• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burundi: Byinshi ku butegetsi bw’igitugu buri mu marembera  bwa Petero Nkurunziza bushimuta abantu umunsi ku wundi  

Burundi: Byinshi ku butegetsi bw’igitugu buri mu marembera  bwa Petero Nkurunziza bushimuta abantu umunsi ku wundi  

Ubwanditsi 12 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA, POLITIKI

Igihugu cy’u Burundi giherereye muri Afurika y’iburasirazuba ni kimwe mu bihugu bikennye kurusha ibindi ndetse ahari kimwe mu bititabwaho. Iki gihugu cyabaye isibaniro y’amakimbirane ashingiye ku moko igihe kirekire, umuyobozi wacyo yizeza umuryango mpuzamahanga, ukomeje kwikanga indi jenoside mu karere, ko gitekanye. Ariko, Igipolisi yiremeye gikora iyicarubozo, gifata ku ngufu abagore ndetse kikica kandi ntihagire ibihano bitangwa. Kuvuga ikintu kibi ngo ubu byakugiraho ingaruka mbi ndetse bikakuviramo gushakishwa n’ubutabera. Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza, GQ Magazine, kiratangaza ko cyahuye n’abahuye n’akaga ko kurenganywa n’amategeko nta rukiko ndetse n’abagabo batagendera ku mategeko.

Umunsi umwe ubwo hari mu ijoro ryo kuwa Gatanu mu 2017, Thierry Hakizimana, umushoferi wakoreraga Diyosezi Gaturika yo mu majyaruguru y’u Burundi, yahagaze ku kabari kegereye iwe nyuma yo kurangiza akazi agirango yice icyaka yari yirirwanye. Ahagana saa 9:30 z’ijoro, amakuru avuga ko abagabo batatu bamusohoye hanze, kuva ubwo haba inshuti n’umuryango nta wongeye kumwumva weekend yose.

Kuwa Mbere, nyuma y’aho Thierry atagaragariye ku kazi, umukoresha we yagiye kumushak iwe. Inzu ya Thierry ngo nta kintu cyari kirimo kandi imiryango yari ifunze. Umukoresha we yahamagaye mushiki wa Thierry witwa Celine, uwihaye Imana uvuga makeya w’I Bujumbura. Yari muri bus yerekeza mu majyaruguru mu gace k’iwabo kadatuwe cyane.

Celine ngo yahamagaye Thierry mu masaha atatu yose y’urugendo ariko ntihagira igisubizo abona. Yibajije impamvu hagira umuntu ugirira nabi musaza we. Aba bakaba bakomoka mu muryango wo mu bwoko bw’Abatutsi.

Iyi nkuru ikomeza ivuga k’ ubugizi bwa nabi buherutse mu Burundi bwari bushingiye kuri politiki aho kuba ku moko. Celine yari azi neza ko musaza we adashyigikiye Perezida Nkurunziza uyoboye igihugu imyaka igera muri 14 ndetse akaba anakekwaho gushaka kugisubiza ku ngoma ya cyami.

Thierry ariko ngo ntiyivangaga muri politiki bikabije na cyane ko ngo yari yaragize ikibazo mu mutwe cyari cyaratumye atakibasha kujya ahagaragra ngo atangaze icyo atekereza nk’uko yari asanzwe.

Muri Mata 2015 nibwo Nkurunziza yatangaje ko aziyamamariza indi manda benshi bemeza ko itubahirije itegeko nshinga. Hakurikiyeho imyigaragambyo ikomeye iyamagana ndetse habaho kugerageza kumuhirika ku butegetsi. Icyo gihe ngo Thierry yagumaga mu rugo ahubwo akibanda ku kazi yakundaga ko gukora ibyuma bya elegitoroniki byangiritse.

Nyuma yo kuburizamo ihirikwa ry’ubutegetsi, muri Nyakanga Nkurunziza yatsindiye indi manda bitamuruhije, arangije yongerera imbaraga inzego z’umutekano ndetse yongera urubyiruko rw’ishyaka rye, CNDD-FDD ruzwi nk’Imbonerakure. Leta yatangiye guhiga bukware abigaragambya, abanyapolitiki n’abanyamakuru, bamwe baburirwa irengero. Bamwe bongeye kugaragara buzuye ibikomere n’inkovu, ariko abandi ntibongera kuboneka ukundi.

Celine yari azi ko Thierry iyo atanyweye adakunda kuvuga. Ariko atinya ko nyuma yo gusoma agacupa ashobora kuba yarabwiye byoroshye umuntu ukuntu yumva umwaka wa 2015 waba warabayemo ubugizi bwa nabi bukabije.

Ubwo Celine yageraga mu mujyi Thierry abamo, ngo umugabo atazi yitabye telephone ya Thierry. Yamubwiye ko yakuye iyo telephone mu biro bya boss we yavuze ko atazi amazina. Celine yamubajije aho batuye undi amuha aderesi. Celine yahise ahamagara ibiro by’ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu maze umukozi waho yemeza ko aderesi yahawe ari urugo rwegeranye n’inzu y’Umuyobozi w’Urwego rw’ubutasi (SNR) muri ako gace.

Umuryango w’Abibumbye waje kumenya amazina y’abagabo bari batwaye Thierry. Ubwo hari kuwa kane babwiye Celine ko abo bagabo batwaye Thierry ku mupaka w’u Rwanda bakamwicirayo. Amakuru akaba avuga ko Thierry yacagaguwemo ibice. Ni mu gihe abandi basaza ba Celine babiri bahunze igihugu.

Ubwo ngo Loni yahaye amakuru ya celine umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu w’iwabo, atangira kumuhamagara bitarangira. Yagiye anahamagarwa n’abandi bantu bafite numero zitagaragara, maze abona ko uwo muntu byavugwaga ko aharanira uburenganzira bwa muntu ashobora kuba yarahinduye uruhande agaha byinshi bimwerekeye SNR.

Celine yari wenyine, abantu bishe Thierry bashobora kuba bari ahantu aho ari ho hose kandi adashobora kubavuga mu ruhame. Yari akeneye rero gusohoka mu gihugu nawe kuko ari we wari utahiwe kandi iyo yicwa nta nkurikizi byari kugira.

Umunyamakuru wakoze iyi nkuru avuga ko yahinduye amazina agakoresha izina rya Celine  ku mpamvu z’umutekano we. Ngo iyo leta imenya amazina ye ya nyayo, yashoboraga gutabwa muri yombi, agakorerwa iyicarubozo ndetse akaba yanicwa. Bahuye mu gitondo cya mbere akigera I Bujumbura mu mahugurwa yaberaga hafi y’icumbi ry’ababikira yabagamo. Yari afite urubavu ruto, avuga mu ijwi rituje yihanagura amarira yamanukaga inyuma y’amataratara y’izuba ubwo bavuganaga ku rupfu rwa Thierry.

Celine ngo yabashije gucika mu mujyi Thierry yabagamo ntacyo abaye ariko ntiyabashije kumushyingura. Ikintu cyakomezaga kumushengura. “Ntacyo nakora. Ibyiyumviro mfitiye musaza wanjye biracyari hariya.”

Ubu ngo akaba ari bumwe mu bugizi bwa nabi buhuriweho buheruka bwakozwe mu gihugu kiganjemo ubukirisitu. Undi muntu wahuye n’umunyamakuru we nawe ufite musaza we wishwe yamubwiye ko igisirikare cyanze gutanga umurambo we ndetse kikagera n’ahaberaga ikiriyo kigiye gutera ubwoba abari mu gahinda.

Ubugizi bwa nabi bukorwa n’inzego z’umutekano

Mu 2014, Abihaye Imana batatu b’Ababikira bishwe urupfu rubi basanzwe muri couvent babagamo iherereye mu ntambwe nkeya uvuye kuri couvent Celine yabagamo. Abicanyi babanje gufata ku ngufu ababikira babiri barabahotora, barangije uwa gatatu bamuca umutwe. Radio RPA ivuga ko ivugira abatagira kivugira, yatambukije ubuhamya bw’umukozi w’urwego rw’ubutasi wagize uruhare muri ubwo bwicanyi. Uyu yatangaje ko yafashije mu kwica abo babikira kuko bari babonye Imbonerakure zihabwa intwaro ku yahoze ari diyosezi hafi y’umupaka na Congo.

Celine ntiyifuje kugira byinshi avuga kuri ubu bwicanyi. Ari mu kigero cy’imyaka 30 akaba yaravukiye  mu Ntara ya Bururi mu majyepfo y’igihugu, ari umwe mu bavandimwe barindwi. Yavuze ko urupfu rwa Thierry rwamushenguye kandi bari bafite abantu bacye bo kubahumuriza kuko inshuti nyinshi zishwe mu 2015.

Celine yatangaje byinshi ku rupfu rwa musaza we, ariko kuri we, iyobokamana, jenoside cyangwa guverinoma yirinze kugira icyo abivugaho. “Ibi bintu byari politiki,” ibi akaba ari byo yabwiye uyu munyamakuru kandi ngo yari yarize igihe kirekire kutajya impaka ku bijyanye na politiki.

Tutabarambiye reka duhinire aha ubutaha tuzabagezahi ikindi gice kigaragaramo aho ubutegetsi bw’u Burundi butaniye n’ubw’u Rwanda ndetse n’uko Perezida Nkurunziza n’ibyegera bye basahura umutungo w’igihugu.

Biracyaza………

2019-09-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gabiro : Perezida Kagame yaburiye abayobozi barangwa n’imikorere mibi kwitegura ibyemezo bikarishye

Gabiro : Perezida Kagame yaburiye abayobozi barangwa n’imikorere mibi kwitegura ibyemezo bikarishye

Ubwanditsi 20 Feb 2020
Ramazani Shadary ni we Kabila yatanze nk’uwamusimbura

Ramazani Shadary ni we Kabila yatanze nk’uwamusimbura

Ubwanditsi 08 Aug 2018
Ikiganiro cya Dr. Marara cyo kuwa  21/2/2016 gikomeje gukurura impaka

Ikiganiro cya Dr. Marara cyo kuwa 21/2/2016 gikomeje gukurura impaka

Ubwanditsi 02 Jun 2016
Uganda: ruswa iravuza ubuhuha mu bayobozi bakomeye

Uganda: ruswa iravuza ubuhuha mu bayobozi bakomeye

Ubwanditsi 21 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

MTN yahembye umwana waririmbye indirimbo ‘God will make a way’ ya Don Moen
HIRYA NO HINO

MTN yahembye umwana waririmbye indirimbo ‘God will make a way’ ya Don Moen

Ubwanditsi 13 Feb 2019
Buri mwaka agiye kujya atanga icya cumi mu kwibuka abazize Jenoside -Senderi International Hit
Mu Rwanda

Buri mwaka agiye kujya atanga icya cumi mu kwibuka abazize Jenoside -Senderi International Hit

Ubwanditsi 07 Apr 2017
Ese Imyanzuro y’Umwiherero wa 15 w’abayobozi yaba yarashyizwe mu bikorwa?
UBUKUNGU

Ese Imyanzuro y’Umwiherero wa 15 w’abayobozi yaba yarashyizwe mu bikorwa?

Ubwanditsi 08 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru