• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Mushikiwabo ni umukandida mwiza – Kagame

Mushikiwabo ni umukandida mwiza – Kagame

Ubwanditsi 19 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mu kiganiro kirekire yagiranye n’Ikinyamakuru JeuneAfrique, Perezida Paul Kagame yasubije ibibazo binyuranye ku mubano w’u Rwanda n’Ubufaransa, abajijwe ku kwiyamamaza kwa Louise Mushikiwabo ku mwanya wo kuyobora Umuryango w’Abavuga Igifaransa (OIF), avuga ko abikwiye kandi azamushyigikira nka Perezida kimwe n’abandi ba Perezida ba Africa.

Iki kiganiro Perezida Kagame yagihaye JeuneAfrique tariki 30 Gicurasi muri Village Urugwiro, umunyamakuru yamubajije aho ahagaze ku kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yarahisemo kwiyamamariza kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Abavuga Igifaransa. Perezida Paul Kagame yabwiye JeuneAfrique mu nkuru yasohotse kuri uyu wa kabiri tariki 19 Kamena, ko atari we wasabye Mushikiwabo kuba yakwiyamamariza uriya mwanya.

Ati “Igitekerezo cyavuye mu bantu banyuranye, ku bantu bibazaga aho umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa (OIF) ugana. Nka Perezida w’igihugu, cyanyuze mu bibazo byinshi twagiranye n’Ubufaransa, ntitwigeze tureka kuba abanyamuryango ba OIF, kiriya gitekerezo (cyo kuyiyobora) numvise ari kiza.

Louise Mushikiwabo ni Umunyafurikakazi, by’umwihariko uvuga neza Igifaransa n’Icyongereza, kandi ni umunyamwuga. Niba Umuryango w’Abavuga Igifaransa ushaka kwagura imbibi, ukareka kwifungirana mu ruziga rw’ibihugu bike, ni (Mushikiwabo) Umukandida ukwiye.”

JeuneAfrique yabajije Perezida Paul Kagame niba mu gihe cy’amatora ategerejwe mu mezi atanu, muri Armenia, azakoresha icyo gihe mu kumwamamaza.

Kagame ati “Louise Mushikiwabo abona kandi azabona inkunga yange yose, n’iy’abandi Bakuru b’Ibihugu muri Africa.”Umunyamakuru yabajije Perezida Kagame icyo atekereza ku bantu bamufata nk’ ‘Umututsi’ wavuye muri Uganda agamije kuzana Icyongereza mu Rwanda, ndetse akaba atashyigikira kuba Mushikiwabo yakwiyamamariza kuyobora OIF.

Kagame ati “Ikidafite agaciro ni ukuba ukemera muri 2018, ko u Rwanda rwaba ruri mu maboko y’abandi bantu batari Abanyarwanda. Abantu, cyangwa ba nyiri ibyo bitekerezo muvuga, ni imbohe z’amateka yabo. Ntabwo bikureba kuba wababohora.”

Ku mubano w’u Rwanda n’Ubufaransa, Perezida Kagame yabajijwe kuri bimwe mu bibazo bisa n’ibihoraho, harimo icyo kuba hakorwa iperereza ku ihanirwa ry’indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana na Ntaryamira Syprien w’Uburundi, yahanukiye mu kirere cy’u Rwanda tariki 6 Mata 1994, no ku kuba Ubufaransa n’u Rwanda byatsura umubano ushingiye kuri Ambasade na none.

Perezida Paul Kagame yasubije ko iby’umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa, atari ibyikora mu ijoro rimwe, ko bizatwara igihe, ariko akavuga ko inshuro nyinshi amaze guhura na Perezida mushya w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, asanga hari byinshi byahindutse ku bijyanye na politiki y’ibihugu byombi.

Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Bufaransa tariki 23 Gicurasi, 2018 akaba yaraganiriye na Perezida Emmanuel Macron.

Perezida Paul Kagame aheruka kugirira uruzinduko mu Bufaransa tariki 23 Gicurasi

2018-06-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Intambara iratutumba hagati ya Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’intebe Bunyoni

Intambara iratutumba hagati ya Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’intebe Bunyoni

Ubwanditsi 16 Dec 2020
Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa

Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa

RUSHYASHYA 27 May 2026
Umusaruro w’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambike watangiye kugera no ku babirwanyije: Gaz ivuye mu ntara ya Cabo Delgado igiye gutabara Abanyaburayi

Umusaruro w’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambike watangiye kugera no ku babirwanyije: Gaz ivuye mu ntara ya Cabo Delgado igiye gutabara Abanyaburayi

Ubwanditsi 16 Nov 2022
Ibishushungwa bya P5 na MRCD mu mugambi wo kwihuza, Kayumba Nyamwasa yahiriye mu nzu abura aho apfunda imitwe

Ibishushungwa bya P5 na MRCD mu mugambi wo kwihuza, Kayumba Nyamwasa yahiriye mu nzu abura aho apfunda imitwe

Ubwanditsi 17 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 02 Mar 2023
Rwanda Day 2016 izabera i San Francisco muri USA
Mu Mahanga

Rwanda Day 2016 izabera i San Francisco muri USA

Ubwanditsi 23 Aug 2016
Amafoto – Mu mukino utarakiniwe igihe, Rayon Sports yatsinze Police FC 2-1 mu mukino wahagaze iminota 48
Amakuru

Amafoto – Mu mukino utarakiniwe igihe, Rayon Sports yatsinze Police FC 2-1 mu mukino wahagaze iminota 48

Ubwanditsi 29 Nov 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru