• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Madamu Jeannette Kagame yashishikarije urubyiruko kwitabira urugamba rwo kubaka igihugu

Madamu Jeannette Kagame yashishikarije urubyiruko kwitabira urugamba rwo kubaka igihugu

Ubwanditsi 08 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Madamu Jeannette Kagame yabwiye urubyiruko ko imyaka yarwo idakwiye kurubera inzitizi mu kwitabira urugamba rwo kubaka igihugu, arwibutsa ko abagore n’abagabo babohoye igihugu bakagiteza imbere bari bafite imyaka nk’iyabo.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane mu ihuriro y’urubyiruko ‘Youth Forum Series’, ryateguwe n’umuryango Imbuto Foundation abereye Umuyobozi w’Ikirenga, muri gahunda watangije mu 2007 yo guhuriza hamwe urubyiruko ngo rurebe aho rufite imbaraga, ahari ibibazo n’uko byakemuka.

Iri huriro ribaye ku nshuro ya kabiri, rifite insanganyamatsiko igira iti “Beyond this moment 2.0”, ryahurije hamwe urubyiruko rurenga 400 rwaturutse mu gihugu hose. Ni imwe muri gahunda ya Imbuto Foundation yo gukurikirana no kongerera ubushobozi urubyiruko izwi nka ‘Youth Empowerment and Mentorship Program’.

Madamu Jeannette Kagame, yabwiye urubyiruko ko ruhawe ikivi cyo guherekeza u Rwanda mu cyerekezo rwihaye yaba mu miyoborere no mu zindi ngeri z’iterambere, arwibutsa ko rukwiye kubyaza umusaruro amahirwe y’igihugu cyiza rufite cyaharaniwe n’ababyeyi barwo, bongeye kucyubaka bakagikura mu icuraburindi.

Yakomeje abwira urubyiruko gukomereza ku byo ubuyobozi bwiza bumaze gukora hakiri kare ntirwemere ko imyaka yarwo iba inzitizi ituma rutaba abantu b’ingenzi mu iterambere n’ubukungu bw’igihugu.

Yagize ati “Ntabwo muri bato bo kudatekereza ku byo Isi yacu ikeneye kugira ngo ibe nziza. Nta n’umwe muri mwe ukiri muto ku buryo atashobora urugamba rwo kubaka igihugu cyacu, u Rwanda, kuko mwahawe ibuye ry’ifatizo n’abababanjirije baduhaye iki gihugu.”

Mu kiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, ku hazaza nyuma y’Icyerekezo 2020, yabwiye urubyiruko ko hari gahunda y’imyaka irindwi y’impinduramatwara (NST), kandi rugomba kuyigiramo uruhare yaba mu nkingi yubakiyeho z’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere.

Yarubwiye ko iyi gahunda irimo amahirwe menshi arusaba gufashanya, gukora cyane, kwigishanya, kubahiriza igihe no gukoresha ukuri muri byose, kugira ngo azarugirire akamaro.

Yagize ati “Twige gukora tudahagarikiwe, tudakorera ku jisho, ibyo tutazi dusobanuze kandi twige buri munsi kuko iyo ukora akazi kawe neza urashimwa kandi ugatera imbere. Gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu ntibisaba kuba umunyapolitiki, icyo waba ukora cyose ugikoze neza uba utanga umusanzu wawe.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi, muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Jean de Dieu, Uwihanganye, akaba na Minisitiri muto muri Guverinoma iriho, yasangije urubyiruko uburyo yatunguwe no kugirirwa icyizere na Perezida wa Repubulika ariko agaterwa akanyabugabo n’uko inshingano yahawe hari abazigize bangana na we kandi bakabikora neza.

Yagize ati “Babimbwira numvaga ko bidashoboka ariko icyanjemo vuba nahise numva ko na Perezida wa Repubulika ubwo bambwiraga ko yangiriye icyizere nibuka ko yatangiye urugamba afite imyaka 33, nzi ko yayoboye urugamba akiri muto. Niba se byarakozwe n’abandi bantu kubera iki njye bidashoboka, nti nanjye nabishoboka kuri iki kigero.”

Yakomeje abwira urubyiruko ko rudakwiye kwitinya kuko imyaka ari imibare atari ubushobozi, kandi ubuyobozi butagira aho butangirira buri wese mu rwego rwe yaba umuyobozi.

Umwe mu rubyiruko rwitabiriye iri huriro, Alain Shumbusho yavuze ko ribasigiye ubutumwa bwo gukora cyane kugira ngo bagire aho bigeza ubwabo n’igihugu muri rusange.

Yagize ati “Ducyuye ubutumwa bwo gutekereza mbere, tugatekerereza igihugu, tugakoresha imbaraga zacu zose ubungubu kugira ngo igihugu cyacu mu minsi iri imbere kizabe gifite ahantu heza kigeze. Twize kandi ko ahantu uri nicyo waba ukora cyose wakorera igihugu.”

Mu mahuriro nk’aya y’ubujyanama no kongerera ubushobozi urubyiruko, haganirwa ku nsanganyamatsiko zirimo iterambere mu bukungu n’imibereho, ibijyanye na politiki, ubunyamwuga, kwihangira imirimo, itumanaho, kwigira n’ubumwe n’ubwiyunge. Irya mbere rikaba ryarabaye mu 2014.

Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Imbuto Foundation, ageza ku bari bitabiriye ijambo rifungura ihuriro y’urubyiruko ‘Youth Forum Series’ ryahawe insanganyamatsiko igira iti “Beyond This Moment 2.0 “

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, mu kiganiro cyayobowe na Juliana Muganza asobanurira urubyiruko gahunda y’imyaka irindwi y’impinduramatwara n’Icyerekezo 2020 anarusaba kuyigiramo uruhare mu nkingi zayo zose

Umuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fode Ndiaye, ageza ijambo ku rubyiruko rwari ruteraniye muri Kigali Convention Centre

Ikiganiro cyayobowe na Valens Uwineza cyatangiwemo ubuhamya n’abantu batandukanye barimo Jeanne Mubiligi; Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Jean de Dieu; Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu , Ingabire Assumpta na Eric Bundungu

Madamu Jeannette Kagame akurikiye ibiganiro byatangwaga bigamije gukangurira urubyiruko kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu

Umwe mu bari bitabiriye iki gikorwa atanga ibitekerezo

Urubyiruko rugera kuri 400 nirwo rwitabiriye iki gikorwa cyabereye muri Kigali Convention Centre


Source: IGIHE

2017-12-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Igihano Eugène Rwamucyo yahawe ni ikimenyetso cyo guca umuco wo kudahana, no gusubiza agaciro abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi “- Wairimu Nderitu.

“Igihano Eugène Rwamucyo yahawe ni ikimenyetso cyo guca umuco wo kudahana, no gusubiza agaciro abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi “- Wairimu Nderitu.

Ubwanditsi 06 Nov 2024
Inyandiko y’ibanga ya IGAD yagaragaje ko Uganda ariyo kibazo gikuru mu kugarura amahoro muri Sudan y’Amajyepfo

Inyandiko y’ibanga ya IGAD yagaragaje ko Uganda ariyo kibazo gikuru mu kugarura amahoro muri Sudan y’Amajyepfo

Ubwanditsi 18 Aug 2019
Urwibutso rwa Paris ruzarinda ukuri kwa Jenoside kwibagirana no kubungabunga amateka, kurinda ukuri kutazimira uko imyaka izagenda ishira

Urwibutso rwa Paris ruzarinda ukuri kwa Jenoside kwibagirana no kubungabunga amateka, kurinda ukuri kutazimira uko imyaka izagenda ishira

RUSHYASHYA 02 Jun 2026
Urukiko Rukuru rwahamagaje ‘ahatazwi’ abareganwa n’abo kwa Rwigara

Urukiko Rukuru rwahamagaje ‘ahatazwi’ abareganwa n’abo kwa Rwigara

Ubwanditsi 14 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yagaragaje ko AU ikwiye umwanya mu bikorwa bya G20
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yagaragaje ko AU ikwiye umwanya mu bikorwa bya G20

Ubwanditsi 01 Dec 2018
Abakuru b’Ibihugu bakomeje kugera i Kigali – AMAFOTO
Mu Mahanga

Abakuru b’Ibihugu bakomeje kugera i Kigali – AMAFOTO

Ubwanditsi 16 Jul 2016
P. Kagame na Museveni  bahuriye muri Sheraton Hotel i Addis [ Bageze kuki ? ]
INKURU NYAMUKURU

P. Kagame na Museveni bahuriye muri Sheraton Hotel i Addis [ Bageze kuki ? ]

Ubwanditsi 30 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru