• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Urubanza rw’abasirikari b’Abarundi bahunze umuriro wa M23 rugeze mu bujurire

Urubanza rw’abasirikari b’Abarundi bahunze umuriro wa M23 rugeze mu bujurire

Ubwanditsi 07 Nov 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru, mu Rumonge, mu burengerazuba bw’Uburundi,hatangiye urubanza rw’ubujurire rwa basirikare 272 bo mu ngabo z’Uburundi (FDNB), bataye urugamba mu burasirazuba bwa Congo aho bafashaga ingabo za Congo FARDC mu guhangana n’umutwe wa M23. Igisirikari cy’Uburudi gishinja aba basirikari kwigumura.

Kuri uwo munsi,humviswe umutangabuhamya umwe w’ubushinjacyaha ariwe Brigadier Général Élie Ndizigiye, uzwi kandi ku izina rya Muzinga. Igihe aba basirikare bivumburaga banga gufasha ingabo za Congo mu kurwanya M23 bakayabangira ingata, uyu Brig Gen Muzinga niwe wari ukuriye ingao z’Uburudi zari zoherejwe na EAC, Muzinga akaba yaratumijwe icyo gihe ngo yinginge abo basirikari basubire ku rugamba ariko baramutsembera bahitamo gukuramo imyenda ya FARDC ngo bitahire iwabo, ibi byatewe n’ikibatsi bakubiswe na M23 cyane cyane ku musozi wa Muremure ahapfiriye ingabo nyinshi z’Uburundi.

Gen Muzinga akaba yaratanze ubuhamya bwe igihe kirekire.

Abasirikare barenga 150 nibo bari bafite abavoka babafasha mu manza zabo. Bari bafite akanya gato ko kwisobanura. Nk’uko byagenze muri urwo rubanza rwa mbere, bavuze ko batererawe ku rugamba n’abayobozi babo.

Aba basirikari bemeza ko ibi bikorwa byo kurwana na M23 bambaye imyenda ya FARDC bitumvikana kuko siyo misiyo yari yabajyanye ikindi nta gahimbazamusyi babonaga.

Ku munsi w’ejo, urukiko rwumvise wa Gatatu, umuyobozi mukuru w’ingabo z’Uburundi zoherejwe muri Kivu y’amajyaruguru gufasha ingabo za FARDC zishyigikiwe n’imitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR hamwe n’abasirikare bo muri SADEC (Umuryango uhuza ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo). Nkibisanzwe, itangazamakuru ntiryari ryemewe gukurikirana uru rubanza.

Kugeza ubu Uburudi bufite ingabo nyinshi mu burasirazuba bwa Congo muri Kivu zombi; muri Kivu y’amajyaruguru zifasha kurwanya M23 naho muri Kivu y’amajyepfo ingabo z’Uburundi zivugako zirwanya imitwe irwanya icyo gihugu. Iyi niyo nzira yonyine Uburundi bubonamo amadevize akoreshwa na Leta yicyo gihugu, mugihe ibibazo by’ubukungu bikomeje kwiyongera.

Tshisekedi yishyura abasirikari b’abarundi nk’abacanshuro mu kurwanya M23 ariko bikarangira umusirikari ntacyo acyuye yigira mu mufuka wa Ndayishimiye n’akazu ke!

Naho muri Kivu y’amajyepfo abasirikari b’abarundi bafite ibirombe bacukura ku mugaragaro bakohereza I Bujumbura. Abasirikari baze kurwanirira urugamba bamena amaraso yabo mu gihe amafaranga aribwa nabo hejuru!

2024-11-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi: Ihuriro Amizero y’Abarundi ryamaze gutanga ibirego bisaba kutazemeza ibyavuye muri referandumu

Burundi: Ihuriro Amizero y’Abarundi ryamaze gutanga ibirego bisaba kutazemeza ibyavuye muri referandumu

Ubwanditsi 25 May 2018
AS Kigali yasubitse ibirori bya APR FC, ni nyuma yo kunganya 2-2 mu mukino wa shampiyona utarabereye igihe

AS Kigali yasubitse ibirori bya APR FC, ni nyuma yo kunganya 2-2 mu mukino wa shampiyona utarabereye igihe

Ubwanditsi 16 Apr 2024
Perezida Kagame yavuze ko abashaka u Rwanda barushakira ibibi, ntaho barukura

Perezida Kagame yavuze ko abashaka u Rwanda barushakira ibibi, ntaho barukura

Ubwanditsi 12 Dec 2018
Dr Louis Butare wari Umuyobozi wa RAB yatawe muri yombi

Dr Louis Butare wari Umuyobozi wa RAB yatawe muri yombi

Ubwanditsi 21 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umufasha wa  Charles Ntakirutinka yitabye Imana
ITOHOZA

Umufasha wa Charles Ntakirutinka yitabye Imana

Ubwanditsi 27 Sep 2016
America:2 bitabye Imana17 barakomereka nyuma yo kuraswa mu ishuri rya Kentucky high school muri America
HIRYA NO HINO

America:2 bitabye Imana17 barakomereka nyuma yo kuraswa mu ishuri rya Kentucky high school muri America

Ubwanditsi 24 Jan 2018
Abanyarwanda batuye muri Canada baravuga ko batewe ishema no kwakira perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Abanyarwanda batuye muri Canada baravuga ko batewe ishema no kwakira perezida Kagame

Ubwanditsi 08 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru