• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ku nshuro ya kabiri, Perezida Kagame yagarutse ku makimbirane mu bagize guverinoma

Ku nshuro ya kabiri, Perezida Kagame yagarutse ku makimbirane mu bagize guverinoma

Ubwanditsi 26 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame yongeye kugaragaza uburyo kutumvikana muri bamwe mu bagize guverinoma ari imbogamizi ku iterambere ry’u Rwanda, ikibazo agarutseho ku nshuro ya kabiri mu mwaka umwe.

Tariki 31 Kamana 2017 nibwo Perezida Kagame yahishuye ko   zimwe muri Minisiteri zirimo amakimbirane aturuka ku kutumvikana hagati y’abayobozi bakuru.

Icyo gihe yizeje ko atazongera kubahishira, kuko kudakorana mu buryo bunoze ari bimwe mu bidindiza igihugu. Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) na Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) ni zimwe mu zo yari yatunze agatoki n’ubwo yirinze kugira amazina atangaza.

Ubwo yatangizaga umwiherero wa 15, Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gashyantare 2018, Perezida Kagame yongeye gutinda kuri iki kibazo. Yavuze ko ntaho igihugu cayagera abayobozi bakorana batavugana cyangwa ngo bajye inama.

Yagize ati “Kutavugana, kutajya impaka ngo mugire icyo mugeraho, kutuzuzanya mu nshingano mufite… nimumbwire ngo bivuze iki?

“Ese biranashoboka ko umuntu yajya yihitiramo abo ashaka gukorana nabo!? Uwakubwira ati ‘hitamo noneho abo wikoranira nabo, byo uwabikubwira amaherezo wakorana nabo!?”

JPEG - 163.6 kb
Umwiherero witabiriwe n’abayobozi barenga 300 bo muri Guverinoma ndetse no mu nzego z’ubucuruzi z’abikorera

Yavuze ko abayobozi bakwiye gushyira ku ruhande ibibazo byabo bwite bafite kuri bagenzi babo, ahubwo bagashyira imbere akazi.

Ati “Wenda hari ubwo uvuga uti ‘badushyira ku mirimo baragiye bampa umuntu ku ruhande ntazi iyo ava, (cyangwa) bampaye undi kandi ntibazi ko atari inshuti yanjye, (cyangwa) barongera bampa undi bataziko ashoboye ibyo akora, (cyangwa) undi sinzi iyo aturuka hatameze neza…

“Noneho ndavuze nti uwaguha ngo wihitiremo uzakungiriza, uzakora indi mirimo yindi ukitoranyiriza, bo wakorana nabo? Bo mwakuzuzanya uko bikwiye kurusha abo baguhaye utashakaga?”

Yanenze abayoboz guhoza imvugo imwe mu kanwa nyamara ibibazo bigarukwaho mu mwiherero buri mwaka, none imyaka 15 ikaba ishize nta gihinduka.

Perezida Kagame yagaragaje ko atishimira na gato uburyo inzeg zitandukanye mu gukemura ikibazo cy’isuku mu baturage n’imirire mibi mu bana. Yavuze ko inzego zibishinzwe zirimo iz’ibanze ari zo nyirabayazana wo gutuma bidakemuka.

2018-02-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urubanza rwa Sosthène Munyemana rukomeje mu bujurire mu Bufaransa

Urubanza rwa Sosthène Munyemana rukomeje mu bujurire mu Bufaransa

RUSHYASHYA 15 Oct 2025
Uganda : Andi makuru agaragaza uburyo CMI na RNC barimo guhatira abanyarwanda kwinjira mu gisirikare cya Kayumba

Uganda : Andi makuru agaragaza uburyo CMI na RNC barimo guhatira abanyarwanda kwinjira mu gisirikare cya Kayumba

Ubwanditsi 29 Apr 2019
Abajenosideri bo muri FDLR bari mu basahuye bakanatwika ibikoresho bya MONUSCO i Goma muri Kongo

Abajenosideri bo muri FDLR bari mu basahuye bakanatwika ibikoresho bya MONUSCO i Goma muri Kongo

Ubwanditsi 26 Jul 2022
Joseph Mugenzi nawe mu gihome nyuma y’umuhungu we Rene Mugenzi, akurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi

Joseph Mugenzi nawe mu gihome nyuma y’umuhungu we Rene Mugenzi, akurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 27 Oct 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa Gatatu tariki ya 26 Mata 2017
Amakuru

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa Gatatu tariki ya 26 Mata 2017

Ubwanditsi 27 Apr 2017
Ubuzima n’amateka by’Intwari u Rwanda ruzirikana
POLITIKI

Ubuzima n’amateka by’Intwari u Rwanda ruzirikana

Ubwanditsi 01 Feb 2020
Igihugu cya Uganda cyarenze ku masezerano ya Luanda cyemerera gukora ku mugaragaro umuryango utegamiye kuri Leta Ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda
Amakuru

Igihugu cya Uganda cyarenze ku masezerano ya Luanda cyemerera gukora ku mugaragaro umuryango utegamiye kuri Leta Ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 05 Jan 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru