• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Muri Lesotho Thabane yatsinze amatora uwo bahora bagambanirana

Muri Lesotho Thabane yatsinze amatora uwo bahora bagambanirana

Ubwanditsi 12 Jun 2017 POLITIKI

Lesotho ni igihugu kidakunze kuvugwa cyane nyamara muri politike kibamo udushya twinshi ku buryo bigoranye kwiyumvisha uburyo gitegeketse !

Ubusanzwe Lesotho ni igihugu cya cyami ariko umwami Letsie III nta butegetsi yigirira nk’uko n’aba Minisitiri b’intebe, bakunze kutarangiza manda, bahora mu bintu bidasobanutse ariko ubona bitatuma babona umwanya wo kuyobora igihugu !

Kubera yuko Lesotho atari igihugu kinini (30,355 sq km) ntinaturwe n’abantu benshi (miliyoni 2.2) umuntu yagatekereje yuko bitatwara iminsi isaga itatu ibyavuye mu matora bitaramenyekana. Ariko bitwaye hafi icyumweru cyose kugira ngo ibyavuye mu matora y’abadepite, yabaye tariki eshatu uku kwezi, bimenyekane kandi nta mvururu n’impaka byigeze biyabamo ! Muri ayo matora hatorwaga abadepite 120 nabo bagatora Minisitiri w’intebe, ariwe mukuru wa guverinoma.

Nubwo tuvuga yuko abaturage ba Lesotho batora abadepite nabo bakitoramo Minisitiri w’intebe ariko amatora ajya kuba hari abantu babiri biba bizwi neza yuko umwe muri bo agomba kuzavamo Minisitiri w’intebe.

Na mbere yuko aya matora ya tariki eshatu uku kwezi aba, byari bizwi yuko Minisitiri w’intebe atabaye Thomas Thabane w’ishyaka All Basutho Bonvention yari kuba Pakalitha Mosisili w’ishyaka Democratic Congress akaba ari nawe wari usanzwe ari Minisitiri w’intebe ! Ikindi cyari kizwi n’uko nta shyaka, muri ayo yombi, ryashoboraga kubona intebe zihagije ngo ribe ryashyiraho guverinoma ritiyambaje amashyaka mato mato ashobora kubona intebe mu nteko.

Uko niko koko byagenze. Amajwi yamaze gutangazwa na komisiyo y’amatora y’icyo gihugu, agaragaza yuko ishyaka All Basotho Convention rya Thabane ariryo ryatsinze amatora n’intebe 48 naho Democratic Congress ya Minisitiri w’intebe Mosisili ribona intebe 30. Ibi bivuze yuko Thomas Thabane ariwe uzasimbura Pakalitha Mosisili ku mwanya wa Minisitiri w’intebe, ariko gushyiraho guverinoma bikazamusaba kwifatanya n’ishyaka cyangwa amashyaka yabonye intebe zisaga 12 muri aya matora !

Muri politike z’iki gihugu, gifite imbibi zose zizungurutswe na Afurika y’Epfo, bimaze igihe ari gatebe gatoki hagati ya Pakalitha Mosisili na Thomas Thabane n’amashyaka yabo atandukanye, dore yuko habaho no guta rimwe ugatangiza irindi kandi ugatsinda amatora !

Urugero ni nko mu 1997 aho uwari Minisitiri w’intebe, Ntsu Mokhohle yavuye mu ishyaka rye rya Basutoland Congress Party ashinga Lesotho Congress for Democracy (LCD). Iryo shyaka ryatsinze amatora mu 1998 ariko Pakalitha Mosisili yararangije kwegukana ubuyobozi bwaryo, ahita yibera Minisitiri w’intebe.

-6938.jpg

Thomas Thabane

Muri 2011 havutse amakimbirane muri LCD, Mosisili ashinga irindi ryitwa Democratic Congress ryamugejeje mu matora ya 2012 atsindwa na Thomas Thabane wa All Basotho Convention wahise amusimbura ku mwanya wa Minisitiri w’intebe.

Mu ntangiro za 2015 Minisitiri w’intebe Thomas Thabane yikanze kudeta, itarigeze iba, ajya mu buhungiro. Muri Gashyantare 2017 Thomas Thabane yagarutse mu gihugu avuga yuko aje gukuraho Minisitiri w’intebe Mosisili, ahamya yuko atagifite imbaraga mu inteko ! Ukwezi gukurikiyeho (werurwe uyu mwaka) inteko nshingamategeko yakuyeho ikizere Mosisili. Ba Thabane n’abo bari bishyize hamwe ngo Mosisili akurweho icyizere batanga igitekerezo cyuko yaba asimburwa, ku mwanya wa Minisitiri w’intebe na Monyane Moleleki.

Uyu Moleleki gigeze kuba yungirije Mosisili mu ishyaka Democratic Congress ariko mu Ukuboza 2016 aza gukekwaho yuko yagambanaga ngo Mosisili ngo yirukanwe ku mwanya wa Minisitri w’intebe, Moleleki yirukanwa muri Democratic Congress ashinga irye ryitwa Alliance of Democrats.

Mosisili akuweho ikizere nka Minisitiri w’intebe yari afite ibintu bibiri byo guhitamo kimwe. Icya mbere kwari ukubisa Moleleki agashyiraho guverinoma y’agateganyo cyangwa guhamagaza amatora yihuse (ealy elections). Yahisemo guhamagaza amatora, Umwami Letsie III atangaza yuko ashyizwa tariki 3/6/2017.

Ibyavuye muri aya matora rero n’uko Mosisili yatsinzwe, Thabane naweakaba agiye kumusimbura kuri wa mwanya wa Minisitiri w’intebe. Thabane Kuramba kuri uwo mwanya bizaterwa n’abo azafatanya nabo gushyiraho guverinoma itaha, n’imbabazi za Mosisili kutamwihimuraho ngo amunanize kuyobora. Atamunanije ariko yaba atari Pakalitha Mosisili n’igihugu atari Lesotho !

2017-06-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Interahamwe n’abambari bazo bararira ayo kwarika, kubera uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bufaransa

Interahamwe n’abambari bazo bararira ayo kwarika, kubera uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bufaransa

Ubwanditsi 17 May 2021
“Igihano Eugène Rwamucyo yahawe ni ikimenyetso cyo guca umuco wo kudahana, no gusubiza agaciro abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi “- Wairimu Nderitu.

“Igihano Eugène Rwamucyo yahawe ni ikimenyetso cyo guca umuco wo kudahana, no gusubiza agaciro abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi “- Wairimu Nderitu.

Ubwanditsi 06 Nov 2024
RGB ishobora kuzajya ihana abanyapolitiki bagaragaweho amakosa

RGB ishobora kuzajya ihana abanyapolitiki bagaragaweho amakosa

Ubwanditsi 06 Mar 2018
Perezida Kagame yageze i Addis Ababa kuyobora inama nyunguranabitekerezo kuri RDC

Perezida Kagame yageze i Addis Ababa kuyobora inama nyunguranabitekerezo kuri RDC

Ubwanditsi 17 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imyaka 10  BK yavuye kuri miliyoni $200 ikagera kuri miliyari $1 y’umutungo mbumbe
UBUKUNGU

Imyaka 10 BK yavuye kuri miliyoni $200 ikagera kuri miliyari $1 y’umutungo mbumbe

Ubwanditsi 11 May 2019
Amafoto – Patriots BBC yatsinze umukino wayo wa mbere w’irushanwa rya Basketball Africa League aho yahuraga na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.
Amakuru

Amafoto – Patriots BBC yatsinze umukino wayo wa mbere w’irushanwa rya Basketball Africa League aho yahuraga na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.

Ubwanditsi 16 May 2021
Ubugome buragwira : Umutetsi w’ishuri yararakaye ashyira uburozi  mu isosi y’abanyeshuri: 60 bakaba bameze nabi cyane
Mu Rwanda

Ubugome buragwira : Umutetsi w’ishuri yararakaye ashyira uburozi mu isosi y’abanyeshuri: 60 bakaba bameze nabi cyane

Ubwanditsi 17 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru