• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Padiri Mutarambirwa Athanase na Sheikh MVUYEKURE Swaib wahoze ayobora Abayisiramu mu Ntara y’Uburengerazuba, ni bamwe mu banyamadini bakorana na INGABIRE Victoire mu gukusanya amafaranga yo kohereza FDLR

Padiri Mutarambirwa Athanase na Sheikh MVUYEKURE Swaib wahoze ayobora Abayisiramu mu Ntara y’Uburengerazuba, ni bamwe mu banyamadini bakorana na INGABIRE Victoire mu gukusanya amafaranga yo kohereza FDLR

Ubwanditsi 26 Oct 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Abayoboke ba FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire Umuhoza (IVU) bakomeje gukusanya amafaranga yo koherereza umutwe w’iterabwoba bakorana wa FDLR, ngo kugirango ifate agace k’ubutaka bw’uRwanda, bityo bibe ngombwa ko Leta y’u Rwanda ishyikirana n’abo bajenosideri.

Ayo mafaranga iyo amaze kuboneka bayanyuza kuri NIZEYIMNA Gilbert ukoresha nomero ya telephone (+32)485625007 na MUNYANEZA Augustin ukoresha(+32)499157583, bombi bakaba batuye mu Bubiligi. Igice kimwe cyohererezwa IVU buri kwezi, ikindi kikajya muri FDLR. Ayohererezwa IVU avanaho amutunga, andi akayahemba ba CYUMA Hassan, Anyesi UWIMANA , Tewonesiti NSENGIMANA n’abandi biyemeje kuba imizindaro y’abajenosideri n’ibigarasha.

Bumwe mu buryo bakoresha ni ukunyuza ubutumwa mu madini n’amatorero, cyane cyane akorera mu Burayi n’Amerika. Ubu uwitwa Sheikh MVUYEKURE Swaib wahoze ayobora Abayisiramu mu Ntara y’Uburengerazuba ubu akaba aba mu Bubiligi, niwe ushinzwe gukusanya inkunga no gushaka abayoboke ba FDU-Inkingi mu idini ya Islam, haba mu Rwanda, haba no mu mahanga.

Hari kandi Padiri Athanase MUTARAMBIRWA ukomoka mu yahoze ari Mushubati( Perefegitura Gitarama yo hambere), ubu nawe akaba aba mu Bubiligi. Uyu rero niwe ushinzwe iyamamazamatwara ya FDU-Inkingi n’impanga yayo FDLR mu idini gatolika, kimwe na mugenzi we NAHIMANA Thomas wo mu ngirwashyaka ISHEMA, we unarambye mu gukwirakwiza urwango n’ibinyoma ku Rwanda.

Uretse gusaruza amafaranga mu mpunzi bazibeshya ngo bari hafi kwigarurira uRwanda, Mvuyekure Swaib, Athanase Mutarambirwa na Thomas Nahimana banahawe inshingano yo guhimba ibinyoma bigamije kwangisha abaturage n’amahanga Ubuyobozi bw’u Rwanda, babinyujije mu bayoboke bo mu madini yabo. Abasengera muri ayo madini rero murabe maso,ejo mutazisanga mu mutego wo kubateranya n’Igihugu cyanyu. Ntimuzishinge izi nkozi z’ibibi, kuko zo zarenze ihaniro!

Abazi neza aba uko ari batatu, bavuga ko nta gitangaje kuba bari mu bikorwa bipfuye amaso. Uretse ubuswa bisanganiwe, ngo ni n’abantu babaswe n’ingengabitekerezo ya Parmehutu-Mpuzamugambi. Ngabo rero abiyita”abakozi b’Imana” kandi ari amashitani yigendera. Ngabo abiyambika ibishura by’abavugabutumwa, bibiliya na Korowani mu kiganza kimwe, mu kindi harimo inkota igamije kurimubura Abanyarwanda. Baribeshya ariko,umutego mutindi ushibukana nyirawo akiwutega.

Twifashishije inyangamugayo ziduha amakuru yizewe kandi avuye ku isoko, Rushyashya izakomeza kubagezaho abagambanira u Rwanda, dufatanye kubamagana, imigambi yabo ipfube nk’iy’abababanjirije.

2021-10-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RDC: Abakomeye mu ngabo za leta barashinjwa ubugambanyi mu kwinjiza mu gisirikare abahoze muri M23

RDC: Abakomeye mu ngabo za leta barashinjwa ubugambanyi mu kwinjiza mu gisirikare abahoze muri M23

Ubwanditsi 15 Dec 2017
Umuhungu wa Ingabire mu marira y’ingona asaba ko Trump afungura nyina ufunzwe ku byaha bikomeye

Umuhungu wa Ingabire mu marira y’ingona asaba ko Trump afungura nyina ufunzwe ku byaha bikomeye

Ubwanditsi 22 Aug 2025
Romeo Dallaire wayoboraga MINUAR mu gihe cya Jenoside yakiriwe na Gen Kabarere

Romeo Dallaire wayoboraga MINUAR mu gihe cya Jenoside yakiriwe na Gen Kabarere

Ubwanditsi 13 May 2016
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 05 Jan 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports isezerewe na Rivers Utd muri CAF Confederation Cup
Mu Rwanda

Rayon Sports isezerewe na Rivers Utd muri CAF Confederation Cup

Ubwanditsi 22 Apr 2017
Ibikorwa by’ubukerarugendo bw’u Rwanda byegerejwe Abashinwa binyuze ku rubuga rwa Fliggy
UBUKERARUGENDO

Ibikorwa by’ubukerarugendo bw’u Rwanda byegerejwe Abashinwa binyuze ku rubuga rwa Fliggy

Ubwanditsi 06 Dec 2018
Abapolisi b’u Rwanda 280 bagiye kwerekeza mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika
Mu Mahanga

Abapolisi b’u Rwanda 280 bagiye kwerekeza mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika

Ubwanditsi 20 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru