• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Bane bo mu muryango wa Rwigara Assinapol na RNC, barashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda[ Amajwi ]

Bane bo mu muryango wa Rwigara Assinapol na RNC, barashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda[ Amajwi ]

Ubwanditsi 08 May 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Abagize umuryango wa Assinapol Rwigara bitabye ubutabera mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 7 Gicurasi 2018, ngo baburanishwe urubanza mu mizi ku byaha baregwa birimo icyo guteza imvururu, cyangwa imidugararo muri Rubanda. Ubushinjacyaha burasaba ko n’abavandimwe babo bane bari mu mahanga bategekwa kwitaba ubutabera bw’u Rwanda bakaburanishirizwa hamwe.

Shima Diane Rwigara na nyina, Adelide Mukangemanyi Rwigara, bombi bagejejwe imbere y’urukiko bari kumwe n’ababunganira mu mategeko, biba ngombwa ko n’urubanza rusubikwa kubera Me Gashabana wunganira Adeline, wasabye urukiko ko rwakwimurirwa indi tariki, atangaza ko afite urundi rubanza ruhuje amasaha n’urw’aba mu Rukiko rw’Ikirenga.

Umucamanza akimara guhamagaza abaregwa akabamenyesha imyirondoro n’ibyaha buri umwe akurikiranyweho byahise bica amarenga ko iyi dosiye ishobora kuzahindura isura.

Amazina nka Mugenzi Tabitha Gwiza, murumuna wa Adeline Rwigara uba i Toronto muri Canada, n’abandi bavandimwe barimo Xaverine Mukangarambe uba muri USA, Edmond Bushayija bakunze kwita Sacyanwa uba mu Bubiligi na Jean Paul Turayishimye uba muri USA na bo biyongereye muri iki kirego.

Bitandukanye n’uko byumvikanaga mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo aba bavugwaga ko baganiraga n’abaregwa ku matelefone ari ho ngo hakomotse ibyaha birimo ibyo guteza imidugararo cyangwa imvururu muri Rubanda bigasa n’ibigarukira aho.

Ubutabera bw’u Rwanda burafata abavandimwe bane ba Diane Rwigara na Adeline Rwigara bari mu mahanga nk’abakurikiranywe bihishe ubutabera.

Ibyaha baregwa bigaruka cyane ku butumwa bw’amajwi bagiye bohererezanya kuri WhatsApp hagati y’abo mu muryango, harimo ubwo Mukangemanyi yoherereje uwitwa Mukangarambe Xaverine aho ngo yavuze ko Leta iyoboye u Rwanda ari amabandi, n’aho yoherereje umuvandimwe we Mugenzi Tabitha Gwiza ubutumwa bw’amajwi kuri WhatApp avuga ko abantu bakwiye kwamagana iyi Leta, ko icyayihirika cyose yagishyigikira.

Ikindi cyagarutsweho ni ikiganiro cy’uwitwa Jean Paul Turayishimye uri mu buyobozi bwa RNC afata umwanya munini asobanurira Adeline Rwigara icyo RNC ari cyo. Atangira amuburira ko bakwiye gukomera ku ibanga ati “uziko amabanga yanyu ateye ubwoba? Uziko mushobora no kuzapfa abantu ntibabimenye?”

[ Amajwi ]

Diane Rwigara akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano n’icyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda ahuriraho na nyina.

Nyina, Mukangemanyi Adeline Rwigara, nyuma y’iki cyaha ahuriyeho n’umukobwa we, hiyongeraho icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Iburanisha rizakomeza ku wa 22 Gicurasi 2018.

2018-05-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bobi Wine yibukije Muhoozi Kainerugaba ko Uganda atari akarima k’umuryango we

Bobi Wine yibukije Muhoozi Kainerugaba ko Uganda atari akarima k’umuryango we

Ubwanditsi 04 Nov 2020
Umunyamakuru Casmiry William Kayumba yitabye imana bitunguranye

Umunyamakuru Casmiry William Kayumba yitabye imana bitunguranye

Ubwanditsi 16 Jan 2018
Burundi: Ihuriro Amizero y’Abarundi ryamaze gutanga ibirego bisaba kutazemeza ibyavuye muri referandumu

Burundi: Ihuriro Amizero y’Abarundi ryamaze gutanga ibirego bisaba kutazemeza ibyavuye muri referandumu

Ubwanditsi 25 May 2018
Umuyobozi Mukuru w’ikinyamakuru Rushyashya Burasa Jean Gualbert yatuvuyemo

Umuyobozi Mukuru w’ikinyamakuru Rushyashya Burasa Jean Gualbert yatuvuyemo

Ubwanditsi 05 May 2020

Igitekerezo kimwe

  1. Justice
    May 25, 20185:29 am -

    Uwiyishe ntaririrwa ibyaha byabo nibo biri kumutwe, icyambere bakorana nabashaka guhungabanya Umutekano w’igihugu icyakabiri baratuka abayobozi b’igihugu kandi bakihindura abasenga ibyo nabyo nugutuka Imana

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FDLR IBUZE UMUBYEYI, AMAHORO AKIZE UMWANZI
Amakuru

FDLR IBUZE UMUBYEYI, AMAHORO AKIZE UMWANZI

Ubwanditsi 24 Jan 2025
Uwububa abonwa n’uhagaze : Isano iri hagati ya Kayumba Nyamwasa na Kampala
INKURU NYAMUKURU

Uwububa abonwa n’uhagaze : Isano iri hagati ya Kayumba Nyamwasa na Kampala

Ubwanditsi 01 Oct 2019
Perezida Museveni yatangaje icyunamo cy’iminsi itatu nyuma y’impanuka y’imodoka yishe abarenga 20
INKURU NYAMUKURU

Perezida Museveni yatangaje icyunamo cy’iminsi itatu nyuma y’impanuka y’imodoka yishe abarenga 20

Ubwanditsi 28 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru