• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Perezida Kagame yasobanuye ko ntaho uRwanda ruhuriye n’umutwe wa M23. Kenya ntiyajya mu mikino yo kwegekanaho umutwaro kuko ntacyo yakemura”-William Ruto, Perezida wa Kenya.

Perezida Kagame yasobanuye ko ntaho uRwanda ruhuriye n’umutwe wa M23. Kenya ntiyajya mu mikino yo kwegekanaho umutwaro kuko ntacyo yakemura”-William Ruto, Perezida wa Kenya.

Ubwanditsi 26 Sep 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Mu kiganiro na televiziyo mpuzamahanaga ya Al Jazeera kuri uyu wa gatandatu, Perezida William Ruto uherutse gutorerwa kuyobora Kenya, yashubije umunyamakuru wari umubajije uko abona ibirego bya Kongo bishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, maze agira ati:”…..Perezida Kagame, adaciye ibintu ku ruhande, yasobanuye ko u Rwanda ntaho ruhuriye n’umutwe wa M23. Twebwe ntidushaka kujya mu mukino wo kugerekanaho umutwaro no gutungana agatoki, kuko ntacyo byamara mu gukemura ibibazo. Nk’Umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba twiyemeje gufatanya mu kurangiza ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Kongo, kandi icyiza yaba Pereida Kagame, yaba na Perezida Tshisekedi, bombi bafite ubushake”.

Kuva intambara hagati y’igisirikari cya Kongo n’umutwe wa M23 yakubura mu mpera z’umwaka ushize wa 2021, abategetsi ba Kongo bunganyije ibirego biherekejwe n’ibitutsi, bashinja u Rwanda gushyigikira uwo mutwe uvuga ko uharanira kubaka igihugu cyubaha uburenganzira bwa buri Munyekongo. 

Uretse amagambo menshi, nta kimenyetso na kimwe Kongo yigeze igaragaza cyerekana nibura uruhare ruto cyane rw’u Rwanda mu bibazo by’umutekano muke muri icyo gihugu.

U Rwanda rwo ntirwahwemye gusobanura ko ibibazo bya Kongo bireba Abanyekongo ubwabo, ariko rukongeraho ko rwiteguye gufatanya n’abandi kubishakira umuti. Ibi ni na byo Perezida Ruto yabaye nk’ushimangira, maze ku mbuga nkoranyambaga ibigwari bidashaka kumva ukuri si ukumutuka byiva inyuma. Ntibitangaje ariko kuko ibitutsi ariyo ntwaro rukumbi bafite.

Kugeza ubu abayobozi banyuranye banze kugwa mu mutego w’ikinyoma cya Kongo.

Uretse Perezida William Ruto usanga umukino wo gushinjanya ntacyo wageraho, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres aherutse kubwira televiziyo y’Abafaransa, France 24, ko nta kimenyetso yashingiraho yemeza ko u Rwanda rufasha M23 koko, nk’uko n’umuhagarariye muri Kongo, Bintou Keita, yari aherutse kubitangaza.

Kugeza ubu kandi yaba Loni, waba Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe, Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba ndetse n’indi miryango mpuzamahanga nta n’umwe uragaragaza ko wemeye ibivugwa na Kongo, ngo ubonereho no kwamagana u Rwanda. Ibi birerekana rero ko Tshisekedi n’ibyegera bye bakwiye guhindura umuvuno, bakareka gukomeza gutayanjwa, ahubwo bakumva inama amahanga abagira, yo kubanza kumva ko ibibazo aribo bireba mbere na mbere, no kubikemura binyuze mu nzira y’ibiganiro.

U Rwanda rwagaragaje ubushishozi, rwirinda kugwa mu mutego w’ubushotoranyi.

Perezida Kagame akunze kumvikana avuga ko “igisubizo cyiza ukwiye guha ugusuzugura, ugutuka n’undi wese ukwifuriza ikibi, ari ugukora, ukamuhimisha gutera imbere”. Ibi rero ni nabyo u Rwanda rwashyize mu bikorwa, maze rwirinda guterana amagambo n’abategetsi ba Kongo bahisemo inzira y’ikinyabupfura gike cyane.

Ubwo Perezida Tshisekedi yongeraga kwifatira u Rwanda ku gahanga mu Nteko Rusange ya Loni ya 7, hari abibwiraga ko Perezida Kagame azamusubiza akabwira Tshisekedi ”icyo amutekerezaho”, cyane ko Perezida w’u Rwanda ari nawe wavuze nyuma. Si ko byagenze, ahubwo Perezida Kagame yongeye kugaragaza ubunararibonye muri politiki, aho gutwarwa n’uburakari, mu mbwirwaruhame itarambiranye yerekana gusa ko umuti w’ibibazo ari ukubanza kumva inkomoko yabyo, kandi ko amazi atararenga inkombe kuko umuryango mpuzamahanga ushyize hamwe wakemura ibibazo.

Ikindi abasesenguzi bashingiraho bemeza ko u Rwanda rudahubuka haba mu mvugo haba no mu bikorwa, ni igihe igisirikari cya Kongo, gifatanyije n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR, barasaga ku butaka bw’u Rwanda, nyuma bakaza no gushimuta abasirikari 2 b’u Rwanda. Icyo gihe hari abatari bake bumvaga u Rwanda rugiye gukoresha uburenganzira bwarwo n’ubushobozi rusanganywe(Kongo irabuzi), maze rugatanga isomo rizabuza Kongo kongera gukora mu jisho ry’intare. Si ko byagenze, ahubwo u Rwanda rwabwiye Kongo, runasaba amahanga kuyumvisha ko ubwo bushotoranyi nibukomeza butazayigwa amahoro.

Abategetsi ba Kongo ni  “ibikuri” muri politiki.

Umunwa muremure, indirimbo y’ibitutsi, ibirego bidashinga biherekejwe n’ubushotoranyi, ni intwaro y’abanyantege nke. Gutinyuka kwambura ubwenegihugu Abanyekongo bene wanyu ubaziza gusa ko bavuga ikinyarwanda, byo ni ubuswa buzabaroha mu gutsindwa ruhenu, kuko biha M23 impamvu yo kurwana. Kwihandagaza ukizeza abaturage ko uzagaba igitero ku Rwanda ndetse ukarwigarurira, uzi neza ko ntaho muhuriye mu bushobozi, bwaba ubwa gisirikari, ubwa politiki na dipolomasi, niba atari ubwiyahuzi ni uburwayi bwo mu mutwe. Muri make rero, imyitwarire y’abategetsi ba Kongo igaragagariza buri wese ko ari”ibikuri” muri politiki. Ikibazo kandi iyo utazi cyangwa uhakana ubumuga bwawe, no kubukira biragoye.

 Ushobora kwanga kumva, ariko ntiwakwanga no kubona!!

2022-09-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imyaka 37 irashize FPR ishinzwe, Iyo itavuka tuba tukiri ingaruzwamuheto

Imyaka 37 irashize FPR ishinzwe, Iyo itavuka tuba tukiri ingaruzwamuheto

Ubwanditsi 26 Dec 2024
Impinduka mu Kwamamaza Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi

Impinduka mu Kwamamaza Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi

Ubwanditsi 21 Jun 2024
Manchester City yiyongereye amahirwe yo kugera ku mukino wa nyumwa wa UEFA Champions League nyuma yo gutsinda PSG

Manchester City yiyongereye amahirwe yo kugera ku mukino wa nyumwa wa UEFA Champions League nyuma yo gutsinda PSG

Ubwanditsi 29 Apr 2021
Kayumba Rugema uzwi ku izina rya Gafirifiri wigamba ibitero by’iterabwoba mbere yuko biba ni muntu ki? Sobanukirwa naho ahuriye nibyo bikorwa

Kayumba Rugema uzwi ku izina rya Gafirifiri wigamba ibitero by’iterabwoba mbere yuko biba ni muntu ki? Sobanukirwa naho ahuriye nibyo bikorwa

Ubwanditsi 28 Jun 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC yegukanye igikombe cy’Intwari itsindiye Police FC kuri Penaliti
Amakuru

APR FC yegukanye igikombe cy’Intwari itsindiye Police FC kuri Penaliti

Ubwanditsi 01 Feb 2025
Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa Gatatu tariki ya 12 Ukwakira 2016
Mu Mahanga

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa Gatatu tariki ya 12 Ukwakira 2016

Ubwanditsi 13 Oct 2016
UGANDA: Abakobwa Batonganye n’ Abayobozi b’ Ishuri Kubera Kwambara Imyenda Igaragaza ubwambure bwabo
Mu Rwanda

UGANDA: Abakobwa Batonganye n’ Abayobozi b’ Ishuri Kubera Kwambara Imyenda Igaragaza ubwambure bwabo

Ubwanditsi 02 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru