• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uyoboye imishyikirano mu Burundi avugwaho kugemurira Intwaro umutwe wa FDLR

Uyoboye imishyikirano mu Burundi avugwaho kugemurira Intwaro umutwe wa FDLR

Ubwanditsi 27 Jan 2017 ITOHOZA

Brig Gen Francis Ndoluwa ukomoka muri Tanzania uyoboye imishyikirano mu Burundi, yagaragaye mu cyegeranyo cy’umuryango wa bibumbye ashinjwa kugemurira intwaro FDLR.

Brig Gen Ndoluwa ari mu itsinda rya Benjamin Wlliam Mkapa wayoboye Tanzania kuva mu 1995 kugera mu 2005. Yahawe akazi ko guhuza Abarundi bari mu biganiro mu rwego rwo kugarura amahoro mu Burundi.

Abarundi badashyigikiye ubutegetsi bw’u Burundi bagaragaje ko Brig Gen Ndoluwa atari umuntu wahuza Abarundi, kuko yagaragaye mu cyegeranyo cyakozwe n’impuguke z’umuryango w’Abibumbye mu 2009 ko afite imikoranire ya hafi n’ishyaka riri ku butegetsi ndetse no gukorana n’abagemurira intwaro umutwe wa FDLR.

Brig Gen Ndoluwa wahagarariye Tanzania mu Burundi mu 2009, impuguke z’umuryango w’ Abibumbye zisanga afite imikoranire ya hafi n’abagemurira intwaro umutwe wa FDLR bazikura muri Tanzania bakazinyuza mu kiyaga cya Tanganyika bakazisangisha abarwanyi ba FDLR ahitwa Uvira na Fizi.

Muri iki cyegeranyo hagaragazwa Umunye-Congo witwa Bande Ndangundi wari utuye Dar es Salaam muri Tanzania wakoreraga cyane mu Burundi mu 2009, ayobora ibikorwa byo gushyikiriza FDLR ibikoresho bya Gisirikare.

Muri iki cyegeranyo kandi hagaragaramo ko Ndangundi uvuka muri Uvira ahitwa Sange yari amaze imyaka 30 aba Dar es Salaam, aho yanagize uruhare mu bikorwa byo gukorana na FDLR n’umutwe wa FNL na Mai Mai byakoreraga muri Congo.

Bamwe mu bantu icyegeranyo kigaragaza bakoranaga na Ndangundi mu buryo bwihuse barimo Lt Col Felicien Nsanzubukire uzwi ku mazina ya Fred Irakeza. Ubu ni Brig Gen muri CNR ya Col Irategeka Willson witandukanyije na FDLR Foca, ubu yitegura koherezwa Tanzania guhagararirayo uyu mutwe.

Undi muyobozi wa FDLR wakoranaga na Ndangundi wari ushinzwe kwakira intwaro za FDLR zivuye muri Tanzania no mu Burundi, ni Maj Mazuru wakoranaga bya hafi na Col Nakabaka umusirikare mu ngabo za Congo FARDC.

Impuguke zagenzuye Telefoni ya Ndangundi zasanze yaravuganye n’abayobozi ba FDLR bo mu rwego rwo hejuru bari mu duce twa Lemera iri muri Kivu y’Amajyepfo, na Lubero muri Kivu y’Amajyaruguru n’abasirikare ba Congo bari mu kibaya cya Ruzizi.
Ndangundi uretse gukorana na FNL na FDLR yakoranaga bya hafi n’abayobozi b’u Burundi bari mu ishyaka rya CNDD-FDD, abasirikare bakuru n’abapolisi mu Burundi n’abo muri Tanzania.

Gukurikirana imikorere ya Ndangundi byagaragaje ko akorana n’abayobozi b’ishyaka riri ku butegetsi muri Tanzania n’abasirikare bakuru mu ngabo z’icyo gihugu.

Impuguke zivuga ko zasanze Ndangundi yari umuhuza hagati ya FDLR n’abayobozi b’igisirikare cy’u Burundi na Tanzania, kuko bansanze yaravuganye inshuro 27 na Brig Gen Ndoluwa wari uhagarariye Tanzania mu Burundi.

Iki cyegeranyo gifite nimero S/2009/603 kigaragaza uburyo umutwe wa FDLR wagiye ubona ubushobozi buvuye mu ngabo za Congo binyuze mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro, ariko ubwo bucuruzi bugatuma FDLR igira inshuti ziyiha ubufasha no mu bihugu by’akarere.

Icyegeranyo kandi kigaragaza ko abayobozi ba FDLR bari bafite imikoranire ya hafi n’abayobozi b’igisirikare cya Tanzania n’igisirikare cy’u Burundi, binyuze mu baturage ba Congo baba muri Tanzania.

Iki cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara ku itariki 9 Ugushyingo 2009, kigakorwa na Dinesh Mahtani, Raymond Debelle, Mouctar Kokouma Diallo, Christian B. Dietrich na Claudio Gramizzi, kivuga ko bahawe amakuru n’abarwanyi ba FDLR bagize uruhare mu bikorwa bishyikiriza FDLR intwaro.

Abarwanyi bane bavuganye n’impuguke, bavuga ko bagejejweho intwaro ahitwa Uvira na Fizi muri Kivu y’Amajyepfo muri 2008, aho zabageragaho zizanywe n’ubwato bwitwa “Dieu Merci” bwanyuraga Tanganyika.

Imbunda nini 10 zo mu bwoka bwa 82 mm mortars, R-4 assault rifles, AK-47s, n’ibisasu ijana bya katiyusha 107, amasanduku 100 y’amasasu na gerenade byageze kuri FDLR ikambitse ahitwa Lulimba muri Kivu y’Amajyepfo bivuye Tanzania, binyuzwa inzira y’ikiyaga cya Tanganyika.

Muri Mutarama 2009, ahitwa Kigushu muri Uvira, umutwe wa FDLR wakiriye ibisasu bya katiyusha 107, igikorwa cyo kugeza intwaro kuri FDLR zivuye Tanzanira cyari kiyobowe na Lt Col Nsanzubukire.

-5540.jpg

Brig Gen Francis Ndoluwa wari uhagarariye Tanzania mu Burundi muri 2009.

Iki cyegeranyo kivuga ko Nsanzubukire yarakoraga ingendo nyinshi hagati ya Uvira na Kigoma muri Tanzania atumwe na Maj Gen Stanislas Nzeyimana wari umuyobozi wa FDLR azwi ku mazina ya Bigaruka waburiwe irengero muri Tanzania muri 2012.

Maj Mazuru yakoze ingendo zitandukanye hagati ya Kigoma na Uvira anyuze Tanganyika, akaba yari afite itsinda ry’abasirikare rishinzwe kwakira ibikoresho bya FDLR bivuye Tanzania.

Muri 2009, Maj Mazuru yagaragaye muri Tanzania no mu Burundi ajyanye amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa zahabu, agira uruhare mu kwinjiza urubyiruko rw’Abanyarwanda n’Abarundi mu mutwe wa FDLR.

Impuguke kandi zasanze Gen Adolphe Nshimirimana wari ukuriye inzego z’iperereza mu Burundi yari inkingi ya mwamba mu gufasha abarwanyi ba FDLR baba muri icyo gihugu, bagikoreshaga nk’inzira ibajyana Tanzania na Congo.

Gukorana kw’abasirikare b’Abarundi na FDLR bigaragazwa n’impuguke zasanze telefoni ya Colonel Agricole Ntirampeba, wari wungirije Gen Adolphe Nshimirimana, yarahamagaranye na Maj Mazuru inshuro 13 hagati ya Kamena na Kanama muri 2009.

Naho mu kwezi k’Ukwakira 2009 FDLR yakoranye na Gen Adolphe Nshimirimana kugira ngo aborohereze kubona ibikoresho birimo n’imiti.

Source: KT

2017-01-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umusirikari wa Kongo wari wasinze yisanze mu Rwanda afite intwaro

Umusirikari wa Kongo wari wasinze yisanze mu Rwanda afite intwaro

Ubwanditsi 26 Sep 2022
Itohoza : Uko isoko ryo kubaka Hoteli ya FERWAFA, imaze gufungisha abantu 3 ryatanzwe

Itohoza : Uko isoko ryo kubaka Hoteli ya FERWAFA, imaze gufungisha abantu 3 ryatanzwe

Ubwanditsi 26 Feb 2016
Mu gihe twibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Umushakashatsi Tom Ndahiro aratwibutsa uko Venuste Nshimiyimana yagiriye inama Perezida Habyarimana yo gukwirakwiza Interahamwe mu Rwanda hose.

Mu gihe twibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Umushakashatsi Tom Ndahiro aratwibutsa uko Venuste Nshimiyimana yagiriye inama Perezida Habyarimana yo gukwirakwiza Interahamwe mu Rwanda hose.

Ubwanditsi 16 Apr 2021
Urukiko rwo muri Espagne rwakatiye Lionel Messi igifungo cy’amezi 21

Urukiko rwo muri Espagne rwakatiye Lionel Messi igifungo cy’amezi 21

Ubwanditsi 06 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Isoko rihuriweho ry’ibihugu bya Afurika risobanuye iki ku Rwanda?
POLITIKI

Isoko rihuriweho ry’ibihugu bya Afurika risobanuye iki ku Rwanda?

Ubwanditsi 24 Mar 2018
Leta y’u Burundi irashinjwa kohereza rwihishwa abasirikari n’imbonerakure muri Kongo
Amakuru

Leta y’u Burundi irashinjwa kohereza rwihishwa abasirikari n’imbonerakure muri Kongo

Ubwanditsi 28 Jul 2022
Abagamije guhungabanya umutekano baraburirwa ko batazihanganirwa
Mu Mahanga

Abagamije guhungabanya umutekano baraburirwa ko batazihanganirwa

Ubwanditsi 17 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru