• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Abo kwa Rusesabagina ni umuti w’amenyo. Mu kanya kamwe ati ndi Umubiligi, mu kandi ati ndaregera urukiko ruburanisha abaturage bo mu muryango w’Ibihugu bya Afrika y’Uburasirazuba!

Abo kwa Rusesabagina ni umuti w’amenyo. Mu kanya kamwe ati ndi Umubiligi, mu kandi ati ndaregera urukiko ruburanisha abaturage bo mu muryango w’Ibihugu bya Afrika y’Uburasirazuba!

Ubwanditsi 30 Oct 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Kuva Rusesabagina yashyikirizwa ubutabera bumukurikiranyeho ibyaha birimo kurema no kuyobora umutwe w’iterabwoba, ntiwabara inshuro we n’abamushyigikiye bamaze guhuzagurika mu mvugo.

Barabanje bati “Rusesabagina yarashimuswe, nyir’ubwite yibwirira ibitangazamakuru, bisanzwe binamwamwamaza ko yibeshye indege, aho kujya mu yagombaga kumujyana I Bujumbura, yurira imuzana mu Rwanda.Uretse n’ibi kandi, mu matakirangoyi birirwamo, nta kimenyetso na kimwe baragaragaza, ngo berekane badategwa aho uRwanda rwaba rwaramushimutiye, uko byakozwe, n’ amazina y’abamushimuse”.

Barongera bati abunganira Rusesabagina mu mategeko ntitubemera kuko ari abo yahawe ku gahato. Itangazamakuru ntiribajije nyir’ubwite ati ninjye wabihitiyemo, kandi kugeza ubu barakora akazi neza.Ejobundi Rusesabagina ati simburanira mu Rwanda kuko ndi Umubiligi. Abasesenguzi bati ko uvuga ko uri umubiligi se, politiki z’uRwanda uzizamo nk’umukoloni?!
Igisekeje kurusha ibindi ariko, abavoka ngo bazobereye mu mategeko mpuzamahanga baradutse bati tukaregera Urukiko rw’Umuryango w’Ibihugu bya Afrika y’Uburasirazuba(EACJ).

Nonese ko Rusisibiranya wanyu avuga ko ari Umubiligi, uru rukiko rukaba ruburanisha gusa imanza z’abaturage bo muri bihugu bigize uyu muryango, uBubiligi bwaje kuba umunyamuryango wa East African Community ryari? Uretse ko uru rukiko rutanasimbura inkiko zo mu bihugu bigize uyu muryango, uRwanda rufite ubutabera bwubashywe ku rwego mpuzamahanga, ari nayo mpamvu rwirirwa rwakira rukanaburanisha abanyabyaha bafatiwe mu bihugu birimo n’ibyakataje mu bucamanza nka Amerika, Canada, Norvège n’ibindi byinshi.

Uku guhuzagurika kwa Rusesabagina n’abamushyigikiye kurumvikana ariko, kuko batazi uko bazaburana bahakana ibyaha we ubwe yiyemereye, haba atarafatwa, haba na nyuma y’aho gashyiga imushyiguriye. Ni hahandi ariko, kwaba ari ugucanganyikirwa, kwaba ari uguhimbahimba impavu zo gutinza urubanza, amaherezo ruzaba kandi abo yahemukiye bazahabwa ubutabera.

2020-10-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi: baratabariza Aimé Nzoyihera ufunzwe na leta

Burundi: baratabariza Aimé Nzoyihera ufunzwe na leta

Ubwanditsi 16 Nov 2017
Mateso Jean De Dieu watoje ikipe ya AS Kigali ari ku rutonde rw’abatoza bifuzwa na Mukura VS irimo gutozwa na Nshimiyimana Canisius.

Mateso Jean De Dieu watoje ikipe ya AS Kigali ari ku rutonde rw’abatoza bifuzwa na Mukura VS irimo gutozwa na Nshimiyimana Canisius.

Ubwanditsi 03 Mar 2021
Nyamasheke : Minisitiri Kaboneka yatashye amacumbi y’Abapolisi yubatswe ku bufatanye n’akarere

Nyamasheke : Minisitiri Kaboneka yatashye amacumbi y’Abapolisi yubatswe ku bufatanye n’akarere

Ubwanditsi 03 Nov 2017
RDC: Abasore bategetswe gufata ba nyina ku ngufu, abasirikare barya inyama z’abantu – Raporo ya Loni

RDC: Abasore bategetswe gufata ba nyina ku ngufu, abasirikare barya inyama z’abantu – Raporo ya Loni

Ubwanditsi 09 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Banki zungutse miliyari 37.2 Frw, inguzanyo zitishyuwe zigabanuka kugera kuri 7.2%
UBUKUNGU

Banki zungutse miliyari 37.2 Frw, inguzanyo zitishyuwe zigabanuka kugera kuri 7.2%

Ubwanditsi 01 Nov 2018
Burundi : Abatoni 5 bagiye gukora ” AKANTU ” murwego  rwo kwikiza  Perezida Nkurunziza
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Burundi : Abatoni 5 bagiye gukora ” AKANTU ” murwego rwo kwikiza Perezida Nkurunziza

Ubwanditsi 10 May 2018
Inama y’umutekano y’intara y’amajyepfo yashyizeho ingamba zikomeye kwirinda ihohoterwa rikorerwa abana
Mu Mahanga

Inama y’umutekano y’intara y’amajyepfo yashyizeho ingamba zikomeye kwirinda ihohoterwa rikorerwa abana

Ubwanditsi 30 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru