• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Amb.Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yanze kuba igisahiranda, none atabarutse uRwanda rumushimira kurwimana.

Amb.Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yanze kuba igisahiranda, none atabarutse uRwanda rumushimira kurwimana.

Ubwanditsi 16 Oct 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

” Nta cyiza nko kuva muri ubu buzima Igihugu kigufata nk’intwari yacyimanye, ikitanga ngo igikure mu mikaka y’abagome n’abagambanyi”.

Ubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME na Madame Jeannette KAGAME basezeraga kuri Nyakwigendera Amb Col Rtd Karemera Joseph

Mu magambo yavuzwe n’abantu benshi babanye na Amb.Col(Rtd) Dr. Joseph Karemera, kuri uyu wa gatatu akaba yasezeweho bwa nyuma, nyuma y’aho mu cyumweru gishize yitabye Imana azize uburwayi.

Umuhango wo guha icyubahiro Nyakwigendera Karemera, wabereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, witabirwa n’abanyacyubahiro barimo Perezida wa Repubulika Paul Kagame, washimiye Amb. Col(Rtd) Dr Karemera uruhare yagize mu kubohora u Rwanda ndetse no kuruteza intambwe twishimira uyu munsi.

By’umwihariko, Perezida Kagame yashimiye Nyakwigendera Joseph Karemera kuba yarimye amatwi abagerageje kumushuka ngo atatire igihango, yanga kuba nk’abandi bemeye kugambanira u Rwanda kubera inda nini, ubu bakaba bangara mu mahanga, ndetse abandi babitakarijemo ubuzima.

Perezida Kagame ati:” Karemera agiye abonye umusaruro mwiza w’imbaraga yatanze ngo uRwanda rubohorwe. Umusanzu we wabaye ingirakamaro mu kubaka uRwanda, kandi azahora abishimirwa”.

Amb. Col (Rtd) Dr Joseph Karemera ni umwe mu bashinze umuryango wa RPF-Inkotanyi, arwana n’urugamba rutari rworoshye rwabohoye u Rwanda, runahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Igihugu kimaze kuva mu maboko y’abicanyi, Amb. Col (Rtd) Dr. Karemera yagize uruhare rutazibagirana mu kugisana, aho yabanye mu myanya inyuranye y’ubuyobozi, irimo kuba Minisitiri mu bihe bigoranye, Ambasaderi ndetse na Senateri.

Atabarutse afite imyaka 70 y’amavuko, akaba asize umugore n’abana barindwi.

Imana imuhe iruhuko ridashira, kandi azakomeze kutubera urumuri mu bikorwa by’ubumuntu, n’iby’ubutwari bwo kurinda uru Rwanda, none no mu gihe kizaza.

2024-10-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo riteganya ko mu biyigize harimo “Guhohotera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi”

Itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo riteganya ko mu biyigize harimo “Guhohotera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi”

Ubwanditsi 27 Aug 2025
Inyubako ya La Palisse Hotel ya Gashora yakubiswe n’inkuba irashya

Inyubako ya La Palisse Hotel ya Gashora yakubiswe n’inkuba irashya

Ubwanditsi 16 Mar 2018
Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano -“Chairman”

Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano -“Chairman”

Ubwanditsi 29 Jun 2024
Sergio Ramos, Kaylor Navas ndetse na Julian Draxler bakinira ikipe ya Paris St Germain barasura u Rwanda mu mpera z’iki cyumweru

Sergio Ramos, Kaylor Navas ndetse na Julian Draxler bakinira ikipe ya Paris St Germain barasura u Rwanda mu mpera z’iki cyumweru

Ubwanditsi 29 Apr 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Volleyball yaganuye Petit Stade, Kepler VC na Police WVC yegukanye ibikombe mu irushanwa ryo Kwibohora
Amakuru

Amafoto – Volleyball yaganuye Petit Stade, Kepler VC na Police WVC yegukanye ibikombe mu irushanwa ryo Kwibohora

Ubwanditsi 29 Jul 2024
Icyemezo cy’Urukiko rwa Virginia cyahaye agaciro ubusabe bwa Speciose Mukabayojo, Umwami Kigeli  azatabarizwa mu Rwanda
ITOHOZA

Icyemezo cy’Urukiko rwa Virginia cyahaye agaciro ubusabe bwa Speciose Mukabayojo, Umwami Kigeli azatabarizwa mu Rwanda

Ubwanditsi 05 Jan 2017
Ngoma: Ibisasu bibiri byatahuwe mu bitaro bya Kibungo
INKURU NYAMUKURU

Ngoma: Ibisasu bibiri byatahuwe mu bitaro bya Kibungo

Ubwanditsi 28 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru