• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Papa Francis yakuriye inzira ku murima abashakaga ko abagore baba abapadiri muri Kiliziya gatolika

Papa Francis yakuriye inzira ku murima abashakaga ko abagore baba abapadiri muri Kiliziya gatolika

Ubwanditsi 02 Nov 2016 ITOHOZA

Mu gihe hari ubuvugizi bukorwa ngo higwe niba abagore bakwemererwa kuba abapadiri, abantu benshi bari bategerezanije amatsiko icyo Papa Francis abivugaho ariko yakuriye inzira ku murima abafite icyo cyifuzo ndetse ngo ibi ni umwanzuro uzahoraho iteka ryose muri Kiliziya Gatolika.

Ubwo yari mu ndege ye n’abanyamakuru, Papa Francis yabajijwe n’umunyamakuru wo muri Sewede niba nta gihe kizabaho Kiliziya ikagira abapadiri b’abagore, Papa Francis asubiza ati “Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yavuze amagambo yumvikana kandi ya nyuma kuri iyi ngingo, ni uko bizahora iteka ryose”, aha yavugaga ku nyandiko yasohotse muri 1994 ivuga ko muri Kiliziya Gatolika abagore batazigera baba abapadiri.

Umunyamakuru yakomeje amubaza ati “Bizaguma bityo iteka ryose? Nta na rimwe bizashoboka?” Papa Francis amusubiza ati “Usomye neza iyo nyandiko ya Papa Yohani Pawulo wa II, biragana muri icyo kerekezo” aha akaba yarashakaga kuvuga ko ntacyo yakongera ku bikubiye muri iyo nyandiko yo muri 1994 ishimangira ko nta na rimwe mu mateka Kiliziya Gatolika izagira abapadiri b’abagore.

Ibi by’abapadiri b’abagore byakunze kugarukwaho cyane hashingiye ku magambo akunze gutangazwa na Papa Francis agaragaza ko hari abagore bagize uruhare rukomeye muri Kiliziya kurusha n’abagabo, aha twavuga nk’ibyo akunze kugarukaho by’uko nubwo intumwa za Yezu zikomeye ariko Bikira Mariya azisumbya ububasha n’ikuzo mu ijuru. Kuba Papa Francis ajya avuga ko hari abagore bagize uruhare rukomeye muri Kiliziya kurusha abagabo byatumye benshi batekereza ko yanakwemera iby’abapadiri b’abagore ariko yamaze gukurira inzira ku murima ababibonaga batyo.

Ibi byabaye nyuma y’uko Papa Francis yakiriwe n’umugore uyobora itorero ry’aba Lutherans muri Suwede, aho basinye amasezerano y’ubwiyunge n’ubufatanye (Joint Declaration) bashingiye ku kuba ngo ibihuza aya madini yombi ari byo byinshi kurusha ibiyatanya.

-4561.jpg

Papa Francis

Ibi bije kandi mu gihe Kiliziya Gatolika ifite ikibazo cy’abapadiri bagenda bagabanuka kandi ikaba yotswa igitutu n’imiryango itandukanye iyishinja ubusumbane bw’abagore n’abagabo muri Kiliziya, hakiyongeraho n’abaharanira uburenganzira bw’abatinganyi n’abihinduje ibitsina (LGBT) bashaka kwemerwa na Kiliziya ku buryo bajya banahabwa amasakramentu y’ugushyingirwa.

Source: Reuters

2016-11-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Margret Zziwa  wirukanwe ku buyobozi bwa EALA yikomye Dr Sezibera

Margret Zziwa wirukanwe ku buyobozi bwa EALA yikomye Dr Sezibera

Ubwanditsi 06 Feb 2017
Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo kwirukana J.P Turayishimye , Ben Rutabana na Micombero muri RNC, ugeze kure

Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo kwirukana J.P Turayishimye , Ben Rutabana na Micombero muri RNC, ugeze kure

Ubwanditsi 23 Sep 2019
“Igitekerezo cyo gutera uRwanda cyamvuyemo”.- Félix Tshisekedi

“Igitekerezo cyo gutera uRwanda cyamvuyemo”.- Félix Tshisekedi

Ubwanditsi 24 Feb 2024
Kanyankole Alex wahoze ayobora Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD), yahakanye icyaha cyo kwaka ruswa n’indonke ndetse n’itonesha mu gutanga inguzanyo

Kanyankole Alex wahoze ayobora Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD), yahakanye icyaha cyo kwaka ruswa n’indonke ndetse n’itonesha mu gutanga inguzanyo

Ubwanditsi 18 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Barahigwa Bukware, bagategura umuhango wo kwibuka Karegeya i Johannesburg
INKURU NYAMUKURU

Barahigwa Bukware, bagategura umuhango wo kwibuka Karegeya i Johannesburg

Ubwanditsi 15 Feb 2019
Ishimwe kuri Rurangirwa, umwe mu batabawe na Perezida Kagame mu mvururu zo mu Misiri mu 2011
INKURU NYAMUKURU

Ishimwe kuri Rurangirwa, umwe mu batabawe na Perezida Kagame mu mvururu zo mu Misiri mu 2011

Ubwanditsi 06 Aug 2018
Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa
Amakuru

Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa

RUSHYASHYA 18 Jul 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru