• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Abarokotse ibitero by’Interahamwe Muhayimana uri kuburanira i Paris batanze ubuhamya

Abarokotse ibitero by’Interahamwe Muhayimana uri kuburanira i Paris batanze ubuhamya

RUSHYASHYA 16 Feb 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Abahoze ari abaturanyi ba Jean Claude Muhayimana uri kuburanishwa n’inkiko zo mu Bufaransa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko yatwaraga Interahamwe zigiye kwica, bityo ko akwiye kubihanirwa kandi akanaba umutangabuhamya ku byakozwe n’Interahamwe yatwaraga.

Ni nyuma y’aho Urugereko rw’ubujurire rw’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris, rukomeje kuburanisha urubanza rw’Umunyarwanda Claude Muhayimana wahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muhayimana uvuka mu Karere ka Karongi mu cyakoze ari Komine Gitesi, Perefegitura ya Kibuye akurikiranyweho ibyaha birimo ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Umwe mu barimu bamwigishije avuga ko yamubonye inshuro eshatu atwaye Interahamwe zigiye kwica Abatutsi. Uwo asanga Muhayimana yakabaye umwe mu batangabuhamya kuri Jenoside.

Ati “Nubwo yabatwaraga atafatanije na bo yakagombye kuba ari umwe mu batangabuhamya, bagaragaza abantu bagiye mu bitero bakaba bararimbuye abantu. Naramubonye njyewe ubwanjye ajya Nyamishaba atwaye iyo modoka ya Bosco Nkundunkundiye ya Daihatsu, yarimo Interahamwe zigiye kwica Abatutsi bari bahungiye i Nyamishaba”.

I Nyamashaba hari ishuri ryisumbuye ryigisha ibijyanye n’ubuhinzi n’amashyamba, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, hahungiye Abatutsi benshi bahizeye amakiriro Interahamwe zirimo n’izajyanywe na Muhayimana zirahabasanga zirabica, abenshi zibata mu Kiyaga cya Kivu.

Umwe mu barokokeye i Nyamishaba wakoranaga n’umugore wa Muhayimana avuga ko azi neza uyu mugabo ndetse ko yamubonye atwaye imodoka yajyanye Interahamwe kwica Abatutsi i Nyamishaba.

Ati “Muhayimana ndamuzi 100/100 kuko yigaga mu mwaka niga mu wa kane w’amashuri abanza ku Ruganda, n’iwabo ndahazi. Yaje i Nyamishaba atwaye abajandarume, asubirayo azana Interahamwe, ndabyibuka hari mu gitondo”.

Yavuze ko izo Nterahamwe yazikuraga mu Mujyi wa Kibuye, kuko mbere yo kujya kwica zabanzaga guhurira ahitwa kuri PeteroRwanda zigakora inama.

Ati “Mbere yatwaraga imodoka ya Hilux itukura ariko icyo gihe yatwaraga imodoka ya Daihatsu ya Bombobombo, (Nkundunkundiye). Imodoka yaje atwaye yari ipakiye no hejuru itabasha kugenda. Abajandarume bahise batangira kuturasa, Interahamwe zari zitwaje intwaro gakondo, zitangira gutemagura ziroha mu Kivu”.

Umujyi wa Kibuye urimo inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi zashyizwe kuri site ziciweho Abatutsi benshi. Nyamishaba, Gatwaro, Home Saint Jean, no kuri Paruwasi Gatorika ya Saint Pierre. Abatangabuhamya bavuga ko aho hose Jean Claude Muhayimana yahajyanye Interahamwe azitwaye mu modoka.

Umuturanyi we uvuga ko Muhayimana yajyaga mu nama zo gutegura aho bagiye kwica, amusaba ko yagaragaza ukuri.

Ati “Twifuza ko yagaragaza ukuri, ntace ku ruhande ku byabaye muri Jenoside, kuko u Rwanda rwacu rwiteguye gutanga imbabazi. Turasaba ubutabera”.

Tariki ya 16 Ukuboza 2021, urugereko rubanza rw’iremezo rw’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rwahamije Muyahimana ubufatanyacyaha muri Jenoside no mu byaha byibasiye inyokomuntu, rumukatira igifungo cy’imyaka 14 nyuma yo kwemeza ko yatwaraga Interahamwe.

2026-02-16
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Inzigo n’amakimbirane muri FDLR byaba aribyo byagambaniye umugaba mukuru wayo Mudacumura?

Inzigo n’amakimbirane muri FDLR byaba aribyo byagambaniye umugaba mukuru wayo Mudacumura?

Ubwanditsi 15 Nov 2019
Finland: Pasiteri Jerome Nyandwi, aravuga ko ntaho ahuriye n’ibyamwanditsweho ko agambanira U Rwanda

Finland: Pasiteri Jerome Nyandwi, aravuga ko ntaho ahuriye n’ibyamwanditsweho ko agambanira U Rwanda

Ubwanditsi 08 Jan 2019
Umusaza Louis Rugerinyange yitangiye abari bahungiye muri Mille Collines, hahembwa Paul Rusesabagina wabagambaniye!

Umusaza Louis Rugerinyange yitangiye abari bahungiye muri Mille Collines, hahembwa Paul Rusesabagina wabagambaniye!

Ubwanditsi 06 Jul 2021
U Bufaransa: Umunyarwanda mu Mujyi wa Nantes agiye gushyikirizwa urukiko ashinjwa gutuka abashinzwe umutekano

U Bufaransa: Umunyarwanda mu Mujyi wa Nantes agiye gushyikirizwa urukiko ashinjwa gutuka abashinzwe umutekano

Ubwanditsi 24 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame, Salva Kiir, Nkurunziza … bategerejwe muri Tanzania
Mu Rwanda

Perezida Kagame, Salva Kiir, Nkurunziza … bategerejwe muri Tanzania

Ubwanditsi 06 Sep 2016
Umuyobozi wa Radio Amazing Grace yatawe muri yombi 
HIRYA NO HINO

Umuyobozi wa Radio Amazing Grace yatawe muri yombi 

Ubwanditsi 07 Oct 2019
Rwanda Motors
KWAMAMAZA

Rwanda Motors

Ubwanditsi 13 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru