• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Netanyahu yemeje ko Jenoside yakorewe Abayahudi n’iyakorewe Abatutsi zatanze isomo ryo kwirwanaho

Netanyahu yemeje ko Jenoside yakorewe Abayahudi n’iyakorewe Abatutsi zatanze isomo ryo kwirwanaho

Ubwanditsi 06 Jul 2016 Mu Mahanga

Mu kiganiro n’abanyamakuru ari i Kigali, Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, amaze kwemeza ko Jenoside yakorewe Abanyarwanda n’iyakorewe Abayahudi, yabigishije ko bagomba kwirwanaho nta we bahanze amaso.

Ari imbere ya Perezida Paul Kagame n’itangazamakuru, Minisitiri Netanyahu kandi yavuze ko hagomba kubaho ingufu zikomeye mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ubwo yagarukaga mu guhangana na Jenoside ndetse n’abayihakana, Minisitiri Netanyahu yagize ati “Guhangana na Jenoside n’abayihakana, hagomba kubaho kuvugisha ukuri, iyi ni intambara ikomeza, tugomba kumenya ko nta n’umwe uzaturwanaho mu gihe twe ubwacu tutirwanyeho, tugomba kandi kugira imbaraga zo kwirwanaho.”

Netanyahu yavuze ko yasuye umugabane wa Afurika kubera ko uyu ari umugabane urimo gutera imbere. Yavuze ko ubundi Afurika itahabwaga amahirwe yakagombye kuba ifite.

Uyu muyobozi wa Guverinoma ya Israel, yakomeje agira ati “Israel n’u Rwanda bisangiye amateka mabi, gusa nanone ibihugu byacu byombi birimo gutera imbere cyane, Perezida Kagame yasuye Israel mu bihe bitandukanye, kuri njye ni icyubahiro gikomeye kuba ndi hano mu gihugu cyiza cyane.”

Iki kiganiro n’abanyamakuru cyabaye, ubwo uyu mushyitsi na perezida Kagame wamwakiriye, bari bavuye gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yavuze ko yishimiye cyane kwakira Netanyahu mu Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko Leta y’u Rwanda itigeze ikora ibinyuranye n’ibiri mu byo Abanyarwanda bashaka, iki kikaba ari na cyo gisobanura cya demokarasi.

Umukuru w’igihugu yagize ati “Bitewe n’amakuba twahuye na yo, byaduhaye gahunda yo gukora ariko tugakora tugendeye ku byo abaturage bacu bashaka.”

Perezida Kagame yunzemo ati “Dufite ubushobozi bwo guhangana n’uko Jenoside yabaye mu Rwanda no muri Israel itakongera kuba ukundi mu bihugu byacu, gusa tugomba kubaka ubushobozi bwacu ku buryo twumva ko tutazongera kugira abaturage bakora Jenoside, tugomba kandi gushyiraho ingamba zihangana n’abahakana Jenoside.”

Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu yaganiriye n’abanyamakuru, nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi aho yatangaje ko agendeye ku byo yahabonye, byakomeje kumwibutsa Jenoside yakorewe abaturage be mu mwaka wa 1945.

Iki gihugu nubwo cyahuye n’iyi Jenoside, kugeza ubu kiri mu bihugu byubashywe ku ruhando mpuzamahanga, bitewe n’uburyo cyabatse igisirikare gikomeye, cyahangana n’uwashaka kukigabaho igitero uko cyaba kimeze kose.

Kubera uburyo Israel iri mu bihugu byanzwe mu karere iherereyemo, cyubatse uburyo bw’ikoranabuhanga mu bya gisirikare buzwi nka Iron dome, ibyuma bishwanyaguza ibisasu bije mu kirere cya Israel.

Netanyahu yagize ati, “Nunanirwa kwirinda nta wundi uzakurinda.”

-3199.jpg

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu na Perezida Kagame mu kiganiro n’Abanyamakuru

U Rwanda na Israel byashyize kandi umukono ku masezerano y’ubufannye mu bijyanye n’ubuhinzi.

Israel nubwo ari igihugu kigizwe cyane n’ubutayu, ikungahaye ku buhinzi bitewe n’ikoranabuhanga bamaze kugeraho ririmo iyo kuhurira imyaka.

2016-07-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Papa Francis yaciye bugufi asaba Imana imbabazi kubera uruhare rwa Kiliziya muri Jenoside yakorewe abatutsi

Papa Francis yaciye bugufi asaba Imana imbabazi kubera uruhare rwa Kiliziya muri Jenoside yakorewe abatutsi

Ubwanditsi 23 Apr 2025
Pastor Ezra Mpyisi ngo Umwami Kigeli  ntiyataha atavuganye na Perezida Kagame

Pastor Ezra Mpyisi ngo Umwami Kigeli ntiyataha atavuganye na Perezida Kagame

Ubwanditsi 04 Jun 2016
Perezida Kagame aragaragaza ubushake buganisha ku mahoro mu Karere uruhare rwa Tshilombo nirwo rubura

Perezida Kagame aragaragaza ubushake buganisha ku mahoro mu Karere uruhare rwa Tshilombo nirwo rubura

RUSHYASHYA 02 Nov 2025
Abakora umwuga wo gutwara abagenzi mu Ntara y’Iburasirazuba barasabwa guhindura imyitwarire

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi mu Ntara y’Iburasirazuba barasabwa guhindura imyitwarire

Ubwanditsi 07 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Zari akomeje kugaragaza urukundo agifitiye umugabo we wapfuye yari yaramuharitse
HIRYA NO HINO

Zari akomeje kugaragaza urukundo agifitiye umugabo we wapfuye yari yaramuharitse

Ubwanditsi 06 May 2018
Abayobozi barindwi batawe muri yombi
ITOHOZA

Abayobozi barindwi batawe muri yombi

Ubwanditsi 27 Apr 2017
Tour du Rwanda yasigiye u Rwanda akayabo nyuma yo kwinjiza nibura miliyoni 32 Frw ku ijoro
UBUKUNGU

Tour du Rwanda yasigiye u Rwanda akayabo nyuma yo kwinjiza nibura miliyoni 32 Frw ku ijoro

Ubwanditsi 05 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru