• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»U Rwanda rugeze he rwishyura miliyoni 400$ zirimo izubatse Kigali Convention Centre?

U Rwanda rugeze he rwishyura miliyoni 400$ zirimo izubatse Kigali Convention Centre?

Ubwanditsi 04 Apr 2019 UBUKUNGU

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko iri kwishyura neza inguzanyo ya miliyoni 400 z’amadolari yafashe mu 2013 ngo ishore mu mishinga y’iterambere, nko kubaka Kigali Convention Centre no kwagura Sosiyete ya RwandAir.

Iyo nguzanyo u Rwanda rwayifashe izishyurwa kugeza mu 2023.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yabwiye Rwanda Today, ko nta kibazo kiri mu kwishyura uwo mwenda.

Yagize ati “Turi kwishyura neza cyane. Ntabwo twigeze twishyura nabi kandi abashoramari bacu barishimye. Twizeye ko tuzarangiza kwishyura mu gihe cyagenwe.”

Dr. Ndagijimana yavuze ko kuzura kwa Kigali Convention Centre no kuba ikomeje kwakira inama mpuzamahanga, byagize akamaro gakomeye ku kwishyura neza iryo deni.

Ati “Kuva yafungura imiryango ntabwo yigeze iba aho idafite ibikorwa biyiberamo. Twakira inama zisaga ijana buri mwaka.”

Zimwe mu nama zikomeye Kigali Convention Centre yakiriye harimo inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Transform Africa, Inama ya polisi mpuzamahanga Ishami rya Afurika n’Inama iherutse y’abayobozi b’ibigo muri Afurika, Africa CEO Forum.

Izo nama hamwe n’izindi zitandukanye zakuruye abashyitsi baturutse amahanga yose, bituma igihugu cyinjiza amafaranga menshi aturutse mu bukerarugendo bushingiye ku nama.

Uhereye mu Ukuboza umwaka ushize, mu Rwanda haje abashyitsi 30 000 bitabiriye inama mpuzamahanga, birwongerera icyizere nk’ahantu heza ho gukorera inama.

Kuva mu 2008 kugeza mu 2017, amafaranga ava mu bukerarugendo bushingiye ku nama yiyongereye ku kigero cya 180 % .

Mu mwaka wa 2017 u Rwanda rwinjije miliyoni 42 z’amadolari avuye mu bukerarugendo bushingiye ku nama, uyu mwaka rurateganya kwinjiza miliyoni 88 z’amadolari nk’uko byatangajwe n’Ikigo gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama (Rwanda Convention Bureau).

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF gitangaza ko amadeni y’u Rwanda ageze kuri 40 % by’umusaruro mbumbe w’igihugu, ahanini kubera imishinga minini nka Kigali Concention Centre, kwagura RwandAir no kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera.

Ubukungu bw’u Rwanda bwitezweho kuzamuka ku gipimo cya 7.8 % uyu mwaka.

Src: IGIHE

2019-04-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kwamamaza : Bar Restaurant Karibu Guest House  yimukiye mu Kiyovu k’umuhanda “KN 51 ST”

Kwamamaza : Bar Restaurant Karibu Guest House yimukiye mu Kiyovu k’umuhanda “KN 51 ST”

Ubwanditsi 24 Aug 2016
Banki y’Isi yahaye u Rwanda miliyari 11 Frw zo kurufasha guhangana na COVID-19

Banki y’Isi yahaye u Rwanda miliyari 11 Frw zo kurufasha guhangana na COVID-19

Ubwanditsi 08 Apr 2020
ONOMO Hotel yatangaje ibiciro byo kunezeza abakiriya mu minsi mikuru

ONOMO Hotel yatangaje ibiciro byo kunezeza abakiriya mu minsi mikuru

Ubwanditsi 18 Dec 2019
Banki ya Kigali igiye gucuruza imigabane ku isoko ry’imari rya Nairobi

Banki ya Kigali igiye gucuruza imigabane ku isoko ry’imari rya Nairobi

Ubwanditsi 18 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bampoliki ati: Nahimana ni umupadiri wahindutse umupagani naho Twagiramungu ni umunyapolitiki ushaje [ VIDEO ]
Mu Rwanda

Bampoliki ati: Nahimana ni umupadiri wahindutse umupagani naho Twagiramungu ni umunyapolitiki ushaje [ VIDEO ]

Ubwanditsi 30 Jul 2017
Mu Rwanda : Ibiciro bya Essence na Mazutu byongeye kuzamuka
Mu Mahanga

Mu Rwanda : Ibiciro bya Essence na Mazutu byongeye kuzamuka

Ubwanditsi 04 Jan 2017
Amafoto – Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ikipe ya Al Ahly yegukanye igikombe cya CAF Champions League, ni mu mukino wakurikiwe na Perezida wa CAF n’uwa FERWAFA 
Amakuru

Amafoto – Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ikipe ya Al Ahly yegukanye igikombe cya CAF Champions League, ni mu mukino wakurikiwe na Perezida wa CAF n’uwa FERWAFA 

Ubwanditsi 18 Jul 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru