• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibikorwa bya RDF muri Mozambique nibikomeza gukerenswa U Rwanda ruzafata icyemezo gikomeye cyo Kuzicyura   |   15 Mar 2026

  • Ku bufatanye bwa FERWAFA na CAF, Abatoza 25 b’abanyarwanda barimo abagore 5 batangiye amasomo ya ‘License A CAF’   |   12 Mar 2026

  • Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose   |   11 Mar 2026

  • Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije   |   11 Mar 2026

  • U 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 𝗿𝘂𝗴𝗶𝘆𝗲 𝗸𝘄𝗮𝗸𝗶𝗿𝗮 𝗮𝗺𝗮𝗿𝘂𝘀𝗵𝗮𝗻𝘄𝗮 𝗮𝗻𝗲 𝘆𝗮 𝗖𝗘𝗖𝗔𝗙𝗔 𝗮𝗿𝗶𝗺𝗼 𝗻𝗮 𝗞𝗮𝗴𝗮𝗺𝗲 𝗖𝘂𝗽   |   10 Mar 2026

  • Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi   |   09 Mar 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Interahamwe n’Ibigarasha byungutse Idamange ProMax, Umuzindaro Mushya ugezweho ubu ni Bad Rama

Interahamwe n’Ibigarasha byungutse Idamange ProMax, Umuzindaro Mushya ugezweho ubu ni Bad Rama

RUSHYASHYA 23 Feb 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Imyaka itatu irashize urukiko rw’Ubujurire ruzamuye igihano cya Idamange Iryamugwiza Yvonne kivanwa ku myaka 15 yari yahawe mbere, kigirwa 17 n’amezi atandatu nyuma yo gusanga hari ibyaha bibiri atari yahaweho ibigano.

Idamange Iryamugwiza Yvonne yahamijwe ibyaha birimo guteza imvururu, gupfobya Jenoside, gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside, gutangaza amakuru y’ibuhuha hakoreshejwe ikoranabuhanga, gutanga sheki itazigamiye no kwigomeka ku buyobozi.

Muri Nzeri, yari yakatiwe gufungwa imyaka 15 no gutanga ihazabu ya miliyoni 2 Frw; gusa Ubushinjacyaha ntibwanyurwa n’icyo gihano burajurira, bwasobanuye ko urukiko rwakoze ikosa ryo kutagena ibihano ku cyaha cyo kwigomeka ku buyobozi n’icyo gutanga sheki itazigamiye, kandi ngo bigize impurirane mbonezabyaha, bwasobanuye ko yakabaye ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 21 n’ihazabu ya miliyoni 8 Frw.

Inyamanswa idakenga rero ngo yishwe n’Umututizi kandi ngo “Aho utinya, uhatuma Ikigoryi”, Bad Rama yiyongereye mu bindi bimara, atsindira isoko mu Nterahamwe n’ibigarasha, abenshi baravuga ko batunguwe n’amagambo yuzuye ibinyoma, uburozi n’ubugoryi, yatangajwe n’uwitwa Bad Rama, yibasira u Rwanda n’ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango wa RPF Inkotanyi nubwo ntawatunguwe n’amagambo ya Bad Rama, kuko si we wa mbere uyavuze. Ndetse hari na benshi bameze nkawe, bavuze n’arenze aye n’ubu bakiyavuga, Abakoresha amagambo atameshe nk’aya ya Bad Rama, uzabasanga mu byiciro bitatu bitandunye, ariko byose bihurira ku Buhemu, Ubugome, n’Ubugoryi.
Hari Interahamwe zikidegembya zasize zihekuye u Rwanda. Aba bagome bakidegembya mu bihugu by’uburayi na America, uzasanga iturufu bakoresha mu kubona ubuhungiro muri ibyo bihugu, ari ugushinja Inkotanyi zahagaritse ubwicanyi bwabo, ibyaha bishingiye ku bihuha, nk’ibyavuye mu kanwa kanduye ka Bad Rama.
Abandi ni abahoze mu buyobozi bw’u Rwanda bagahemuka, bakiba, bagakora n’ibindi byaha bitandukanye bagahunga ubutabera. Abo iyo bageze hanze nabo, nta yindi ngingo ibarengera kugira ngo babone ubuhungiro, uretse gutuka no kwandagaza igihugu n’abayobozi bacyo babahimbira ibihuha, kugira ngo barebe ko bahabwa ubuhungiro, Aba nibo twita ibigarasha
Abandi bakataje muri uwo mujyo, ni bamwe mu bana bakomoka ku nterahamwe, barazwe urwango amacakubiri n’ivangura n’ababyeyi babo, Aba bahora barwana no kweza no gutagatifuza amahano yakozwe n’abo babyeyi babo gito, bayegeka ku nkotanyi zayihagaritse, Aba amagambo bakoresha, ni amwe neza neza, n’ayo uyu Bad Rama yakoresheje yibasira u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.
Hari n’abandi, ku bw’inda nini yabananiye, bemera gukoreshwa n’Interahamwe n’ibigarasha bidashaka kujya ahabona kubera gutinya ubutabera. Aba bemera gukoreshwa ku bw’amaramuko, nabo biva inyuma bakibasira igihugu bakagicagagura, bagahimbira ibihuha abayobozi bacyo, kugira ngo babone ikijya mu nda, Bad Rama wumvikanye ku mbuga nkoranyambaga yiyasira mu bukana bwinshi atuka u Rwanda, Ni umwe mu bikoresho interahamwe n’ibigarasha zongeye kuri list yabyo, zizajya zikoresha mu gusenya u Rwanda n’abayobozi barwo.
Wakwibaza uti, Guhitamo Bad Rama nk’igikoresho cyo kwibasira u Rwanda, nawe akabyemera, biba byaturutse he?
Bad Rama ni umwe mu bantu bamenyekanye cyane, mu ruganda rwa Muzika na Cinema Nyarwanda, aho yabaye Manager w ’abahanzi nka Jay Polly, Safi madiba, Marina, Queen Cha, n’abandi yahurizaga muri Label ye y’Umuziki yitwaga The Mane.
Uyu Mugabo washoye menshi mu bahanzi atekereza ko yazayagaruza ariko ntibimukundire, bikamuviramo guhemukira benshi muri aba bahanzi bakomeye yari abereye manager bakamuvaho agasigara aririra mu myotsi, ni kimwe mu byamuteye ihungabana rikomeye kuko nyuma yaho yaje kugira amahirwe yo kubona Green Card yerekeza muri Leta zunze ubumwe za America, ajya kuhegeka agahinda k’igihombo gikabije yakuye mu ruganda rwa muzika nyarwanda, akigera muri Leta zunze ubumwe za America, Bad Rama, yatangiye kuyoboka ikiyobyabwenge cy’urumogi, ndetse akajya akangurira abantu kukinywa.
Ku nterahamwe n’ibigarasha, kubona umuntu uri mu gahinda gakabije (depression) k’ibihombo yakuye mu ruganda rwa muzika nyarwanda, bakanamufatirana no kuba, yarabaye imbata y’urumogi, kumushoramo make bakamuhindura ikigoryi batuma aho batinya, ni ikintu cyoroheye cyane Interahamwe n’ibigarasha.
Igishimangira kandi ko ari Interahamwe n’ibigarasha byamukoresheje, nuko urebye ku mbuga nkoranyambaga zabo, zakomeye amashyi menshi amagambo ya Bada Rama, ndetse ubu zikaba zamuhinduye intwari yazo, nk’uko zahinduye kizito mihigo Umutagatifu, kandi zaramuvumiraga ku gahera, agihimba indirimbo zafashaga abanyarwanda kwibuka, Jenoside yakorewe Abatutsi
Bad Rama rero, reka mwibutse ko amahitamo mabi ya muntu hari igihe ariyo amuroha mu mpanga kandi yibuke kandi ko Inkoni y’Ubutabera ntaho itagera kuko kwihindura Ikigoryi Interahamwe zituma zho zitinya ni uburenganzira bwe ariko kandi yicare aziko wisunga umugabo mbwa mugakubitanwa ubwo rwose Umunsi yakubiswe ntazatangire kuboroga.
2026-02-23
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Abaturage Kaniga ngo’ RPF – Inkotanyi ‘ iri hafi guhindura aho batuye  paradizo

Abaturage Kaniga ngo’ RPF – Inkotanyi ‘ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

Ubwanditsi 14 Jul 2017
Tanzaniya yanze inkunga ya Banki y’Isi

Tanzaniya yanze inkunga ya Banki y’Isi

Ubwanditsi 04 Oct 2018
Irimbuka rya CNRD/FLN ya Calixte Sankara, Rusesabagina na Twagiramungu

Irimbuka rya CNRD/FLN ya Calixte Sankara, Rusesabagina na Twagiramungu

Ubwanditsi 17 Dec 2019
Kayumba Nyamwasa yahaye umukoro udasanzwe Etienne Masozera wagereranya nko guteranya igi ryamenetse ngo amufashe kwiyunga n’igice cya Jean Paul Turayishimye ngo bagaruke bakorere mu kwaha kwe 

Kayumba Nyamwasa yahaye umukoro udasanzwe Etienne Masozera wagereranya nko guteranya igi ryamenetse ngo amufashe kwiyunga n’igice cya Jean Paul Turayishimye ngo bagaruke bakorere mu kwaha kwe 

Ubwanditsi 22 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amavubi u20 yatsinzwe na Zambia, amahirwe ya CAN arayoyoka
IMIKINO

Amavubi u20 yatsinzwe na Zambia, amahirwe ya CAN arayoyoka

Ubwanditsi 13 May 2018
Ko Ndayishimiye yimuriye ingabo zose z’u Burundi muri Kongo, Abarundi barinzwe nande?
Amakuru

Ko Ndayishimiye yimuriye ingabo zose z’u Burundi muri Kongo, Abarundi barinzwe nande?

Ubwanditsi 11 Feb 2025
Urukiko Rukuru rwatsembeye abakozi ba SONARWA gufungurwa by’agateganyo
Mu Mahanga

Urukiko Rukuru rwatsembeye abakozi ba SONARWA gufungurwa by’agateganyo

Ubwanditsi 01 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru