• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»UBUKERARUGENDO»Ibikorwa by’ubukerarugendo bw’u Rwanda byegerejwe Abashinwa binyuze ku rubuga rwa Fliggy

Ibikorwa by’ubukerarugendo bw’u Rwanda byegerejwe Abashinwa binyuze ku rubuga rwa Fliggy

Ubwanditsi 06 Dec 2018 UBUKERARUGENDO

Abakerarugendo bo mu Bushinwa, ubu bashobora kureba cyangwa kwishyura ibyo bakeneye gusura mu Rwanda banyuze ku isoko ryo kuri internet ryibanda kuri serivisi z’ubukerarugendo, ku rubuga rwa Fliggy.

Uru rubuga rwahoze rwitwa Alitrip ni urw’ikigo Alibaba Group, cyashinzwe n’umuherwe Jack Ma. Rufasha abakerarugendo b’Abashinwa muri serivisi bakeneye nko kubona itike z’indege, hoteli cyangwa kwishyura ibyo bazakenera mu rugendo.

Iyi gahunda ishobotse nyuma y’amasezerano yasinywe mu Ukwakira hagati y’u Rwanda na Alibaba Group, arimo no gutangiza urubuga eWTP (electronic World Trade Platform), rufasha ibigo bito n’ibiciriritse gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka binyuze mu ikoranabuhanga.

Fliggy ikoreshwa n’Abashinwa basaga miliyoni 500 mu by’ubukerarugendo. Yatangiye gufasha ibigo byo mu Rwanda bitanga serivisi z’ubukerarugendo n’amahoteli, kwimenyekanisha no kugurisha serivisi ku Bashinwa.

Agaruka kuri iki gikorwa gishya, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi yavuze ko u Bushinwa ari isoko rikomeye rw’ubukerarugendo muri iki gihe.

Ati “U Bushinwa buturukamo abakerarugendo benshi ku Isi muri iki gihe kandi bakoresha amafaranga menshi ku Isi. Abakerarugendo miliyoni 131 b’abashinwa, mu mwaka ushize bakoresheje impuzandengo y’amadolari 726 ku muntu mu kugura ibintu biciriritse, mu gihe abatari abashinwa bakoresheje amadolari 486 ku muntu.”

“Amafaranga atangwa n’Abashinwa mu bukerarugendo yageze kuri miliyari $ 261 mu 2016, angana na 21% by’amafaranga yakoreshejwe mu bukerarugendo ku rwego mpuzamahanga. Ikibabaje, Afurika ifitemo 2% gusa. Twizera ko umwanya wagenewe Visit Rwanda kuri Fliggy ari bumwe mu buryo buzadufasha kongera abasura u Rwanda baturutse mu Bushinwa.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera, PSF, Rutagarama Aimable, yavuze ko kugurisha ibikorwa by’ubukerarugendo by’u Rwanda kuri Fliggy, bitanga amahirwe kuri uru rwego ngo rubashe kwinjira ku isoko ry’u Bushinwa.

Yagize ati “Tuzanabona inyungu nyinshi kuko abantu bajyaga baba hagati aho bazagabanyuka maze n’amafaranga ya komisiyo agabanyuke. Ndasaba abari muri serivisi z’ubukerarugendo bose kubyaza umusaruro iyi gahunda maze banyuze ibyo bakora mu buryo bumwe kandi bugezweho, buratuma icyerekezo cyacu kirushaho kuganwa.”

Amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Alibaba Group yamuritswe ku wa 31 Ukwakira, mu muhango witabiriwe na Jack Ma na Perezida Paul Kagame.

Binateganywa ko RDB izakorana na Alibaba mu gufasha abanyarwanda bafite ibigo bito n’ibiciriritse kugurisha ibicuruzwa byabo nk’ikawa, ibikomoka mu bukorikori mu Bushinwa binyuze ku ipaji y’urubuga rwa Alibaba yitwa ‘Tmall Global’.

Umusaruro u Rwanda rukura mu bukerarugendo wageze kuri miliyoni $438 mu 2017, wiyongeraho miliyoni $34 ugereranyije n’uwa 2016. Rwiteze miliyoni $800 mu 2024.

Ingagi zo mu misozi ni bimwe mu biremwa bituma abakerarugendo benshi basura u Rwanda

2018-12-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030

U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030

RUSHYASHYA 13 Oct 2026
Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu  rizwi nka Rwandan Epic

Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic

Ubwanditsi 30 Nov 2025
U Rwanda rurimo kurushaho kumenyekana nyuma y’imikoranire ya RDB na Arsenal

U Rwanda rurimo kurushaho kumenyekana nyuma y’imikoranire ya RDB na Arsenal

Ubwanditsi 18 Jul 2018
Perezida Kagame yahawe igihembo n’Umuryango w’Abibumbye kubwo kurengera ibidukikije

Perezida Kagame yahawe igihembo n’Umuryango w’Abibumbye kubwo kurengera ibidukikije

Ubwanditsi 07 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umugore utwite yakubiswe n’umugabo we ngo nk’ukubita imbwa ye atitaye ko anatwite Aramukomeretsa
HIRYA NO HINO

Umugore utwite yakubiswe n’umugabo we ngo nk’ukubita imbwa ye atitaye ko anatwite Aramukomeretsa

Ubwanditsi 07 Oct 2017
Nyuma yo guhamwa n’icyaha cya ruswa abahoze ari abakozi ba WASAC bakatiwe imyaka 3 y’igifungo
Mu Mahanga

Nyuma yo guhamwa n’icyaha cya ruswa abahoze ari abakozi ba WASAC bakatiwe imyaka 3 y’igifungo

Ubwanditsi 16 Jan 2016
RwandAir yemerewe gukoresha ibibuga by’indege byo mu Butaliyani
UBUKERARUGENDO

RwandAir yemerewe gukoresha ibibuga by’indege byo mu Butaliyani

Ubwanditsi 20 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru