• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

You are at :Home»IMIKINO»AS Kigali , Police FC , Marines FC na Espoir FC zamaze kugera mu makipe 8 asohotse mu matsinda,Mukura VS, Sunrise FC, Musanze na Etincelles zigomba guhatanira kutamanuka

AS Kigali , Police FC , Marines FC na Espoir FC zamaze kugera mu makipe 8 asohotse mu matsinda,Mukura VS, Sunrise FC, Musanze na Etincelles zigomba guhatanira kutamanuka

Ubwanditsi 17 May 2021 IMIKINO

Kuri iki cyumweru tariki ya 16 Gicurasi 2021 hakinwe imikino y’umunsi wa gatandatu aho hasozwaga itsinda rya C na D, amakipe arimo AS Kigali , Police FC , Marines FC na Espoir FC yasohotse matsinda aho agomba guhatanira igikombe cya shampiyona cy’umwaka w’imikino wa 2020-2021.

Ni mu gihe ku rundi ruhande Mukura VS, Sunrise FC, Musanze na Etincelles zigomba guhatanira umwanya wa 9 kugeza kuwa 16 ari naho hazavamo ikipe ebyiri zizamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Duhereye mu itsinda rya C, ikipe ya AS Kigali yaraye itsinzwe na Musanze FC ibitego bibiri kuri kimwe, uyu mukino wabereye kuri Sitade Mumena ikipe ya AS Kigali yari yakiriye uyu mukino yatsindiwe na Boubakar Lawar kuri Penaliti ubwo hari ku munota wa 36, ku ruhande rwa Musanze FC yo yatsindiwe na Samson Ikechukwu ku munota wa 23 naho ikindi gitsindwa na Niyitegeka Idrissa ku munota wa 70.

Muri iri tsinda kandi ikipe ya Etincelles FC y’i Rubavu yari yakiriye ikipe ya Police FC kuri sitade Umuganda, ni umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe, ku ruhande rwa Police FC yatsindiwe na Ndayishimiye Antoine Domnique ku munota wa 9 naho Hassan Djibrim yishyurira ikipe ya Etincelles ku munota wa 59.

Muri iri tsinda ikipe ya AS Kigali yarisohotsemo iyoboye n’amanota 12 naho Police FC yo iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 10, ibi bivuze ko aya makipe yombi ajya mu makipe 8 agomba guhatanira igikombe cya 2020-2021, ni mu gihe ikipe ya Musanze FC yabaye iya gatatu n’amanota 9 naho Etincelles iba iya kane n’amanota ane, aya makipe yombi agomba guhatanira kwerekeza mu guhatanira kutamanuka mu cyiciro cya Kabiri.

Mu itsinda rya D, Ikipe ya Mukura VS yo yatsinzwe na Marines FC i Huye ibitego 2 kuri 1, ni ibitego byatsinzwe na Hakizimana na Mugenzi Bienvenu ku ruhande rwa Marines naho kuri Mukura itsindirwa na Munezero Dieudone, mu wundi mukino ikipe ya Espoir FC yo yanganyije na Sunrise FC igitego kimwe kuri kimwe, kuri Espoir yari iri murugo yatsindiwe na Akora naho Sunrise itsindirwa na Kizza.

Iri tsinda ryasojwe ikipe ya Marines FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 13, Espoir FC isoza ku mwanya wa kabiri n’amanota 10.
Aya makipe yombi akaba yahise akomeza mu cyiciro cyo guhatanira igikombe kizaba kigizwe n’amakipe umunani, naho ikipe ya Sunrise na Mukura yo agomba guhatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Mu yindi mikino isoza amatsinda iri bukinwe kuri uyu wa mbere iteye gutya:

Gorilla FC vs APR FC
As Muhanga vs Bugesera FC
Gasogi United vs Rayon Sports
Kiyovu Sports vs Rutsiro

2021-05-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunsi wa 24 wa RPL usize Rayon Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona nyuma yo kunganya kwa APR FC na Etincelles FC

Umunsi wa 24 wa RPL usize Rayon Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona nyuma yo kunganya kwa APR FC na Etincelles FC

Ubwanditsi 20 Apr 2025
Icyinyoma cya Rwemalika Felecitee na Nzamwita Degoule  nicyo cyizambya umupira w’abagore

Icyinyoma cya Rwemalika Felecitee na Nzamwita Degoule nicyo cyizambya umupira w’abagore

Ubwanditsi 18 Aug 2016
APR FC yakinishije Abanyamahanga 7, Rayon Sports itsinda Kiyovu 4-0, Issa Yakubu yakuyemo ikabutura – Ibyaranze umunsi wa 8 wa PL

APR FC yakinishije Abanyamahanga 7, Rayon Sports itsinda Kiyovu 4-0, Issa Yakubu yakuyemo ikabutura – Ibyaranze umunsi wa 8 wa PL

Ubwanditsi 04 Nov 2024
Muhire Henry wigeze kuba umunyamakuru yagizwe umunyamabanga mukuru wa FERWAFA asimbuye Uwayezu François Regis weguye kuri uwo mwanya

Muhire Henry wigeze kuba umunyamakuru yagizwe umunyamabanga mukuru wa FERWAFA asimbuye Uwayezu François Regis weguye kuri uwo mwanya

Ubwanditsi 07 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunya-Eritrea Nahom Araya yegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda kavaga i Nyanza kagasorezwa i Kigali
Amakuru

Umunya-Eritrea Nahom Araya yegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda kavaga i Nyanza kagasorezwa i Kigali

Ubwanditsi 01 Mar 2025
Murasabwa kongera ubushake mu gukumira ibyaha , icyerekezo cyo kirahari-Minisitiri Kaboneka
Mu Rwanda

Murasabwa kongera ubushake mu gukumira ibyaha , icyerekezo cyo kirahari-Minisitiri Kaboneka

Ubwanditsi 04 Dec 2017
Alain Mukuralinda yitabye Imana azize indwara y’umutima
Amakuru

Alain Mukuralinda yitabye Imana azize indwara y’umutima

Ubwanditsi 04 Apr 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru