• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abantu baricwa mu Burundi, bapfira mu maboko y’abasirikare, abapolisi n’Imbonerakure- Claver Mbonimpa

Abantu baricwa mu Burundi, bapfira mu maboko y’abasirikare, abapolisi n’Imbonerakure- Claver Mbonimpa

Ubwanditsi 07 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Umuyobozi w’umuryango (APRODH) uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burundi, atangaza ko abantu bakomeje kwicwa mu Burundi,  bagwa mu maboko y’inzego zishinzwe iperereza n’Imbonerakure.

Mbonimpa Pierre Claver, atangaza ko iperereza ryakozwe n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu,  rigaragaza ko abantu basaga 500 bishwe mu 2017, bazira ibitekerezo byabo bya politiki.

Raporo ifite umutwe ugira uti “Do not Play with Fire” ugenekereje mu Kinyarwanda ‘Wikina n’umuriro’ igaragaza ko hari abaturage bicwa, ababurirwa irengero, abahohoterwa n’inzego z’umutekano za Leta hamwe n’urubyiruko rw’ishyaka CNDD –FDD riri ku butegetsi, Imbonerakure.

Iyi raporo igaragaza ko abasaga 500 bishwe, abasaga 10.000 bakaba barafunzwe.

Claver Mbonimpa aganira na VOA,  ari nayo dukesha  iyi nkuru, yagize ati “Ibibazo byose twagiye twigaho, twasanze abo bantu bose baragiye bapfira mu maboko y’ingabo, polisi n’Imbonerakure, bamwe muri bo bashinjwaga ibikorwa by’ubupfumu abandi bakicirwa hirya no hino ku bw’impamvu zitandukanye”.

Iyi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, ikaba itangaza ko abicwa baba bashinjwa ibyaha bahimbiwe, ahanini ko baba bahorwa ibitekerezo byabo bifitanye isano na politiki.

Mbonimpa uba mu buhungiro, arakomeza ahamya ko umutekano mu gihugu cy’u Burundi ukomeje kuzamba, ati “Ubwo natangiraga gukurikirana ibijyanye n’uburenganzira bw’imfungwa, naratunguwe,  ntabwo nari narigeze mbona mu Burundi imfungwa zigera ku 11,800 , birababaje kandi biteye n’agahinda kubona gereza imwe ibamo imfungwa 4,050, babayeho mu buzima buteye agahinda, bamwe muri izi mfungwa ni iza politiki,…”.

Minisitiri ufite mu nshingano Uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burundi, Martin Nivyabandi, avuga ko iyi raporo yabatunguye, agahakana ibishinjwa Leta.

Ati “Nta gihugu na kimwe ku isi kiri Paradizo, abantu barapfa, naho kuvuga ko umutekano wongeye kuzamba mu 2017, kandi raporo zagaragazaga ko habaye impunduka nziza, natwe byaradutunguye cyane, …. Muri raporo zabo zose baba bashaka kugaragaza ko inzego z’umutekano zijandika mu bikorwa byo guhohotera uburenganzira bw’ikiremwamuntu”.

Loni itangaza ko abarundi bagera ku 430,000 bahunze kuva mu 2015, ubwo Perezida Nkurunziza yiyamamarizaga manda ya gatatu.

2018-02-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda hakomeje kubera inama z’abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Uganda hakomeje kubera inama z’abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 17 Dec 2018
M23 yashyize hanze amabanga yagiranye na Perezida Tshisekedi na mbere yuko atorerwa kuyobora iki gihugu

M23 yashyize hanze amabanga yagiranye na Perezida Tshisekedi na mbere yuko atorerwa kuyobora iki gihugu

Ubwanditsi 16 Jun 2022
Perezida Kagame yaciriye amarenga Ingabire Victoire ko imyitwarire ye ishobora kumusubiza muri gereza

Perezida Kagame yaciriye amarenga Ingabire Victoire ko imyitwarire ye ishobora kumusubiza muri gereza

Ubwanditsi 19 Sep 2018
Ukuvuguruzanya hagati ya Nkurunziza n’umugore we uvuga ko yeretswe iby’ubwicanyi bubera mu Burundi

Ukuvuguruzanya hagati ya Nkurunziza n’umugore we uvuga ko yeretswe iby’ubwicanyi bubera mu Burundi

Ubwanditsi 09 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwinjiye mu bufatanye n’ibindi bihugu mu mushinga wo kubaka icyogajur
IKORANABUHANGA

U Rwanda rwinjiye mu bufatanye n’ibindi bihugu mu mushinga wo kubaka icyogajur

Ubwanditsi 13 Mar 2018
Zari yasutse amarira ubwo Ivan Semwanga uwahoze ari umugabo we yitabye Imana!!  Amakuru afite gihamya nuko  Diamond  ariwe Wamurogesheje!
Mu Rwanda

Zari yasutse amarira ubwo Ivan Semwanga uwahoze ari umugabo we yitabye Imana!! Amakuru afite gihamya nuko Diamond ariwe Wamurogesheje!

Ubwanditsi 25 May 2017
Banki ya Kigali yabaye iya mbere mu Rwanda yageze ku rutonde rwa 100 zikomeye muri Afurika
UBUKUNGU

Banki ya Kigali yabaye iya mbere mu Rwanda yageze ku rutonde rwa 100 zikomeye muri Afurika

Ubwanditsi 08 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru