• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Isesengura : Ibihugu by’Akarere bishobora kurwana intambara yeruye muri DR.Congo kubera “Abanyamulenge “

Isesengura : Ibihugu by’Akarere bishobora kurwana intambara yeruye muri DR.Congo kubera “Abanyamulenge “

Ubwanditsi 22 May 2019 HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

ChimpReports ifite inkuru ivuga ku ntambara ikomeye umutwe wa Mai Mai uhanganyemo n’Abanyamulenge bivugwa ko bashyigikiwe na Gen Kayumba Nyamwasa, barwanira ku butaka bwa Congo Kinshasa hafi y’urubibi rw’u Burundi. Haribazwa niba iyi mirwano idashobora kuganisha ku ntambara yeruye mu bihugu by’aka Karere.

Ingabo ChimpReports ivuga ko zifite imyitozo ihagije zirafatanya n’inyeshyamba z’aba Mai Mai  kurwanya Abanyamulenge mu gace kitwa Minembwe, ngo zigamije kwigarurira ikibuga k’indege.

Abanyamulenge bo muri Kivu y’Epfo bafite amateka akomeye cyane muri ako gace, bivugwa ko bafite imitwe ikorana na Rwanda National Congress (RNC) yashinzwe na Gen Kayumba Nyamwasa, wakatiwe n’inkiko zo mu Rwanda gufungwa igihe kirekire kandi akamburwa impeta zose za gisirikare.

ChimpReports ivuga ko kuri uyu wa Gatatu abatuye muri biriya bice bayitangarije ko imirwano ikomeye yatangiye muri Werurwe ariko ikaza gukara cyane mu minsi mike ishize.

Bivugwa ko inyeshyamba za Mai-Mai zifatanyije n’umutwe Red Tabara urwanya ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu Burundi, zabonye ibikoresho bihambaye zikaba zirwanya Abanyamulenge zifatanyije.

Aba Mai Mai basenye ndetse batwika inzu n’indi mitungo by’Abanyamulenge mu duce dutuwe twa Mibunda, Tulambo na Malunde.

Imirwano ikomeye yabaye ku wa kabiri w’iki cyumweru nijoro.

Umwe mu baturage yabwiye ChimpReports ati “Inyeshyamba zadukubiyemo hagati (Abanyamulenge). Zirashaka kwigarurira ikibuga k’indege cya Minembwe mu gace ka Kiziba kugira ngo bige biborohera kuhageza ibikoresho n’abarwanyi.”

Kuki iyi mirwano ishobora gutuma ibihugu by’Akarere byinjira muri Congo?

ChimpReports ivuga ko iyi mirwano ishobora gutuma ibihugu by’Akarere byambuka bikaba byarwanira muri Congo Kinshasa.

Igihe inyeshyamba zakwigarurira ikibuga k’indege cya Minembwe, bishobora guha icyuho n’abandi benshi bifiza guhirika Perezida Pierre Nkurunziza bakifatanya n’izo nyeshyamba za Red Tabara.

Perezida Nkurunziza ntazarebera igihe inyeshyamba zimurwanya zaba zatsinze Abanyamulenge, zototera guhirika ubutegetsi bwe.

Burundi bushobora kongera ingabo nyinshi ku mupaka wabwo na Congo, ndetse byanaba ngombwa bukambuka kurwana kuri kiriya kibuga k’indege kugira ngo kitagwa mu maboko y’inyeshyamba.

Isesengura rya ChimpReports rivuga ko u Rwanda, na rwo rushobora kugira icyo rukora mu gihe hari Raporo ya UN yagaragaje ko Gen Kayumba Nyamwasa yakoreshaga Minembwe n’uduce tuyegereye ahashakisha abarwanyi ndetse akahakorera imyitozo ya gisikare igamije kurwa u Rwanda.

Ibi bishobora gutuma haba intambara yeruye hagati y’u Burundi n’u Rwanda haba mu buryo buziguye cyangwa butaziguye ariko ikabera muri Congo Kinshasa.

ChimpReports isanga bigenze gutyo, ibindi bihugu byo mu Karere, nka Uganda na Tanzania bigira uruhare mu biganiro by’amahoro mu Burundi bishobora kwivanga muri icyo kibazo.

Amakuru iki kinyamakuru gifite ngo ni uko inyeshyamba zishyigikiye Kayumba Nyamwasa zavuye muri kariya gace ka Minembwe.

Abaturage babwiye ChimpReports ko ingabo zifite imyitozo ziri kumwe n’inyeshyamba zagabye igitero ejo hashize ku wa kabiri ku birindiro by’uwitwa Col Shaka Nyamusaraba biri mu Minembwe.

Nyamusaraba afite umutwe w’ingabo zitwa Gumino ngo zirwanisha Abanyamulenge n’abantu bakomoka mu bihugu by’amahanga bituranye na Congo.

Izi ngabo za Col Shaka Nyamusaraba ngo zishyigikiwe na Pierre Nkurunziza.  Benshi mu Banyamulenge ngo babona Col Nyamusaraba nk’umuntu w’intwari kuri bo.

Inkuru ya ChimpReports iherekejwe na video igaragaramo abantu bambaye gisirikare, bavuga Ikirundi barashisha intwaro zikomeye, batunga agatoki umwe abwira mugenzi we ngo “Ngabariya hejuru bahe umuriro.”

Umwe mu bari muri iyi video aba abwira urasa ngo ‘Ngabariya bahe umuriro’

Src : ChimpReports

2019-05-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Giramata, umunyamideli ukomeye ku Isi yavuze ku muryango we wishwe muri Jenoside

Giramata, umunyamideli ukomeye ku Isi yavuze ku muryango we wishwe muri Jenoside

Ubwanditsi 20 Apr 2018
Mu kugaragaza kurenga umurongo, urwego rw’ubutasi rw’igisirikare cya Uganda CMI gushimuta no kwicurubozo umunyarwanda ukorera LONI

Mu kugaragaza kurenga umurongo, urwego rw’ubutasi rw’igisirikare cya Uganda CMI gushimuta no kwicurubozo umunyarwanda ukorera LONI

Ubwanditsi 06 Jul 2019
Abo kwa Rwigara banze igenagaciro bituma cyamunara y’imashini zikora itabi isubikwa

Abo kwa Rwigara banze igenagaciro bituma cyamunara y’imashini zikora itabi isubikwa

Ubwanditsi 11 Jun 2018
Uganda: Umuhungu wa Rujugiro arindiwe umutekano mu buryo bukomeye

Uganda: Umuhungu wa Rujugiro arindiwe umutekano mu buryo bukomeye

Ubwanditsi 10 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ni igiki cyihishe inyuma y’ingendo Perezida Nkurunziza yatangiye gukora hirya no hino mu gihugu?
INKURU NYAMUKURU

Ni igiki cyihishe inyuma y’ingendo Perezida Nkurunziza yatangiye gukora hirya no hino mu gihugu?

Ubwanditsi 23 Nov 2017
Miss Linda wabaye igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda yerekeje mu mujyi wa Lagos
SHOWBIZ

Miss Linda wabaye igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda yerekeje mu mujyi wa Lagos

Ubwanditsi 19 Nov 2017
U Rwanda rwanditse amateka yo gusoza itsinda badatsinzwe muri shampiyona y’isi ya Sitting Volleyball mu bagore , baba aba mbere babikoze muri Afurika
Amakuru

U Rwanda rwanditse amateka yo gusoza itsinda badatsinzwe muri shampiyona y’isi ya Sitting Volleyball mu bagore , baba aba mbere babikoze muri Afurika

Ubwanditsi 08 Nov 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru