKA RWARAKABIJE!!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kidumu atewe ipfunwe n’imva ya Christophe Matata wishwe na Col. Karegeya muri Afrika y’epfo.
INKURU NYAMUKURU

Kidumu atewe ipfunwe n’imva ya Christophe Matata wishwe na Col. Karegeya muri Afrika y’epfo.

Ubwanditsi 23 Apr 2019
Miss Kundwa Doriane yanenzwe kwipfumuza izuru
Mu Rwanda

Miss Kundwa Doriane yanenzwe kwipfumuza izuru

Ubwanditsi 16 May 2017
Miss Sandra Teta yatamajwe n’impenure yari yambaye ubwo yicaraga nabi akerekana hagati y’amaguru
SHOWBIZ

Miss Sandra Teta yatamajwe n’impenure yari yambaye ubwo yicaraga nabi akerekana hagati y’amaguru

Ubwanditsi 09 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru