• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Madamu Jeannette Kagame yashishikarije urubyiruko kwitabira urugamba rwo kubaka igihugu

Madamu Jeannette Kagame yashishikarije urubyiruko kwitabira urugamba rwo kubaka igihugu

Ubwanditsi 08 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Madamu Jeannette Kagame yabwiye urubyiruko ko imyaka yarwo idakwiye kurubera inzitizi mu kwitabira urugamba rwo kubaka igihugu, arwibutsa ko abagore n’abagabo babohoye igihugu bakagiteza imbere bari bafite imyaka nk’iyabo.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane mu ihuriro y’urubyiruko ‘Youth Forum Series’, ryateguwe n’umuryango Imbuto Foundation abereye Umuyobozi w’Ikirenga, muri gahunda watangije mu 2007 yo guhuriza hamwe urubyiruko ngo rurebe aho rufite imbaraga, ahari ibibazo n’uko byakemuka.

Iri huriro ribaye ku nshuro ya kabiri, rifite insanganyamatsiko igira iti “Beyond this moment 2.0”, ryahurije hamwe urubyiruko rurenga 400 rwaturutse mu gihugu hose. Ni imwe muri gahunda ya Imbuto Foundation yo gukurikirana no kongerera ubushobozi urubyiruko izwi nka ‘Youth Empowerment and Mentorship Program’.

Madamu Jeannette Kagame, yabwiye urubyiruko ko ruhawe ikivi cyo guherekeza u Rwanda mu cyerekezo rwihaye yaba mu miyoborere no mu zindi ngeri z’iterambere, arwibutsa ko rukwiye kubyaza umusaruro amahirwe y’igihugu cyiza rufite cyaharaniwe n’ababyeyi barwo, bongeye kucyubaka bakagikura mu icuraburindi.

Yakomeje abwira urubyiruko gukomereza ku byo ubuyobozi bwiza bumaze gukora hakiri kare ntirwemere ko imyaka yarwo iba inzitizi ituma rutaba abantu b’ingenzi mu iterambere n’ubukungu bw’igihugu.

Yagize ati “Ntabwo muri bato bo kudatekereza ku byo Isi yacu ikeneye kugira ngo ibe nziza. Nta n’umwe muri mwe ukiri muto ku buryo atashobora urugamba rwo kubaka igihugu cyacu, u Rwanda, kuko mwahawe ibuye ry’ifatizo n’abababanjirije baduhaye iki gihugu.”

Mu kiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, ku hazaza nyuma y’Icyerekezo 2020, yabwiye urubyiruko ko hari gahunda y’imyaka irindwi y’impinduramatwara (NST), kandi rugomba kuyigiramo uruhare yaba mu nkingi yubakiyeho z’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere.

Yarubwiye ko iyi gahunda irimo amahirwe menshi arusaba gufashanya, gukora cyane, kwigishanya, kubahiriza igihe no gukoresha ukuri muri byose, kugira ngo azarugirire akamaro.

Yagize ati “Twige gukora tudahagarikiwe, tudakorera ku jisho, ibyo tutazi dusobanuze kandi twige buri munsi kuko iyo ukora akazi kawe neza urashimwa kandi ugatera imbere. Gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu ntibisaba kuba umunyapolitiki, icyo waba ukora cyose ugikoze neza uba utanga umusanzu wawe.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi, muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Jean de Dieu, Uwihanganye, akaba na Minisitiri muto muri Guverinoma iriho, yasangije urubyiruko uburyo yatunguwe no kugirirwa icyizere na Perezida wa Repubulika ariko agaterwa akanyabugabo n’uko inshingano yahawe hari abazigize bangana na we kandi bakabikora neza.

Yagize ati “Babimbwira numvaga ko bidashoboka ariko icyanjemo vuba nahise numva ko na Perezida wa Repubulika ubwo bambwiraga ko yangiriye icyizere nibuka ko yatangiye urugamba afite imyaka 33, nzi ko yayoboye urugamba akiri muto. Niba se byarakozwe n’abandi bantu kubera iki njye bidashoboka, nti nanjye nabishoboka kuri iki kigero.”

Yakomeje abwira urubyiruko ko rudakwiye kwitinya kuko imyaka ari imibare atari ubushobozi, kandi ubuyobozi butagira aho butangirira buri wese mu rwego rwe yaba umuyobozi.

Umwe mu rubyiruko rwitabiriye iri huriro, Alain Shumbusho yavuze ko ribasigiye ubutumwa bwo gukora cyane kugira ngo bagire aho bigeza ubwabo n’igihugu muri rusange.

Yagize ati “Ducyuye ubutumwa bwo gutekereza mbere, tugatekerereza igihugu, tugakoresha imbaraga zacu zose ubungubu kugira ngo igihugu cyacu mu minsi iri imbere kizabe gifite ahantu heza kigeze. Twize kandi ko ahantu uri nicyo waba ukora cyose wakorera igihugu.”

Mu mahuriro nk’aya y’ubujyanama no kongerera ubushobozi urubyiruko, haganirwa ku nsanganyamatsiko zirimo iterambere mu bukungu n’imibereho, ibijyanye na politiki, ubunyamwuga, kwihangira imirimo, itumanaho, kwigira n’ubumwe n’ubwiyunge. Irya mbere rikaba ryarabaye mu 2014.

Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Imbuto Foundation, ageza ku bari bitabiriye ijambo rifungura ihuriro y’urubyiruko ‘Youth Forum Series’ ryahawe insanganyamatsiko igira iti “Beyond This Moment 2.0 “

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, mu kiganiro cyayobowe na Juliana Muganza asobanurira urubyiruko gahunda y’imyaka irindwi y’impinduramatwara n’Icyerekezo 2020 anarusaba kuyigiramo uruhare mu nkingi zayo zose

Umuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fode Ndiaye, ageza ijambo ku rubyiruko rwari ruteraniye muri Kigali Convention Centre

Ikiganiro cyayobowe na Valens Uwineza cyatangiwemo ubuhamya n’abantu batandukanye barimo Jeanne Mubiligi; Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Jean de Dieu; Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu , Ingabire Assumpta na Eric Bundungu

Madamu Jeannette Kagame akurikiye ibiganiro byatangwaga bigamije gukangurira urubyiruko kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu

Umwe mu bari bitabiriye iki gikorwa atanga ibitekerezo

Urubyiruko rugera kuri 400 nirwo rwitabiriye iki gikorwa cyabereye muri Kigali Convention Centre


Source: IGIHE

2017-12-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibyihebe bya RNC ngo bigiye gutangira ibikorwa by’iterabwoba mu mahanga

Ibyihebe bya RNC ngo bigiye gutangira ibikorwa by’iterabwoba mu mahanga

Ubwanditsi 13 Jun 2024
Ubwo imyaka 8 y’ubufatanye hagati ya Visit Rwanda n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza azaba arangiye, aya amasezerano ntazongerwa – Ibyayaranze

Ubwo imyaka 8 y’ubufatanye hagati ya Visit Rwanda n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza azaba arangiye, aya amasezerano ntazongerwa – Ibyayaranze

Ubwanditsi 19 Nov 2025
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

RUSHYASHYA 03 Mar 2026
Kagame yashimangiye ko kuba Habyarimana yari kuvaho wenyine ntacyo byagombaga kumara

Kagame yashimangiye ko kuba Habyarimana yari kuvaho wenyine ntacyo byagombaga kumara

RUSHYASHYA 08 Apr 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uhohotera umugore n’umukobwa wese yikosore, natikosora azabisobanura imbere y’amategeko: Perezida wa Sena
Mu Rwanda

Uhohotera umugore n’umukobwa wese yikosore, natikosora azabisobanura imbere y’amategeko: Perezida wa Sena

Ubwanditsi 25 Nov 2017
Umunyarwandakazi Shaddy Yashyize Hanze Ifoto ari Kumwe na Diamond Mucyumba yavanyemo Umwenda
HIRYA NO HINO

Umunyarwandakazi Shaddy Yashyize Hanze Ifoto ari Kumwe na Diamond Mucyumba yavanyemo Umwenda

Ubwanditsi 10 Jun 2017
Mcgregor yifatiye ku gahanga Mayweather arahiririra kuzamwesura
IMIKINO

Mcgregor yifatiye ku gahanga Mayweather arahiririra kuzamwesura

Ubwanditsi 25 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru