• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Amafoto – Minisitiri Aurore Mimosa na Ambasaderi Abdoul Harelimana basuye ikipe ya REG BBC yitegura BAL 2023

Amafoto – Minisitiri Aurore Mimosa na Ambasaderi Abdoul Harelimana basuye ikipe ya REG BBC yitegura BAL 2023

Ubwanditsi 12 May 2023 Amakuru, IMIKINO

Mu rwego rwo gushyigikira ikipe ya Rwanda Energy Group Basket Ball yitegura  yitegura imikino ya nyuma ya BAL igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya 3, kuri uyu wa Kane, Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju Mimosa ari kumwe na Ambasaderi Harelimana Abdoul basuye iyi ikipe banayigenera impanuro n’ubutumwa bw’intsinzi.

Ni ubutumwa bwatanzwe nyuma y’i myitozo yaraye ibereye mu nyubako ya BK Arena ari naho ikipe ya REG BBC isanzwe iyikorera ndetse kandi ari naho iyi mikino ya nyuma izabera.

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri ya Siporo, Minisiti Munyangaju akaba yasabye Aba bakinnyi ndetse n’ikipe yose muri Rusange kuzitwara neza bagahagarira neza igihugu bagihesha ishema ubwo iyi mikino izaba itangiye mu mpera z’iku kwezi kwa Gicurasi.

Ambasaderi Harelimana Abdoul wari kumwe na Minisitiri wa Siporo, yabwiye abakinnyi ba REG BBC ko urukundo rw’Igihugu arirwo rwagiye rutuma abanyarwanda batsinda urugamba mu bihe bitandukanye.

Abasaba kuzitwara neza muri iri rushanwa bagaha ibyishimo abanyarwanda.

Ikipe ya REG BBC ihagarariye u Rwanda mu Irushanwa Nyafurika rya Basketball Africa League (BAL 2023) ritegurwa ku bufatanya na Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA), izahura na Al Ahly yo mu Misiri mu mikino ya kamarampaka izabera i Kigali hagati ya tariki ya 20 n’iya 27 Gicurasi.

Imikino ya nyuma iteganyijwe kubera i Kigali muri BK Arena mu mpera z’uku kwezi, umukino wa mbere uzahuza Stade Malien na Cape Town Tigers, Al Ahly izahura na REG BBC, Petro de Luanda na ABC Fighters, mu gihe AS Douanes izahura na Clube Ferroviário da Beira.

Mu rwego rwo kwitegura neza iyi mikino, REG BBC iri mu mwihererero kuva tariki 1 Gicurasi 2023, aho uyu mwaka iri ifitemo abakinnyi nka Adonis Filer, Delwan Graham, Cleveland Thomas Junior, Pitchou Manga ndetse na Ndizeye Dieudonné.

Aba biyongeraho kandi Ulrich Chomche wavuye ‘NBA Africa Academy’, Hagumintwari Steven na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson.

2023-05-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ntabwo iyi ntambara ari iy’u Rwanda, ntabwo ari u Rwanda rwayitangiye, ahubwo icyo abayitangiye bashakaga ni cyo turwana nacyo

Ntabwo iyi ntambara ari iy’u Rwanda, ntabwo ari u Rwanda rwayitangiye, ahubwo icyo abayitangiye bashakaga ni cyo turwana nacyo

Ubwanditsi 16 Mar 2025
U Rwanda rwemerewe kwakira icyiciro cya Kabiri cya Basketball Africa league

U Rwanda rwemerewe kwakira icyiciro cya Kabiri cya Basketball Africa league

Ubwanditsi 31 Oct 2019
Rutahizamu wa Manchester City yo mu Bwongereza Sergio Kun Aguero yabwiwe ko atazagumana n’iyi kipe nyuma yaho amasezerano ye azaba arangiye mu mpera z’uyu mwaka w’imikino wa 2020-2021

Rutahizamu wa Manchester City yo mu Bwongereza Sergio Kun Aguero yabwiwe ko atazagumana n’iyi kipe nyuma yaho amasezerano ye azaba arangiye mu mpera z’uyu mwaka w’imikino wa 2020-2021

Ubwanditsi 30 Mar 2021
Sobanukirwa impamvu interahamwe n’abambari bazo banga urunuka Perezida Kagame umujinya wabo bakawutura Internet (Igice cya Mbere)

Sobanukirwa impamvu interahamwe n’abambari bazo banga urunuka Perezida Kagame umujinya wabo bakawutura Internet (Igice cya Mbere)

Ubwanditsi 24 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ghana yakiriye Dr Casimir Bizimungu na Sylvain Nsabimana barekuwe n’urukiko rw’Arusha
ITOHOZA

Ghana yakiriye Dr Casimir Bizimungu na Sylvain Nsabimana barekuwe n’urukiko rw’Arusha

Ubwanditsi 27 Dec 2016
Raporo ishinja Ubufaransa uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yakiriwe neza, ariko irimo inenge kuko hari ibyagizwe ubwiru
Amakuru

Raporo ishinja Ubufaransa uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yakiriwe neza, ariko irimo inenge kuko hari ibyagizwe ubwiru

Ubwanditsi 28 Mar 2021
“ Sinzakorana na CMI gusa, ahubwo nzaba umwe muri bo.” – Rugema Kayumba
INKURU NYAMUKURU

“ Sinzakorana na CMI gusa, ahubwo nzaba umwe muri bo.” – Rugema Kayumba

Ubwanditsi 15 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru