• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga

FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga

RUSHYASHYA 24 Apr 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryafatiye ibihano abayobozi babiri b’amakipe atandukanye nyuma y’imyitwarire itaragenze neza bagaragaje mu mikino ya shampiyona iheruka.

Ni ibyemezo byafashwe hashingiwe ku mategeko agenga imyitwarire y’abari mu mupira w’amaguru, cyane cyane ingingo ya 2.1 (igika cya mbere) n’iya 2.3.3, zigamije kurinda isura nziza n’imigendekere myiza y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Mu bahanwe harimo Olivier Ndatimana, ushinzwe ibikoresho muri Gorilla FC, wahamwe n’imyitwarire idahwitse yagaragaye mu mukino wahuje Gorilla FC na Rayon Sports FC wabereye kuri Stade Amahoro ku wa 22 Mata 2026.

Undi ni Japhet Imurora Hakizimana, umutoza wungirije wa Amagaju FC, wafatiwe ibihano nyuma y’imyitwarire idakwiye yagaragaye mbere y’umukino wa shampiyona wahuje Musanze FC na Amagaju FC ku wa 17 Mata 2026.

Nk’uko byatangajwe na FERWAFA, aba bayobozi bombi babujijwe kwinjira mu gace ka tekiniki ndetse banahagarikwa by’agateganyo mu bikorwa bifitanye isano n’imikino. Hiyongeraho ko dosiye zabo zizakomeza gusuzumwa n’inzego zibishinzwe, ku buryo hashobora gufatwa n’ibindi bihano byiyongera.

FERWAFA yashimangiye ko itazihanganira imyitwarire inyuranyije n’amategeko n’indangagaciro z’umupira w’amaguru, isaba abayobozi, abatoza n’abandi bose bawugiramo uruhare kurangwa n’ikinyabupfura, kubaha amategeko no kwimakaza ubunyamwuga.

Iyi gahunda yo gukaza imyitwarire ije mu gihe umupira w’amaguru mu Rwanda ukomeje gutera imbere, aho inzego ziwuyoboye zishyira imbere kurinda isura yawo no kuwuteza imbere mu buryo burambye.

2026-04-24
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Ese kuki  Kayumba Nyamwasa Yanyereje RNC, Miliyoni n’igice z’amadolari kandi akaba akomeje gukusanya andi menshi muri Uganda?

Ese kuki  Kayumba Nyamwasa Yanyereje RNC, Miliyoni n’igice z’amadolari kandi akaba akomeje gukusanya andi menshi muri Uganda?

Ubwanditsi 15 Mar 2021
Brazil yongeye kwigaragaza mu gikombe cy’Isi isanga Mexique muri 1/8

Brazil yongeye kwigaragaza mu gikombe cy’Isi isanga Mexique muri 1/8

Ubwanditsi 28 Jun 2018
Hakizimana Muhadjiri yagarutse muri Police FC, ni nyuma yo gutandukana na AlKholood FC yo muri Saudi Arabia

Hakizimana Muhadjiri yagarutse muri Police FC, ni nyuma yo gutandukana na AlKholood FC yo muri Saudi Arabia

Ubwanditsi 05 Jan 2023
Manishimwe Djabel abaye umukinnyi wa gatatu uvuye mu mwiherero w’Amavubi, ni nyuma yo kwandura COVID- 19

Manishimwe Djabel abaye umukinnyi wa gatatu uvuye mu mwiherero w’Amavubi, ni nyuma yo kwandura COVID- 19

Ubwanditsi 22 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Depite Mukayisenga
Mu Rwanda

Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Depite Mukayisenga

Ubwanditsi 15 Jun 2017
IMPAMVU ZIKOMEYE ZIKWIYE GUSUBIZA INGABIRE VICTOIRE MURI GEREZA
Amakuru

IMPAMVU ZIKOMEYE ZIKWIYE GUSUBIZA INGABIRE VICTOIRE MURI GEREZA

Ubwanditsi 19 Jun 2025
1994 : Uko Paul Kagame  yanze kuba Perezida hakajyaho Pasteur Bizimungu
ITOHOZA

1994 : Uko Paul Kagame yanze kuba Perezida hakajyaho Pasteur Bizimungu

Ubwanditsi 30 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru