• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»“Ntimuzane Abatutsi kuko simbakunda, mwibande mu bahutu cyane cyane abahoze mu ngabo.” -Ingabire Victoire

“Ntimuzane Abatutsi kuko simbakunda, mwibande mu bahutu cyane cyane abahoze mu ngabo.” -Ingabire Victoire

Ubwanditsi 13 May 2019 ITOHOZA

Umutangabuhamya yagize ati : “Yatubwiye ko ashaka abanyamuryango b’ishyaka rye, ko yifuza ko natwe turijyamo tukanamufasha gushaka abandi bantu. Icyakora yaduhaye ibwiriza rimwe, ngo ntimuzane abatutsi kuko simbakunda, mwibande mu bahutu cyane cyane abahoze mu ngabo.” –    Ubuhamya bwabo bagabo bavuga ko  abantu 22 aribo bari bitabiriye, batumiwe n’uwitwa Ndatinya wababwiraga ko ari amahugurwa bagiye kwitabira nyuma bakaza guhabwa insimburamubyizi.

Kuri iki gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki ya 12 Gicurasi 2019, niho amakuru yasakaye kumbuga nkoranyambaga ko  Ingabire Victoire wari warahawe imbabazi na Perezida Kagame,  yaguwe gitumo ubwo yari mu nama yo gushakisha abayoboke  ndetse n’ingabo zo guhungabanya umutekano.

Umugambi we wamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi ubwo yitabiraga inama yari yitiriwe iyo guhura n’abayoboke b’ishyaka rye FDU Inkingi.

Iyi nama yabereye mu ibanga  mu mudugudu wa Nyakarambi II, akagali ka Ruhanga, Umurenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe, ahazwi nka Sun City Motel,  mu Ntara y’Uburasirazuba. Iyo nama yari iyo gushishikariza urubyiruko n’abandi bahoze mu ngabo za tsinzwe kujya mu mutwe w’iterabwoba ugizwe n’ubwoko bumwe gusa.

Muri Nzeri umwaka ushize nibwo Ingabire yafunguwe ku mbabazi we n’abandi bagororwa basaga 2000 bahawe na Perezida Paul Kagame.

INKURU BIFITANYE ISANO:

Ingabire Victoire Si Umunyapolitiki, Icyo Akwiye Kwitwa Ni Umugore Ukunda Ubugome

Yafashwe mu 2010 nyuma aza gukatirwa gufungwa imyaka 15 nyuma yo guhamywa ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Ubuhamya bwabitabiriye inama 

Mu buhamya bwabo bagabo bavuga ko  abantu 22 aribo bari bitabiriye, batumiwe n’uwitwa Ndatinya wababwiraga ko ari amahugurwa bagiye kwitabira nyuma bakaza guhabwa insimburamubyizi.

Bakihagera, bahawe icyo kunywa n’aho kwicara, mu gihe gito Ingabire na we aba arahageze atangira avuga ingingo ziraganirwaho.

Umwe mu bari bitabiriye inama wahishuye amakuru, yavuze ko yabasabye kumushakira abandi bantu binjira mu ishyaka rye ariko abaha gasopo yo kutamuzanira abatutsi.

Yagize ati “Yatubwiye ko ashaka abanyamuryango b’ishyaka rye, ko yifuza ko natwe turijyamo tukanamufasha gushaka abandi bantu. Icyakora yaduhaye ibwiriza rimwe, ngo ntimuzane abatutsi kuko simbakunda, mwibande mu bahutu cyane cyane abahoze mu ngabo.”

Uwo mutangabuhamya yakomeje avuga ko kubyihanganira byamunaniye agahitamo kubimenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Ati “Ingabire naramubajije nti kuki ushaka bahutu gusa? Arambwira ngo ‘abatutsi bo bamerewe neza’. Namusubije ko nta mpamvu y’ivangura kubw’ibyo njye ntari kumwe na we.”

Abitabiriye iyo nama bemeza ko Ingabire yababwiraga ko bamushakira by’umwihariko urubyiruko rw’Abahutu rutagira akazi kandi bakibuka kumuha umwirondoro wa buri munyamuryango mushya barajya bandika.

Undi musore w’imyaka 18 witabiriye iyo nama, yavuze ko yahageze yakererewe ariko aza gusanga Ingabire atararangiza ijambo.

Mubyo yiyumviye n’amatwi ye harimo kubasaba kujya mu mutwe w’iterabwoba.

Yagize ati “Ni ubwa mbere nari mbonye Ingabire amaso ku maso. Yatubwiye ko atwifuza ngo tujye mu mutwe w’iterabwoba, ngo arashaka gushinga igisirikare gikomeye.”

Uyu musore yamubajije uburyo umuntu utarageze mu ishuri nka we (uwo musore) yajya mu gisirikare, undi amwizeza ko nta kibazo.

Abayobozi b’inzego z’ibanze bamaze kumenyeshwa ibiri kuba, barahagobotse baburizamo uwo mugambi.

Nyuma yo guhagarika iyo nama, Ingabire Victoire yahise ajya mu binyamakuru mpuzamahanga avuga ko ubuyobozi bwamubujije gukora inama.

2019-05-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Guverinoma ya Australia yahaye nyirantarengwa,  abakinnyi barimo Abanyarwanda bahatorokeye

Guverinoma ya Australia yahaye nyirantarengwa, abakinnyi barimo Abanyarwanda bahatorokeye

Ubwanditsi 15 May 2018
Vanessa Mdee yatawe muri yombi

Vanessa Mdee yatawe muri yombi

Ubwanditsi 13 Mar 2017
Rurambikanye hagati Kayumba  n’umugore we Rosette

Rurambikanye hagati Kayumba n’umugore we Rosette

Ubwanditsi 11 Aug 2016
Perezida Kagame yasesekaye i London [ VIDEO ]

Perezida Kagame yasesekaye i London [ VIDEO ]

Ubwanditsi 08 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Gen Kale Kayihura Mu Nzira Zerekeza Mu Rukiko Nyuma Y’amezi Asaga Abiri Afunze
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Gen Kale Kayihura Mu Nzira Zerekeza Mu Rukiko Nyuma Y’amezi Asaga Abiri Afunze

Ubwanditsi 23 Aug 2018
Sudani y’Epfo: Imitwe irindwi yishyize hamwe ngo ikure ku butegetsi Salva Kiir
POLITIKI

Sudani y’Epfo: Imitwe irindwi yishyize hamwe ngo ikure ku butegetsi Salva Kiir

Ubwanditsi 15 May 2017
Ubukwe bw’ Umunyarwandakazi Uzarongorwa n’ Umuraperi AY Itariki Naho Buzabera Byamaze Kumenyekana
SHOWBIZ

Ubukwe bw’ Umunyarwandakazi Uzarongorwa n’ Umuraperi AY Itariki Naho Buzabera Byamaze Kumenyekana

Ubwanditsi 11 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru