• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Akabaye icwende ntikoga…

Akabaye icwende ntikoga…

Ubwanditsi 08 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Aya niyo mazina azitwa uwari umenyerewe nk’Intore izirusha intambwe, umukuru w’igihugu akaba n’umuyobozi w’ishyaka riri ku butegetsi FPR INKOTANYI, nyakubahwa Kagame Paul. Aya mazina mashya ngo niyo Ntaganda Bernard azamwita umunsi yafashe umwanzuro wo gufungura abandi banyapolitiki bagifunze, nk’uko yamaze kubikorera Diane Rwigara, Adeline Mukangemanyi, Ingabire Victoire Umuhoza na Kizito Mihigo. Ngayo amagambo ya Bernard Ntaganda yumvikanye kuri Radio Ijwi ry’Amerika [ VOA ] muri iki gitondo

Me Ntaganda Bernard, wiyita umuyobozi w’ishyaka PS IMBERAKURI ritemewe mu Rwanda, asanzwe azwiho gucura no gukoresha amagambo yahuranya. Yibukirwa ku ijambo akayihayiho ka politiki yakundaga gukoresha, na tura tugabane niwanga bimeneke, avuga ku igabana ry’ubutegetsi.

Uyu uteganya kuvuga imyato umutware w’intabera, ngo azamuhundagazaho ibisingizo amaze gufungura n’urubuga rwa politiki, ngo kuko “umunyapolitiki si nk’umuturage uhinga amateke”.

Ubwo yabazwaga n’itangazamakuru [ VOA ] uko yakiriye icyemezo cy’urukiko ku ifungurwa ry’agateganyo z’imfubyi n’umupfakazi b’umuherwe Assinapol Rwigara (Diane na nyina Adeline); Ntaganda agira ati, “….ni icyemezo cyiza, kugirango kigire ingufu, nk’uko bafunguye Ingabire Victoire n’ubu bafunguye Diane na nyina, ni intambwe itewe. Icyo dusaba FPR n’ubuyobozi bwayo ni uko barekura abandi banyapolitiki bafungiye ubusa.

Dianne Shima Rwigara

Diane ararekuwe, ariko niba arekuwe, arekuwe nk’umunyapolitiki. ntabwo arekuwe nk’umuturage ugiye guhinga amateke. ni ukuvuga ngo rero akwiye kongera guhabwa uburenganzira bw’urubuga rwa politiki akavuga, kuko bitabaye ibyo, kumurekura byaba bibaye nk’aho bamuhinduriye gereza bakaba bamujyanye muri gereza nini aho bamubuza kuvuga.

Ikindi nshaka kongeraho, hari intambwe itewe, ndashaka Intore izirusha intambwe, sinkunda kumuvuga mu izina, itere izindi ntambwe, nayitera nzamwita indege ikaruka ntibakome imbere. Igihe azemera ko amashyaka ya politiki akorera mu Rwanda, igihe azemera ko umunyarwanda azisanzura, njye sinzaba nkimwita Intore izirusha intambwe, nzamwita Indege ikaruka ntibakome imbere, Rusumbabose”.

Bernard Ntaganda

Ifungurwa rya Diane na nyina ryabokeje igitutu bahindura imvugo

Ibi bibaye nyuma y’ibyumweru bitatu Ingabire Victoire na Kizito Mihigo bafunguwe ku mbabazi z’umukuru w’igihugu, nyuma umunyapolitikikazi Ingabire Victoire akavuga ko atigeze asaba imbabazi, abandi bakabyitirira igitutu cy’amahanga. Gusa nyakubahwa Perezida wa Repubulika yateye utwatsi icyo gitutu, ubwo yakiraga indahiro y’abadepite baherutse gutorwa.

Ni nyuma kandi y’ibyumweru bibiri, Me Ntaganda Bernard asohoye itangazo N°008/PS.IMB/NB/2018, tariki 20 nzeri, rifite umutwe ugira uti, “ISHYAKA FPR INKOTANYI RIRAKORA YA  POLITIKI YO GUHONGA,GUHINGA WAKWANGA UGAHUNGA!”.

Dianne Rwigara we ngo azakomeza Politiki, ese yakora Politiki ate ataranaburana nibura ngo amenye ko yarangije urubanza yahanaguweho ibyaha cyangwa nibimuhama akatirwe.

Umunyapolitiki Ingabire Victoire nawe yokejwe igitutu n’ifungurwa ry’agateganyo rya Diane Rwigara na nyina, Mukangemanyi Adeline, ahendura imvugo yari afite agifungurwa.

Ati: “nta mpamvu n’imwe ihari y’uko igihugu cyacu cyakomeza kwambara icyasha …..nkaba nshimira rero ko aba bantu bafunguwe, …hari izindi mfungwa zihari..abayoboke b’ishyaka ryanjye icyenda barimo baracyafunze, nabo ndasaba ko bafungurwa, hari Deo Mushayidi aracyafunze ndasaba ko yafungurwa, hari Dr Niyitegeka ndasaba ko yafungurwa n’abandi banyapolitiki baba bahari.”

Yashimye iki cyemezo cy’urukiko avuga ko hari intambwe ubutegetsi bw’u Rwanda butangiye gutera kandi ishimishije yo gufungura urubuga rwa politiki, kandi yiteguye gukorana n’ubutegetsi mu kubaka igihugu. Ahamagarira abari mu mashyaka arwanya ubutegetsi akorera hanze y’igihugu kuza gukorera hamwe mu kubaka igihugu, aho gukomeza kucyambika icyasha.

Nta gitutu na mba, Ingabire Victoire asoza avuga ko ashyigikiye kwiyamamaza kwa Louise Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF, anamusaba ko manda ya mbere yayirangiza nta cyasha kikiri ku Rwanda. Gusa biratangaje kumva Ingabire avuga ko ntambabazi yasabye ubutegetsi ndetse akanishongora cyane avuga ko azakomeza gukora politiki ngo kandi amagambo yavugiye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatse kugisozi ngo yiteguye kuyasubiramo, nibashaka bazongere bamufunge ngo niyo yapfa hazavuka ba ingabire 1000.

2018-10-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko Sam Kutesa yavuye mu Rwanda ibintu bikarushaho kuba bibi hagati y’u Rwanda na Uganda

Ubwanditsi 01 Nov 2018
Nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kuva cyera, urupfu rwa Perezida Habyarimana rwabaye imbarutso yo kwica Abatutsi ku mugaragaro. Dore amwe mu matariki yabayeho ubwicanyi bukomeye.  6 Mata 1994 saa 20:25: Indege yari itwaye Abaperezida Juvénal Habyarimana na Ntaryamira Cyprien yarasiwe i Kanombe mu mujyi wa Kigali ubwo bari bavuye mu nama Arusha muri Tanzaniya.  Mu masaha yakurikiyeho ni bwo umutwe w’abasirikari barindaga Habyarimana, abasirikare, abajandarume n’Interahamwe batangiye gushyiraho za bariyeri muri Kigali.  7 Mata 1994: Minisitiri w’Intebe, Agatha Uwilingiyimana, Perezida w’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga, Joseph Kavaruganda barishwe.  Ni na bwo hatangiye kwicwa Abatutsi urugo ku rugo hanicwa abasirikare 10 b’Ababiligi, abarwaza, abarwayi n’abaganga ba CHK.  Kuri iyi tariki ni na bwo abasirikare bahoze ari aba FPR Inkotanyi bavuye muri CND batangira kurwana n’abicanyi.  8 Mata 1994: Ubwicanyi bwatangiye gukwira mu gihugu hose, bamwe mu bayobozi batangira guhungira muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda biganjemo Abaminisitiri.  Abantu barenga 100 biciwe mu ishuri rya Mutagatifu Andereye i Nyamirambo. Koloneli Théoneste Bagosora yateranyije inama yo kugena abayobozi bakuru b’igihugu bari bamaze gupfa.  9 Mata 1994: Théodore Sindikubwabo yabaye Perezida w’igihugu w’agateganyo, Jean Kambanda agirwa Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma y’Abatabazi.  “Opération Amaryllis” y’Abafaransa yageze mu Rwanda izanye n’iy’Ababiligi yitwaga “Opération Silverback”.  Umuryango wa Habyarimana wajyanwe i Bangui muri Repubukika ya Centr’Afrika bahavanwa bajya mu Bufaransa.  12 Mata 1994: Guverinoma yavuye i Kigali ihungira i Murambi muri Gitarama  13 Mata 1994: Ingabo z’Ababiligi zafashe icyemezo cyo kuva mu Rwanda zita impunzi z’abatutsi zari zabahungiyeho muri ETO Kicukiro, Interahamwe n’abasirikare bahita batangira kubiraramo,abasigaye babazamura Nyanza ya Kicukiro ari naho babarangirije.  14 Mata 1994: Ubwicanyi bwakorewe mu bitaro bya Kibeho ku Gikongoro  15 Mata 1994: Ubwicanyi i Nyarubuye muri Kibungo no muri Paruwasi ya Mubuga ku Kibuye  16 Mata 1994: Ubwicanyi kuri Paruwasi ya Mugonero ku Kibuye 18 Mata 1994: Hishwe abari bahungiye muri Sitade Gatwaro (Kibuye).  20 na 22 Mata 1994: Interahamwe n’abasirikare biraye mu barwayi, abarwaza n’abavuzi bo mu bitaro bya Kaminuza i Butare barabica.  21 Mata 1994: Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (MINUAR) zaragabanyijwe ziva ku bihumbi 5,500 zigera kuri 270.  27 Mata 1994: Papa Jean Paul II yatangaje bwa mbere ko ibyaberaga mu Rwanda ari Jenoside.  28 Mata 1994: Amerika na yo yemeye ko ibyaberaga mu Rwanda byari Jenoside bisobanurwa n’umuvugizi wayo Christine Shelley.  30 Mata 1994: Impunzi 250.000 zambutse umupaka zijya muri Tanzaniya bahunga intambara FPR yarwanaga na FAR.  12 Gicurasi 1994: Umuyobozi wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu muri Loni na we yavuze ko mu Rwanda harimo kubera Jenoside.  13 na 14 Gicurasi 1994: Ni bwo abasirikare ba Leta y’abatabazi bifatanyije n’abapolisi, Interahamwe n’abaturange bateye abaturage bo mu Bisesero ku musozi wa Muyira bicamo abaturage batabarika bari babashije kwirwanaho mbere.  Muri Gicurasi 1994 : Umuryango utabara imbabare watangaje ko hamaze gupfa abantu barenga ibihumbi 500.  22 Gicurasi 1994: Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zafashe ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe.  27 Gicurasi 1994: Habayeho guhererekanya impunzi hagati ya FPR na FAR biyobowe na MINUAR buri wese agahitamo aho agomba kujya yaba mu gice kiyoborwa na FPR cyangwa na Guverinoma y’Abatabazi.  29 Gicurasi 1994: Guverinoma yahungiye ku Gisenyi ari na ho yavuye igana mu cyahoze ari Zayire.  2 Kamena 1994: Gitarama na Kabgayi byagiye mu maboko ya FPR Inkotanyi  16 Kamena 1994: FPR yabohoje impunzi zari zahungiye muri Kiliziya y’Umuryango Mutagatifu i Kigali no muri Saint Paul.  22 Kamena 1994: Akanama gashinzwe umutekano ku isi kemereye Ingabo z’u Bufaransa kuza muri “Opération Turquoise”.  28 Kamena 1994: Umuryango w’Abibumbye wasohoye raporo ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.  4 Nyakanga 1994: Umujyi wa Kigali na Butare byafashwe na FPR Inkotanyi, Ingabo z’Abafaransa zitangaza ko Kibuye, Gikongoro na Cyangugu zizazicungira umutekano  13 Nyakanga 1994: Impunzi z’Abanyarwanda zatangiye kwambuka umupaka zijya mu mujyi wa Goma muri Zayire  15 Nyakanga 1994: Umuryango w’Abibumbye wanze kwemera Leta y’abatabazi.  17 Nyakanga 1994: Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zafashe Gisenyi na Ruhengeri kandi batangaza ko intambara ihagaze ku mugaragaro.  19 Nyakanga 1994: Hagiyeho Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Pasteur Bizimungu aba Perezida, Jenerali Majoro Paul Kagame aba Visi-Perezida, Faustin Twagiramungu aba Minisitiri w’Intebe

RUSHYASHYA 08 Apr 2026
Biratangaje, biranababaje kubona hari abahisemo kugereka ibibazo bya Kongo ku Rwanda, nyamara ntibagire icyo bavuga ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda” -Perezida Kagame

Ubwanditsi 09 Jul 2022
Nduhungirehe avuga ko ikibazo cya Kayumba Nyamwasa kitazigera kivugwaho mu biganiro na Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 26 Nov 2018

4 Ibitekerezo

  1. Lille
    October 8, 20189:46 am -

    Aba ngaba baba barahaze amagara,cyeretse mubishe naho nibakomeza kubaho muzahangana. Gusa wenda mwazagerageza kubaha kuri ya mafranga mukabahaho ku myanyaba Ntaganda na Victoire ariko Diane we sinzi niba yakwemera.Ahubwo numvise Victoire asa n udohora da!!
    Mumuhaye umwanya umenya yakwemera…

    Subiza
  2. Ingabire Victoire Umuhoza
    October 8, 20181:59 pm -

    Ninde Wakubeshyese Ko Dushukishwa Bombo Nkabana? Intego Yanjye Siyo Kd Nziko Nzayigeraho, Ahubwo Nkomeje Gushimira Perezida Paul Kagame Kubwuko Akomeje Kurekura Bamwe Mubanya Polotiki Twari Dufunzwe, Ibi Biranyerekako Mugihegito Ubwisanzure Bwa Banyepolotike Twenda Kububona Nasoza Mbwira Kagame Ngo You Thx

    Subiza
  3. katsibwenene
    October 9, 20181:54 pm -

    Murabeshya urubuga rwa Politiki muzarufungura mubishaka mutabishaka

    Subiza
  4. Musengimana Jean Claude Ruhango Mbuye Rugarama
    October 10, 20181:16 pm -

    Hahahaha~byose’bikorwa”nimana$yomwijuru

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyemari Rujugiro Tribert urupfu ruramugera amajanja
ITOHOZA

Ubwanditsi 06 Feb 2017
Ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’abibumbye Eugène Gasana yahakanye ibivugwa mu cyegeranyo cy’impunguke za ONU

Ubwanditsi 08 Feb 2016
Retired Capt Rushema Joseph yaburiwe irengero
Mu Mahanga

Retired Capt Rushema Joseph yaburiwe irengero

Ubwanditsi 05 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru