• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Igihuha cy’abarwanya Leta y’u Rwanda : Haravugwa y’uko Col Byabagamba, Gen Rusagara na Lt Col Rugigana batorotse Gereza

Igihuha cy’abarwanya Leta y’u Rwanda : Haravugwa y’uko Col Byabagamba, Gen Rusagara na Lt Col Rugigana batorotse Gereza

Ubwanditsi 04 Sep 2016 ITOHOZA

Kuva ejo kuwa kane abarwanya Leta y’u Rwanda bakorera mu buhungiro bakoresheje imbuga nkoranyambaga zabo zishinzwe gukora Propaganda yo guharabika u Rwanda n’abayobozi barwo bakwirakwije igihuha kivuga ngo “abantu batandukanye bari mu Rwanda ndetse no mu mahanga batunguwe no kumva inkuru zivuga ko Col Tom Byabagamba, Gen Frank Rusagara na Lt Col Rugigana Ngabo batorokeshejwe n’abantu bambaye gisirikare babakuye muri Gereza yo ku Mulindi!

Twagirango tubwire abasomyi bacu n’abandi basomye icyo gihuha cyakwirakwijwe hakoreshejwe whatsapp ndetse n’ikinyamakuru The Rwandan cya David Himbara mukuru wa Col. Tom Byabagamba na muramuwe Gen Frank Rusagara na murumuna wa Gen. Kayumba Nyamwasa Lt.Col. Rugigana Ngabo ko ababose bafungiye muri Gereza yo ku Mulindi bakaba barahamwe n’ibyaha byo guhungabanya umutuzo wa Rubanda no kwangisha abaturage ubutegetsi buriho, ubu bakaba bari gukora neza ibyo bihano bahawe nkuko twabitangarijwe muri iki gitondo n’abashinzwe gucunga iyo Gereza ubwo twahigereraga.

Dukomeje gukora igenzura n’iperereza ryimbitse mu miryango ndetse no mu nshuti z’abavugwaga ko batorokeshejwe aho ngo bari bafungiye ku “Mulindi”, kugirango tumenyeshe abasomyi inkomoko yicyo gihuha.

Twagerageje no kubaza umuntu ukorera hafi aho bafungiye ndetse tunabaza n’abantu batandukanye bari mu nzego zishinzwe umutekano mu Rwanda, abo bose twabajije bose baduhakaniye ndetse batubwira rwose ko nta kintu kidasanzwe kigeze kiba abavugwaho ko batorotse ubu bari muri gereza aho basanzwe bafungiye nk’uko bisanzwe.

Nyuma yo kumenya ibi natwe twibajije uwaba afite inyungu mu gukwiza iki gihuha n’icyo yaba agamije.

-3934.jpg

Col. Tom Byabagamba, Gen. Frank Rusagara na Lt.Col. Rugigana Ngabo

Benshi twaganiriye baba hanze y’igihugu bahamya ko ari igihuha cyaturutse muri ba David Himbara bafite inyungu n’umujinya wa mushikiwabo Christine Rusagara uheruka kwitaba imana akaba yaraguye mu Bwongereza ngo utarabashije gushyingurwa mu rwanda kandi ari ntawababujije ko ahubwo babuze amikoro yo kumugeza mu rwanda.

Hari n’andi makuru twamenye avuga ko ibihuha nk’ibi muri iyi minsi abarwanya leta y’u Rwanda ngo aribyo bagiye kurwanisha kuko indi nzira yo guhungabanya umutekano yabananiye. Murabe maso.

Cyiza Davidson

2016-09-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: uko bamwe mu bashinzwe umutekano bari inyuma y’icuruzwa ry’abana b’abakobwa mu bihugu by’abarabu

Uganda: uko bamwe mu bashinzwe umutekano bari inyuma y’icuruzwa ry’abana b’abakobwa mu bihugu by’abarabu

Ubwanditsi 07 Jul 2019
Umutego mutindi : Gen. Kayumba Nyamwasa ; Pierre Péan na Emile Gafirita bafatiwe mu cyuho

Umutego mutindi : Gen. Kayumba Nyamwasa ; Pierre Péan na Emile Gafirita bafatiwe mu cyuho

Ubwanditsi 10 Sep 2016
Abanyaburayi bose siko bakurikira buhumyi ibinyoma bya Kongo n’Ububiligi

Abanyaburayi bose siko bakurikira buhumyi ibinyoma bya Kongo n’Ububiligi

Ubwanditsi 25 Feb 2025
Ibaruwa ifunguye yandikiwe Perezida Évariste Ndayishimiye uri ku buyobozi bushya bwa AU

Ibaruwa ifunguye yandikiwe Perezida Évariste Ndayishimiye uri ku buyobozi bushya bwa AU

RUSHYASHYA 19 Feb 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bagaragaza yuko Museveni azatsinda kuri 51 %- Ubushakashatsi
POLITIKI

Bagaragaza yuko Museveni azatsinda kuri 51 %- Ubushakashatsi

Ubwanditsi 21 Jan 2016
“Ikiganiro Ribara Uwariraye” kigamije gushinyagurira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Amakuru

“Ikiganiro Ribara Uwariraye” kigamije gushinyagurira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 25 Apr 2025
Abapolisi 125 basoje myitozo yo gukumira no kurwanya iterabwoba
Mu Rwanda

Abapolisi 125 basoje myitozo yo gukumira no kurwanya iterabwoba

Ubwanditsi 26 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru