• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Amakamba atatu ya mbere muri Miss Rwanda 2019 yabonye ba nyirayo

Amakamba atatu ya mbere muri Miss Rwanda 2019 yabonye ba nyirayo

Ubwanditsi 25 Jan 2019 HIRYA NO HINO

Abakobwa batatu muri 20 bageze muri Boot Camp, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 24 Mutarama 2019 bambitswe amakamba atatu ya mbere ariyo irya ‘miss congeniality’ rihabwa umukobwa wabaniye neza bagenzi be, ikamba rya ‘miss heritage’ rihabwa uwahize abandi mu by’umuco, ndetse n’ikamba rya ‘miss photogenic’ rihabwa umukobwa waryoheje amafoto kurusha abandi.

Aya makamba yahawe Tuyishimire Cyiza Vanessa wahatanye yambaye No 6, akaba yahawe irya miss Congeniality, Ricca Michaella Kabahenda wari No.9 yambikwa ikamba rya Miss Heritage, naho Muyango Claudine wambaraga No.1 atwara ikamba rya Miss Photogenic.

Kimwe mu byatangaje abantu mu ijoro ryakeye, ni uburyo Tuyishime Cyiza Vanessa atabashije guhabwa amahirwe na bagenzi be ngo bagumane muri Boot Camp ku munsi wa kane wo gusezerera abakobwa maze arataha, ariko niwe waje gutorwa nk’umukobwa wabaniye neza abandi.

JPEG - 80.4 kb
Uyu niwe wahize abandi mu kuberwa n’amafoto

Kuri uyu mugoroba kandi habaye igikorwa cyo gusinya imihigo bazakora, igikorwa cyanitabiriwe n’umuyobozi w’itorero ry’igihugu Hon Bamporiki Edouard.

Abakobwa baserutse bambaye imyambaro ya Kinyarwanda ‘made in Rwanda’, banasangiye na bagenzi babo bageze kuri finali umwaka ushize, banahererekanya amakamba atatu yatanzwe na bagenzi babo.

Abakobwa barimo Miss Iradukunda Liliane Miss Rwanda 2018, na Miss Shanitah, igisonga cyambere cya miss Rwanda 2018 baganiriye bagenzi babo bagiye kubasimbura cyane cyane ku gushyira mu bikorwa imishinga bateguye.

Umunsi nyirizina wo gutanga ikamba no gutoranya ibisonga bya Miss, ndetse no guhemba umukobwa wakunzwe cyane ’miss popularity’ ni kuwa Gatandatu ku itariki ya 26 Mutarama 2019 I Rusororo ku nyubako ya Intare Conference Arena.

JPEG - 86.3 kb
Uyu mukobwa n’ubwo yasezerewe mu minsi mike ishize, niwe watowe nk’uwabaniye neza abandi


2019-01-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nimwiza Meghan ni we Miss Rwanda 2019

Nimwiza Meghan ni we Miss Rwanda 2019

Ubwanditsi 27 Jan 2019
Isesengura : Ibihugu by’Akarere bishobora kurwana intambara yeruye muri DR.Congo kubera “Abanyamulenge “

Isesengura : Ibihugu by’Akarere bishobora kurwana intambara yeruye muri DR.Congo kubera “Abanyamulenge “

Ubwanditsi 22 May 2019
Igikomangoma Harry na Meghan bagiye kurira ukwezi kwa buki muri Canada

Igikomangoma Harry na Meghan bagiye kurira ukwezi kwa buki muri Canada

Ubwanditsi 28 May 2018
Nigeria: Abantu 31 baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi

Nigeria: Abantu 31 baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi

Ubwanditsi 18 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Eugene Richard Gasana, wari uhagarariye URwanda muri LONI, akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu
INKURU NYAMUKURU

Eugene Richard Gasana, wari uhagarariye URwanda muri LONI, akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu

Ubwanditsi 17 Jun 2019
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye siporo rusange ya Car Free Day (Amafoto)
IMIKINO

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye siporo rusange ya Car Free Day (Amafoto)

Ubwanditsi 16 Dec 2018
Hatahuwe  umugambi  wajyanye muri Uganda, La Forge Fils Bazeye  n’ushinzwe ubutasi muri FDLR
INKURU NYAMUKURU

Hatahuwe umugambi wajyanye muri Uganda, La Forge Fils Bazeye n’ushinzwe ubutasi muri FDLR

Ubwanditsi 19 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru