• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Na ba Rwasa bari mu kwaha kwa Nkurunziza hari ibyo batumvikanaho nawe muri iyi mishyikirano ya Arusha
M. Evariste Ngayimpenda

Na ba Rwasa bari mu kwaha kwa Nkurunziza hari ibyo batumvikanaho nawe muri iyi mishyikirano ya Arusha

Ubwanditsi 29 Nov 2017 INKURU NYAMUKURU

Abarundi baracyari muri Tanzania mu biganiro bigamije kugarura amahoro muri icyo gihugu cyayabuze kuva muri Mata 2015, ariko ababikurikiranira hafi bavuga yuko ibintu birushaho kudasobanuka !

 Kubera impamvu yiyiziye, umuhuza w’Abarundi, Benjamin Mkapa wahoze ari perezida wa Tanzania, ibi biganiro by’ibyumweru bibiri  yashatse kubishyira mu muhezo ukomeye. Aho kubera mu mujyi wa Arusha nk’uko byari bisanzwe, yabitwaye haze yawo muri Ngurdoto Mountain Lodge biyama n’itangazamakuru kutazibeshya ngo rihegere. Ibyo ariko ntabwo bibuza abanyamakuru kumenya ibihakorerwa.

Nk’uko biteye kuri gahunda y’umuhuza ibyo biganiro, byatangiye tariki 27/11/2017 bizarangira tariki 8/12/2017 hasinywa amasezerano y’amahoro. Hazaba hatumiwe abakuru bose b’ibihugu bigize umuryango w’uburasirazuba bwa Afurika (EAC).

Kuba ayo masezerano azasinywa hari abo bakuru b’ibihugu umuntu yagatekereje yuko yakagombye kuba koko ari amasezerano  agarura amahoro.

Uko ibintu biteye ariko n’uko iyi mishyikirano irimo gukorwa yatangiranye ibibazo bituma itashobora gufata imyanzuro itanga icyizere.

Ubundi iyo uvuze abahanganye mu Burundi uba uvuze ubutegetsi bwa Nkurunziza n’ababurwanya bibumbiye muri CNARED (Conseil National pour le respect de l’Accord d’Arusha pour la Paix et la Réconciliation au Burundi et de l’Etat de droit). CNARED yanze kwitabira iyo mishyikirano ngo kuko batatumiwe nka CNARED ahubwo hakagenda hatumirwa umuntu umwe umwe Nkurunziza atabara nk’umwanzi we nyakuri ! Kuba rero ayo masezerano y’amahoro azasinywa CNARED itarimo nta cyizere bitanga yuko koko azagarura amahoro.

Hari ibindi bintu bibiri nabyo bikomeye, usanga na ya mashyaka ya opozisiyo ari mu kwaha kwa Nkurunziza agaragaza kutabyihanganira ! Ibi bijyanye n’icyifuzo cy’uko mu Burundi hajyaho guverinoma y’inzibacyo mbere y’amatora ya 2020, n’umugambi ubutegetsi bwa Nkurunziza bufite wo guhindura itegeko nshinga.

Ingorane ziri mu Burundi, ari nazo zitumye bari Arusha gushakira umuti, zatewe n’icyemezo cya Nkurunziza, muri Mata 2015, cyo kongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika kandi yari arangije manda ye ya kabiri y’imyaka itanu ari nayo yari iya nyuma.

Abatavuga rumwe na Nkurunziza babona yuko ari ku butegetsi binyuranijwe n’itegeko nshinga kimwe n’amasezerano ya Arusha yo muri 2000. Ayo masezerano niyo yagerageje guhagarika intambara zadutse mu 1993, akaba ari nayo masezerano yatumye Nkurunziza ajya ku butegetsi.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Nkurunziza bashaka yuko iyi mishyikirano barimo gukorera Arusha yasozwa hemeranyijwe yuko hajyaho guverinoma y’inzibacyuho ari nayo izategura amatora yo gusimbura Nkurunziza ku butegetsi. Ababikurikiranira hafi ariko bahamya yuko ubutegetsi bwa Nkurunziza budashobora kwemera ibya guverinoma y’inzibacyuho.

Ubwo butegetsi ahubwo bwatangiye kwitegurira iby’amatora ya 2020, bushakisha uko itegeko nshinga ryahinduka, ibya za manda za Perezida wa Repubulika bigahindura isura.

Inama y’abaminisitiri mu Burundi yateranye tariki 24/10/2017 yafashe icyemezo cy’uko itegeko nshinga rigomba kuvugururwa, muri Gashyantare umwaka utaha hakazabaho referendum yo gutorera ibyo bizaba byasanzwe bigomba kuvugururwa.

Nk’uko umuvugizi wa guverinoma y’u Burundi, Philippe Nzobonariba, yabitangaje itegeko nshinga ry’u Burundi rifite ingingo (articles) 307. Ngo inama y’abaminisitiri yemeje yuko muri izo ngingo zose 77 zizakorerwa ubugororangingo, 3 zikurwemo burundu naho 9 nshya zishyirwemo.

Muri izo ngingo nshya harimo izivuga yuko manda ya Perezida yava ku myaka itanu yongererwa icuro imwe ikajya ku myaka irindwi nayo yo ngerwa indi ncuro imwe. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakanga ibyo guhindura itegeko nshinga bavuga yuko ari uburyo Nkurunziza ashaka gukoresha ngo agume ku butegetsi ubuziraherezo !

Ntabwo ibyo guhindura itegeko nshinga birwanywa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi gusa, n’abo bizwi yuko bakorera mu kwaha kwabwo nabo barabirwanya. Abo barimo abantu nka Agathon Rwasa (FNL), Evariste Ngayimpenda bahuriye mu mpuzamashyaka bise Amizero y’Abarundi.

Undi ni Juvenal Ngorwanubusa wo mu ishyaka RMC-Rurenzangomero ariko nawe akaba abarizwa mu mizero y’Abarundi. Rwasa ubu ni Visi Perezida w’inteko nshingamategeko, akaba yarabaye mu ishyamba igihe kirekire ayoboye umutwe w’abarwanyi  witwaga Paripehutu.

Muri iyo mishyikirano irimo ibera Arusha ibyo bibazo bizigwaho. Icyo benshi biteze n’uko ubutegetsi bwa Nkurunziza butazemera guverinoma y’inzibacyuho kandi butanazemera kureka ko itegeko nshinga rivugururwa. Nta kuntu izo ngingo zombi zitazatuma ibintu bisubira rudubi n’ubwo n’ubundi nta gifatika cyari cyiyitegerejwemo !

Casmiry Kayumba

2017-11-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rayon Sports yakoze urugendo rwo Kwibuka, inunamira Abatutsi bazize Jenoside mu 1994

Rayon Sports yakoze urugendo rwo Kwibuka, inunamira Abatutsi bazize Jenoside mu 1994

Ubwanditsi 09 Apr 2024
Irimbuka rya CNRD/FLN ya Calixte Sankara, Rusesabagina na Twagiramungu

Irimbuka rya CNRD/FLN ya Calixte Sankara, Rusesabagina na Twagiramungu

Ubwanditsi 17 Dec 2019
‘Rwanda:The Royal Tour’ yerekanwe i New York mu muhango witabiriwe na Kagame, hatahiwe i Kigali

‘Rwanda:The Royal Tour’ yerekanwe i New York mu muhango witabiriwe na Kagame, hatahiwe i Kigali

Ubwanditsi 25 Apr 2018
Uwahoze akuriye iperereza muri FDLR yatangaje ko gutera ingabo z’u Rwanda ari ukwiyahura

Uwahoze akuriye iperereza muri FDLR yatangaje ko gutera ingabo z’u Rwanda ari ukwiyahura

Ubwanditsi 11 Mar 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ishyaka DGPR rirasaba Leta y’u Rwanda  guhagarika abakora ibikorwa bigira ingaruka mbi kubidukikije
POLITIKI

Ishyaka DGPR rirasaba Leta y’u Rwanda guhagarika abakora ibikorwa bigira ingaruka mbi kubidukikije

Ubwanditsi 05 Jun 2018
Nta masomo mukeneye mu kwibungabungira umutekano, ni ukwibukiranya -Guverineri Gatabazi
Mu Rwanda

Nta masomo mukeneye mu kwibungabungira umutekano, ni ukwibukiranya -Guverineri Gatabazi

Ubwanditsi 12 Oct 2017
Lt Col Rugigana Ngabo yagejejwe mu rw’ikirenga ntiyaburanishwa
INKURU NYAMUKURU

Lt Col Rugigana Ngabo yagejejwe mu rw’ikirenga ntiyaburanishwa

Ubwanditsi 12 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru