• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame ategerejwe mu Misiri

Perezida Kagame ategerejwe mu Misiri

Ubwanditsi 06 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame agiye kwitabira inama yiga uko ubucuruzi ku mugabane wa Afurika bwatezwa imbere, iyi nama kandi ikaba izanahuriramo ba rwiyemezamirimo bakiri bato bakomeye muri Afurika.

Iyi nama yatumiwemo bamwe muri ba rwiyemezamirimo bakiri bato ariko batanga icyizere ku mugabane wa Afurika, abashoramari, n’abafatanyabikorwa babafasha kwagura ibyo bakora.

Inama igomba gutangira ku munsi w’ejo tariki ya 7 kugeza tariki ya 9 uku kwezi mu gace ka Sharm El Sheikh, biteganyijwe ko yitabirwa na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Abdel Fattah al Sisi wa Misiri, Idriss Déby wa Chad, Mohamed Abdullahi Mohamed wa Somalia, Azali Assoumani wa Comoros na Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire.

Mu butumwa Perezida Abdel Fattah Al Sisi yatanze, yavuze ko iyi nama igamije gutanga umurongo ku bakuru b’ibihugu, leta ndetse n’abikorera bo muri Afurika no ku isi muri rusange, kuganira ku birebana n’ibibazo bikiri mu bucuruzi kuri uyu mugabane.

Perezida Sisi avuga ko Misiri ishyize imbere guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari ku mugabane w’Afurika nkuko tubikesha urubuga cnbcafrica.com.

Perezida Paul Kagame afatwa nk’Umukuru w’Igihugu udahwema gukorera ubuvugizi urubyiruko, no gushyiraho urubuga rufasha urubyiruko ku mugabane wa Afurika kurushaho gutera imbere.

Perezida Kagame kandi abwira urubyiruko ko ashaka kurubona rwifitemo inyota yo gutanga umusanzu mu kubaka igihugu, rugahera ku bushobozi bwarwo bwite, rukabyaza umusaruro amahirwe ibihugu bitanga.

Mu mwaka wa 2015 kandi Misiri yari yakiriye indi nama yari igamije guhuriza hamwe imiryango itatu kugira ngo ijye ifatanya cyane cyane mu bikorwa by’ubucuruzi, ariyo umuryango wa SADC, COMESA na EAC.

2017-12-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Habayeho uguterana amagambo hagati ya Anne Rwigara n’umuhesha w’inkiko watezaga ibyabo cyamunara

Habayeho uguterana amagambo hagati ya Anne Rwigara n’umuhesha w’inkiko watezaga ibyabo cyamunara

Ubwanditsi 29 Mar 2018
Itangazamakuru ritagatifuza abicanyi ntaho ritaniye nabo.

Itangazamakuru ritagatifuza abicanyi ntaho ritaniye nabo.

Ubwanditsi 06 Jun 2024
Rurageretse hagati ya IBUKA na Musenyeri Mbonyintege bapfa Perraudin

Rurageretse hagati ya IBUKA na Musenyeri Mbonyintege bapfa Perraudin

Ubwanditsi 25 Jun 2018
Madamu Jeannette Kagame yashishikarije urubyiruko kwitabira urugamba rwo kubaka igihugu

Madamu Jeannette Kagame yashishikarije urubyiruko kwitabira urugamba rwo kubaka igihugu

Ubwanditsi 08 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bitunguranye, Zinedine Zidane yeguye ku mirimo yo gutoza Real Madrid
IMIKINO

Bitunguranye, Zinedine Zidane yeguye ku mirimo yo gutoza Real Madrid

Ubwanditsi 31 May 2018
Opozisiyo muri DRC ntishaka Kodjo kuba umuhuza kubera Zuma
Mu Rwanda

Opozisiyo muri DRC ntishaka Kodjo kuba umuhuza kubera Zuma

Ubwanditsi 11 Sep 2016
Muri Lesotho Thabane yatsinze amatora uwo bahora bagambanirana
POLITIKI

Muri Lesotho Thabane yatsinze amatora uwo bahora bagambanirana

Ubwanditsi 12 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru