• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

  • Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma   |   26 May 2026

  • RSSB Tigers BBC yasezereye FUS Rabat BBC yo muri Morocco, izahura na AL Ahly muri ½ cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali   |   24 May 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abitwaje intwaro bahitanye 26 mu Burundi mbere y’icyumweru ngo hakorwe referendum

Abitwaje intwaro bahitanye 26 mu Burundi mbere y’icyumweru ngo hakorwe referendum

Ubwanditsi 13 May 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Itsinda ry’abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ryaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryagabye igitero ahitwa Ruhagarika mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi, rihitana abantu 26, mu gihe abagera kuri barindwi bakomeretse.

Iki gitero cyagabwe mbere y’iminsi itanu ngo igihugu cyinjire mu matora ya referendum ashobora gufasha Perezida Nkurunziza Pierre gukomeza kuyobora igihugu kugeza mu 2034. Impirimbanyi za politiki zivuga ko cyaba gifitanye isano ya bugufi n’aya matora ateganyijwe ku wa 17 Gicurasi.

Minisitiri w’Umutekano mu Burundi, Alain Guillaume Bunyoni, yatangaje ko abantu 24 bishwe basanzwe mu ngo zabo mu ijoro ryo ku wa Gatanu, abandi babiri bapfa bagejejwe mu bitaro.

Yagize ati “Abitwaje intwaro baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bica abantu 26, banakomeretsa abandi barindwi, basubirayo.”

Umwe mu barokotse iki gitero utatangajwe amazina, yavuze ko “abakigabye bari bitwaje intwaro za gakondo n’imbunda binjiye mu nzu, zimwe barazitwika. Bamwe batemwe,abandi bararaswa, hari n’abatwitswe ari bazima.”

Umwe mu bategetsi bo mu nzego z’ibanze yabwiye AFP ko imiryango ine mu yagabweho igitero ari iy’abapolisi.

Yagize ati “Abo bicanyi baje ari kirimbuzi, bagenda urugo ku rundi, aho bageze bakabaca amajosi, abandi bakabahorahoza n’amasasu. Hari n’umuryango wose batwikiye mu nzu ari bazima.”

Perezida Pierre Nkurunziza, abinyujije ku rukuta rwa Twitter, yihanganishije imiryango y’abaguye muri iki gitero, anasaba Abarundi kurangwa n’ituze. Yavuze ko abakigabye bagomba gukurikiranwa bagahanwa.

Hari hashize iminsi Ingabo z’u Burundi zoherejwe hafi y’imipaka y’iki gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo kubuza ko hari ibitero by’inyeshyamba bishobora guturuka hanze bikarogoya ibikorwa by’amatora ya referendum.

Human Rights Watch iherutse kwikoma u Burundi ibushinja ko abasirikare babwo bakangisha abantu batazatora “Yego” muri Kamarampaka mu matora ateganyijwe ko bazicwa, abandi ngo bakaba banyweshwa itabi mu ruhame.

Perezidansi y’u Burundi kandi iherutse gusohora itegeko rigena igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu ku muntu wese uzahirahira gukangurira Abarundi kwifata ntibajye mu bikorwa by’ayo matora.

Impuzamashyaka CNARED ihuriyemo imitwe ya Politiki itavuga rumwe na Leta y’u Burundi ikorera mu buhungiro, iherutse gukangurira Abarundi kutazitabira ayo matora yo igereranya no gushyingura Amasezerano y’Amahoro ya Arusha iki gihugu gisanzwe kigenderaho kuva mu mwaka wa 2006.

Perezida Nkurunziza ari ku butegetsi kuva mu 2005 ariko manda yatorewe mu 2015 yateje imvururu, aho abaturage barenga 1200 bishwe naho abasaga 400,000 bahungira mu bihugu by’ibituranyi birimo u Rwanda, Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

2018-05-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umushyikirano 19: Ntimugatinye ibitumbaraye. Kenshi biba bimeze nk’ibipurizo byuzuyemo umwuka, wakozaho urushinge gusa ibyari bibyimbyemo ukayoberwa aho bigiye “Perezida Kagame”

Umushyikirano 19: Ntimugatinye ibitumbaraye. Kenshi biba bimeze nk’ibipurizo byuzuyemo umwuka, wakozaho urushinge gusa ibyari bibyimbyemo ukayoberwa aho bigiye “Perezida Kagame”

Ubwanditsi 23 Jan 2024
Ishyari rya Tshisekedi rifashe ubusa: Inkunga ya miliyari hafi 30 imaze kugenerwa ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique

Ishyari rya Tshisekedi rifashe ubusa: Inkunga ya miliyari hafi 30 imaze kugenerwa ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique

Ubwanditsi 18 Nov 2024
Amayobera: Perezida Museveni yizeye Gen. kale Kayihura ariko ntiyizera urwego yamushinze

Amayobera: Perezida Museveni yizeye Gen. kale Kayihura ariko ntiyizera urwego yamushinze

Ubwanditsi 17 Nov 2017
Ibivugwa ko u Rwanda rugiye kwikebera igice cya DR Congo nta shingiro bifite – Minisitiri Biruta

Ibivugwa ko u Rwanda rugiye kwikebera igice cya DR Congo nta shingiro bifite – Minisitiri Biruta

Ubwanditsi 08 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingabo z’u Rwanda n’iza DRCongo zarasaniye mu birunga
INKURU NYAMUKURU

Ingabo z’u Rwanda n’iza DRCongo zarasaniye mu birunga

Ubwanditsi 15 Feb 2018
Uwakubise Mowzey Radio bikamuviramo urupfu yagejejwe mu rukiko
INKURU NYAMUKURU

Uwakubise Mowzey Radio bikamuviramo urupfu yagejejwe mu rukiko

Ubwanditsi 07 Feb 2018
Umunyarwandakazi wamurikaga imideri muri Nigeria yerekeje USA
HIRYA NO HINO

Umunyarwandakazi wamurikaga imideri muri Nigeria yerekeje USA

Ubwanditsi 05 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru