• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»U Bwongereza bwinjiye mu batsinze ibitego byinshi mu Gikombe cy’Isi, Harry Kane aca kuri Cristiano

U Bwongereza bwinjiye mu batsinze ibitego byinshi mu Gikombe cy’Isi, Harry Kane aca kuri Cristiano

Ubwanditsi 25 Jun 2018 IMIKINO

Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, Three Lions, yabonye itike yo gukomeza mu cyiciro gikurikiraho mu mikino y’Igikombe cy’Iri iri kubera mu Burusiya, nyuma yo kunyagira i Panama ibitego 6-1 mu mukino wabereye kuri Nizhny Novgorod Stadium.

Ni umukino wanabaye intangiriro y’amateka mashya kuri rutahizamu Harry Kane winjije ibitego bitatu mu mukino umwe, ku nshuro ya mbere mu Gikombe cy’Isi.

Ibitego byatsinzwe na myugariro John Stones watsinze ibitego bibiri n’umutwe (ku minota ya 8, 40), Harry Kane atsinda penaliti ebyiri (ku minota ya 22, 45+1n’ikindi gitego ku wa 62), Jesse Lingard atsinda igitego cyiza n’ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’umuzamu (ku munota wa 36).

Igitego cya gatandatu cya Harry Kane cyatsinzwe nyuma y’uko abakinnyi b’u Bwongereza bari bamaze guhererekanya imipira inshuro 25 nta muntu n’umwe ubarogoye, ari nayo mipira myinshi ihererekanyijwe mbere y’igitego mu gikombe cy’Isi guhera mu 1996, aho barengeje umupira umwe wahererekanyijwe ugereranyije n’igitego Esteban Cambiasso yatsindiye Argentina mu 2006.

Igitego cy’impozamarira cya Panama cyatsinzwe na Felipe Baloy w’imyaka 37 ku munota wa 78, ari nacyo gitego cya mbere iki gihugu kibonye mu gikombe cy’Isi.

Muri iri tsinda G, kuri uyu wa Gatandatu u Bubiligi bwari bwagaragaje ko ari ikipe ikomeye ndetse bushobora kuyobora itsinda ubwo bwatsindaga Tunisia 5-2 ariko intsinzi y’u Bwongereza yabwicaje ku mwanya wa mbere.

Bivuze ko u Bwongereza bunganya amanota n’u Bubiligi kuko bombi bafite amanota atandatu, bakananganya ibitego bazigamye n’ibyo batsinze kandi bafitanye umukino kuwa Kane w’icyumweru gitaha.

Muri bitego uko ari bitandatu by’u Bwongereza, bitanu byagiyemo mu gice cya mbere cy’umukino. Kugeza ubu amakipe ane mu mateka y’Igikombe cy’Isi ni yo amaze gutsinda ibitego guhera kuri bitanu kuzamura mu gice cya mbere cy’umukino.

U Bwongereza bwabaye igihugu cya gatanu kibikoze, ibintu byaherukaga gukorwa n’u Budage ubwo bwanyagiranya Brazil mu 2014.

John Stones nawe yahise aba umukinnyi wa mbere wa Manchester City utsinze igitego mu Gikombe cy’Isi mu myaka ya vuba, ibintu byaherukaga gukorwa na Trevor Francis mu 1982.

Nyuma yo gutsinda ibitego bitatu kuri iki Cyumweru, Harry Kane yahise ayobora abamaze gutsinda ibitego byinshi muri iki gikombe cy’Isi kuko afite bitanu, akurikiwe na Cristiano Ronaldo na Romelu Lukaku bombi bafite ibitego bine.

Ababanjemo ku mpande zombi:

U Bwongereza: Pickford, Walker, Stones, Maguire, Trippier (Rose, 70), Loftus-Cheek, Henderson, Lingard (Delph, 63), Young, Sterling, Kane (Vardy, 62).

Umutoza: Gareth Southgate

PANAMA: Penedo, Murillo, R Torres, Escobar, Davis, J Rodriguez, Godoy, Gomez, Cooper (Baloy 69), Barcenes (Arroyo 69), Perez.

Umutoza: Hernan Dario Gomez

Harry Kane yinjije ibitego bitatu mu mukino umwe ku nshuro ya mbere mu Gikombe cy’Isi

Harry Kane na Jesse Lingard bombi batsindiye ikipe y’igihugu y’u Bwoingereza

Lingard yatsinze igitego ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’umunyezamu wa Panama

Haririmbwa indirimbo z’ibihugu mbere y’umukino

Jesse Lingard na Raheem Sterling bafite uburyo bwihariye bishimiramo igitego

2018-06-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nsengimana Jean Bosco ni we wegukanye umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda

Nsengimana Jean Bosco ni we wegukanye umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda

Ubwanditsi 13 Nov 2017
Munyantwari Alphonse wayoboye intara y’Amajyepfo n’iy’i Burengerazuba yagizwe umuyobozi wa Police FC

Munyantwari Alphonse wayoboye intara y’Amajyepfo n’iy’i Burengerazuba yagizwe umuyobozi wa Police FC

Ubwanditsi 28 Apr 2023
Etoile de l’Est yatsinze Gasogi United 1-0 yongera amanota yayifasha kuguma mu kiciro cya mbere cy’umwaka wa 2024-2024

Etoile de l’Est yatsinze Gasogi United 1-0 yongera amanota yayifasha kuguma mu kiciro cya mbere cy’umwaka wa 2024-2024

Ubwanditsi 28 Mar 2024
Areruya Joseph yegukanye agace ka 4 ka La Tropicale Amissa Bongo

Areruya Joseph yegukanye agace ka 4 ka La Tropicale Amissa Bongo

Ubwanditsi 19 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urubyiruko rw’abakorerabushake 400 rwatangiye amahugurwa ku gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Urubyiruko rw’abakorerabushake 400 rwatangiye amahugurwa ku gukumira ibyaha

Ubwanditsi 24 Jun 2016
Kayumba Rugema yigambye igitero cy’iterabwoba amasaha 12 mbere yuko kigabwa ku ngabo z’u Rwanda mu karere ka Nyaruguru
INKURU NYAMUKURU

Kayumba Rugema yigambye igitero cy’iterabwoba amasaha 12 mbere yuko kigabwa ku ngabo z’u Rwanda mu karere ka Nyaruguru

Ubwanditsi 27 Jun 2020
Icyizere cy’uko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda, nticyivuze ko abayigizemo uruhare cyangwa ababashyigikiye, baretse umugambi wo kurimbura u Rwanda
Amakuru

Icyizere cy’uko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda, nticyivuze ko abayigizemo uruhare cyangwa ababashyigikiye, baretse umugambi wo kurimbura u Rwanda

Ubwanditsi 07 Apr 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru