• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Interahamwe n’Ibigarasha byungutse Idamange ProMax, Umuzindaro Mushya ugezweho ubu ni Bad Rama

Interahamwe n’Ibigarasha byungutse Idamange ProMax, Umuzindaro Mushya ugezweho ubu ni Bad Rama

RUSHYASHYA 23 Feb 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Imyaka itatu irashize urukiko rw’Ubujurire ruzamuye igihano cya Idamange Iryamugwiza Yvonne kivanwa ku myaka 15 yari yahawe mbere, kigirwa 17 n’amezi atandatu nyuma yo gusanga hari ibyaha bibiri atari yahaweho ibigano.

Idamange Iryamugwiza Yvonne yahamijwe ibyaha birimo guteza imvururu, gupfobya Jenoside, gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside, gutangaza amakuru y’ibuhuha hakoreshejwe ikoranabuhanga, gutanga sheki itazigamiye no kwigomeka ku buyobozi.

Muri Nzeri, yari yakatiwe gufungwa imyaka 15 no gutanga ihazabu ya miliyoni 2 Frw; gusa Ubushinjacyaha ntibwanyurwa n’icyo gihano burajurira, bwasobanuye ko urukiko rwakoze ikosa ryo kutagena ibihano ku cyaha cyo kwigomeka ku buyobozi n’icyo gutanga sheki itazigamiye, kandi ngo bigize impurirane mbonezabyaha, bwasobanuye ko yakabaye ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 21 n’ihazabu ya miliyoni 8 Frw.

Inyamanswa idakenga rero ngo yishwe n’Umututizi kandi ngo “Aho utinya, uhatuma Ikigoryi”, Bad Rama yiyongereye mu bindi bimara, atsindira isoko mu Nterahamwe n’ibigarasha, abenshi baravuga ko batunguwe n’amagambo yuzuye ibinyoma, uburozi n’ubugoryi, yatangajwe n’uwitwa Bad Rama, yibasira u Rwanda n’ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango wa RPF Inkotanyi nubwo ntawatunguwe n’amagambo ya Bad Rama, kuko si we wa mbere uyavuze. Ndetse hari na benshi bameze nkawe, bavuze n’arenze aye n’ubu bakiyavuga, Abakoresha amagambo atameshe nk’aya ya Bad Rama, uzabasanga mu byiciro bitatu bitandunye, ariko byose bihurira ku Buhemu, Ubugome, n’Ubugoryi.
Hari Interahamwe zikidegembya zasize zihekuye u Rwanda. Aba bagome bakidegembya mu bihugu by’uburayi na America, uzasanga iturufu bakoresha mu kubona ubuhungiro muri ibyo bihugu, ari ugushinja Inkotanyi zahagaritse ubwicanyi bwabo, ibyaha bishingiye ku bihuha, nk’ibyavuye mu kanwa kanduye ka Bad Rama.
Abandi ni abahoze mu buyobozi bw’u Rwanda bagahemuka, bakiba, bagakora n’ibindi byaha bitandukanye bagahunga ubutabera. Abo iyo bageze hanze nabo, nta yindi ngingo ibarengera kugira ngo babone ubuhungiro, uretse gutuka no kwandagaza igihugu n’abayobozi bacyo babahimbira ibihuha, kugira ngo barebe ko bahabwa ubuhungiro, Aba nibo twita ibigarasha
Abandi bakataje muri uwo mujyo, ni bamwe mu bana bakomoka ku nterahamwe, barazwe urwango amacakubiri n’ivangura n’ababyeyi babo, Aba bahora barwana no kweza no gutagatifuza amahano yakozwe n’abo babyeyi babo gito, bayegeka ku nkotanyi zayihagaritse, Aba amagambo bakoresha, ni amwe neza neza, n’ayo uyu Bad Rama yakoresheje yibasira u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.
Hari n’abandi, ku bw’inda nini yabananiye, bemera gukoreshwa n’Interahamwe n’ibigarasha bidashaka kujya ahabona kubera gutinya ubutabera. Aba bemera gukoreshwa ku bw’amaramuko, nabo biva inyuma bakibasira igihugu bakagicagagura, bagahimbira ibihuha abayobozi bacyo, kugira ngo babone ikijya mu nda, Bad Rama wumvikanye ku mbuga nkoranyambaga yiyasira mu bukana bwinshi atuka u Rwanda, Ni umwe mu bikoresho interahamwe n’ibigarasha zongeye kuri list yabyo, zizajya zikoresha mu gusenya u Rwanda n’abayobozi barwo.
Wakwibaza uti, Guhitamo Bad Rama nk’igikoresho cyo kwibasira u Rwanda, nawe akabyemera, biba byaturutse he?
Bad Rama ni umwe mu bantu bamenyekanye cyane, mu ruganda rwa Muzika na Cinema Nyarwanda, aho yabaye Manager w ’abahanzi nka Jay Polly, Safi madiba, Marina, Queen Cha, n’abandi yahurizaga muri Label ye y’Umuziki yitwaga The Mane.
Uyu Mugabo washoye menshi mu bahanzi atekereza ko yazayagaruza ariko ntibimukundire, bikamuviramo guhemukira benshi muri aba bahanzi bakomeye yari abereye manager bakamuvaho agasigara aririra mu myotsi, ni kimwe mu byamuteye ihungabana rikomeye kuko nyuma yaho yaje kugira amahirwe yo kubona Green Card yerekeza muri Leta zunze ubumwe za America, ajya kuhegeka agahinda k’igihombo gikabije yakuye mu ruganda rwa muzika nyarwanda, akigera muri Leta zunze ubumwe za America, Bad Rama, yatangiye kuyoboka ikiyobyabwenge cy’urumogi, ndetse akajya akangurira abantu kukinywa.
Ku nterahamwe n’ibigarasha, kubona umuntu uri mu gahinda gakabije (depression) k’ibihombo yakuye mu ruganda rwa muzika nyarwanda, bakanamufatirana no kuba, yarabaye imbata y’urumogi, kumushoramo make bakamuhindura ikigoryi batuma aho batinya, ni ikintu cyoroheye cyane Interahamwe n’ibigarasha.
Igishimangira kandi ko ari Interahamwe n’ibigarasha byamukoresheje, nuko urebye ku mbuga nkoranyambaga zabo, zakomeye amashyi menshi amagambo ya Bada Rama, ndetse ubu zikaba zamuhinduye intwari yazo, nk’uko zahinduye kizito mihigo Umutagatifu, kandi zaramuvumiraga ku gahera, agihimba indirimbo zafashaga abanyarwanda kwibuka, Jenoside yakorewe Abatutsi
Bad Rama rero, reka mwibutse ko amahitamo mabi ya muntu hari igihe ariyo amuroha mu mpanga kandi yibuke kandi ko Inkoni y’Ubutabera ntaho itagera kuko kwihindura Ikigoryi Interahamwe zituma zho zitinya ni uburenganzira bwe ariko kandi yicare aziko wisunga umugabo mbwa mugakubitanwa ubwo rwose Umunsi yakubiswe ntazatangire kuboroga.
2026-02-23
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Amafoto – Chelsea yatwaye igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’i Burayi, ni nyuma yo gutsinda Villa Real kuri Penaliti 6-5

Amafoto – Chelsea yatwaye igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’i Burayi, ni nyuma yo gutsinda Villa Real kuri Penaliti 6-5

Ubwanditsi 12 Aug 2021
Interahamwe n’abambari bazo basomye buhumyi amabaruwa yanditswe n’Amerika n’u Bwongereza

Interahamwe n’abambari bazo basomye buhumyi amabaruwa yanditswe n’Amerika n’u Bwongereza

Ubwanditsi 26 May 2020
Mu mikino y’umunsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ukaba umunsi wa kabiri w’imikino ya Kamarampaka waranzwe no kunganya. 

Mu mikino y’umunsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ukaba umunsi wa kabiri w’imikino ya Kamarampaka waranzwe no kunganya. 

Ubwanditsi 27 May 2021
Loni yashavujwe n’ihutazwa ry’abaturage n’abihayimana bigaragambyaga bamagana Kabila

Loni yashavujwe n’ihutazwa ry’abaturage n’abihayimana bigaragambyaga bamagana Kabila

Ubwanditsi 23 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abayobozi ba FDLR bishwe nyuma yuko bashishikarijwe gushyira intwaro hasi bagataha mu Rwanda, bavunira ibiti mu matwi ahubwo bagaragaza ingengabitekerezo yabo
INKURU NYAMUKURU

Abayobozi ba FDLR bishwe nyuma yuko bashishikarijwe gushyira intwaro hasi bagataha mu Rwanda, bavunira ibiti mu matwi ahubwo bagaragaza ingengabitekerezo yabo

Ubwanditsi 12 Jan 2020
Ituri: Haravugwa umutwe mushya w’inyeshyamba urimo kwisuganya urimo Abagande n’Abanyarwanda
INKURU NYAMUKURU

Ituri: Haravugwa umutwe mushya w’inyeshyamba urimo kwisuganya urimo Abagande n’Abanyarwanda

Ubwanditsi 17 Oct 2018
Urubyiruko rw’Abahezanguni bahekuye u Rwanda rurakataje mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
INKURU NYAMUKURU

Urubyiruko rw’Abahezanguni bahekuye u Rwanda rurakataje mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 13 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru