• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

You are at :Home»UBUKERARUGENDO»Ibikorwa by’ubukerarugendo bw’u Rwanda byegerejwe Abashinwa binyuze ku rubuga rwa Fliggy

Ibikorwa by’ubukerarugendo bw’u Rwanda byegerejwe Abashinwa binyuze ku rubuga rwa Fliggy

Ubwanditsi 06 Dec 2018 UBUKERARUGENDO

Abakerarugendo bo mu Bushinwa, ubu bashobora kureba cyangwa kwishyura ibyo bakeneye gusura mu Rwanda banyuze ku isoko ryo kuri internet ryibanda kuri serivisi z’ubukerarugendo, ku rubuga rwa Fliggy.

Uru rubuga rwahoze rwitwa Alitrip ni urw’ikigo Alibaba Group, cyashinzwe n’umuherwe Jack Ma. Rufasha abakerarugendo b’Abashinwa muri serivisi bakeneye nko kubona itike z’indege, hoteli cyangwa kwishyura ibyo bazakenera mu rugendo.

Iyi gahunda ishobotse nyuma y’amasezerano yasinywe mu Ukwakira hagati y’u Rwanda na Alibaba Group, arimo no gutangiza urubuga eWTP (electronic World Trade Platform), rufasha ibigo bito n’ibiciriritse gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka binyuze mu ikoranabuhanga.

Fliggy ikoreshwa n’Abashinwa basaga miliyoni 500 mu by’ubukerarugendo. Yatangiye gufasha ibigo byo mu Rwanda bitanga serivisi z’ubukerarugendo n’amahoteli, kwimenyekanisha no kugurisha serivisi ku Bashinwa.

Agaruka kuri iki gikorwa gishya, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi yavuze ko u Bushinwa ari isoko rikomeye rw’ubukerarugendo muri iki gihe.

Ati “U Bushinwa buturukamo abakerarugendo benshi ku Isi muri iki gihe kandi bakoresha amafaranga menshi ku Isi. Abakerarugendo miliyoni 131 b’abashinwa, mu mwaka ushize bakoresheje impuzandengo y’amadolari 726 ku muntu mu kugura ibintu biciriritse, mu gihe abatari abashinwa bakoresheje amadolari 486 ku muntu.”

“Amafaranga atangwa n’Abashinwa mu bukerarugendo yageze kuri miliyari $ 261 mu 2016, angana na 21% by’amafaranga yakoreshejwe mu bukerarugendo ku rwego mpuzamahanga. Ikibabaje, Afurika ifitemo 2% gusa. Twizera ko umwanya wagenewe Visit Rwanda kuri Fliggy ari bumwe mu buryo buzadufasha kongera abasura u Rwanda baturutse mu Bushinwa.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera, PSF, Rutagarama Aimable, yavuze ko kugurisha ibikorwa by’ubukerarugendo by’u Rwanda kuri Fliggy, bitanga amahirwe kuri uru rwego ngo rubashe kwinjira ku isoko ry’u Bushinwa.

Yagize ati “Tuzanabona inyungu nyinshi kuko abantu bajyaga baba hagati aho bazagabanyuka maze n’amafaranga ya komisiyo agabanyuke. Ndasaba abari muri serivisi z’ubukerarugendo bose kubyaza umusaruro iyi gahunda maze banyuze ibyo bakora mu buryo bumwe kandi bugezweho, buratuma icyerekezo cyacu kirushaho kuganwa.”

Amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Alibaba Group yamuritswe ku wa 31 Ukwakira, mu muhango witabiriwe na Jack Ma na Perezida Paul Kagame.

Binateganywa ko RDB izakorana na Alibaba mu gufasha abanyarwanda bafite ibigo bito n’ibiciriritse kugurisha ibicuruzwa byabo nk’ikawa, ibikomoka mu bukorikori mu Bushinwa binyuze ku ipaji y’urubuga rwa Alibaba yitwa ‘Tmall Global’.

Umusaruro u Rwanda rukura mu bukerarugendo wageze kuri miliyoni $438 mu 2017, wiyongeraho miliyoni $34 ugereranyije n’uwa 2016. Rwiteze miliyoni $800 mu 2024.

Ingagi zo mu misozi ni bimwe mu biremwa bituma abakerarugendo benshi basura u Rwanda

2018-12-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RwandAir yatangije  ingendo enye mu cyumweru zigana Cape Town

RwandAir yatangije ingendo enye mu cyumweru zigana Cape Town

Ubwanditsi 16 May 2018
AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri

AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri

RUSHYASHYA 28 May 2026
Abadipolomate baryohewe n’urugendo bakoreye muri Pariki y’Ibirunga

Abadipolomate baryohewe n’urugendo bakoreye muri Pariki y’Ibirunga

Ubwanditsi 20 May 2019
RwandAir yemerewe gutangira ingendo zijya muri Israël idahagaze

RwandAir yemerewe gutangira ingendo zijya muri Israël idahagaze

Ubwanditsi 07 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage kuba maso kubera inkongi z’imiriro
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage kuba maso kubera inkongi z’imiriro

Ubwanditsi 18 Mar 2016
I BOSTON : RNC YIRIWE MU IKINAMICO YO GUSENGERA COL. PATRICK KAREGEYA
ITOHOZA

I BOSTON : RNC YIRIWE MU IKINAMICO YO GUSENGERA COL. PATRICK KAREGEYA

Ubwanditsi 20 Jan 2016
U Rwanda ruhagaze  neza muri  Shampiyona ya Afurika rwegukana imidali ine
IMIKINO

U Rwanda ruhagaze neza muri Shampiyona ya Afurika rwegukana imidali ine

Ubwanditsi 15 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru