• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Amakipe ahagarariye u Rwanda mu mikino ihuza Abapolisi bo muri Afurika y’i Burasirazuba yatangiranye intsinzi

Amakipe ahagarariye u Rwanda mu mikino ihuza Abapolisi bo muri Afurika y’i Burasirazuba yatangiranye intsinzi

Ubwanditsi 22 Mar 2023 Amakuru, IMIKINO

Amakipe ya Polisi y’u Rwanda yatsinze aya Polisi y’u Burundi mu mikino itangiza umupira w’amaguru n’umukino w’intoki (Volley ball) yabahuje ku munsi wa mbere w’imikino ihuza abapolisi bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO).

Ni imikino yabaye nyuma y’ibirori byo gutangiza iyi imikino ya EAPCCO byabereye kuri Sitade ya Kigali yitiriwe Pele mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.

Mu masaha y’umugoroba kuri icyo kibuga niho habereye umukino wahuje Polisi y’u Rwanda ihagarariwe na Police FC ndetse na Polisi y’i Burundi ihagarariwe na Rukinzo FC.

Ni umukino warangiye Police FC y’u Rwanda yatsinze Rukinzo FC ibitego bitatu kuri kimwe, ni ibitego byatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri, Mugisha Didier na Kayitaba Jean Bosco ku ruhande rw’u Rwanda na Hakizimana Tity wa Rukinzo.

Nyuma y’uyu mukino umutoza wa Police FC, Mashami Vincent yashimye uburyo abakinnyi uko bitwaye muri uyu mukino ashimangira ko intego bafite ari ugutwara igikombe.

Yagize ati: “Twari dufite intego yo gutsinda kandi twayigezeho, tuzakomerezaho no ku mukino utaha kandi twizeye ko tuzatwara igikombe turimo gukinira.”

Mu mukino wa Volleyball wakiniwe kuri BK Arena ku isaha ya  saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba, ikipe ya Polisi y’u Rwanda nayo yatsinze  iya Burundi amaseti atatu ku busa.

Umukino wahuje u Rwanda ruhagarariwe na Forefront Volleyball Club yatsinze uyu mukino mu buryo buyoroheye, aho iseti ya mbere yayitsinze ku manora 25 kuri 17, iya Kabiri yarangiye ku manota 25 kuri 20 mu gihe iya nyuma yarangiye ari  amanota 25 kuri 22.

Kuri uyu munsi imikino irakomeza muri Volleyball aho u Burundi buhura na Kenya, naho mu mupira w’amaguru amakipe akazongera gukina kuri uyu wa gatanu.

Amakipe yo mu bihugu umunani ari byo u Burundi, Uganda, Tanzaniya, Kenya, Sudani, Sudani y’Epfo, Etiyopia ndetse n’u Rwanda rwaryakiriye bwa mbere, niyo yitabiriye iri rushanwa ribaye ku nshuro yaryo ya Kane.

Ni imikino irimo gukinwa mu byiciro 13 by’imikino itandukanye harimo umupira w’amaguru, Volley ball, netball, Hand ball, Beach volleyball, Basketball, Athletisme, Darts, Karate, Taekwondo, Judo, Iteramakofe no Kumasha.

2023-03-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

‘Imana y’ I Rwanda mu Buhinde’-Prof. MALONGA Pacifique

‘Imana y’ I Rwanda mu Buhinde’-Prof. MALONGA Pacifique

Ubwanditsi 26 Oct 2016
Ariko noneho ni akumiro. Mu itangazo rikubiyemo ingingo zivangavanze, abajenosideri bo muri FDLR ngo barashaka imishyikirano na Leta y’u Rwanda!

Ariko noneho ni akumiro. Mu itangazo rikubiyemo ingingo zivangavanze, abajenosideri bo muri FDLR ngo barashaka imishyikirano na Leta y’u Rwanda!

Ubwanditsi 29 Nov 2022
APR FC yagabanyije ikinyuranyo cy’amanota atatu hagati yayo na Rayon Sports, Kiyovu SC yatsinze Police FC – Ibyaranze umunsi wa 22 wa RPL

APR FC yagabanyije ikinyuranyo cy’amanota atatu hagati yayo na Rayon Sports, Kiyovu SC yatsinze Police FC – Ibyaranze umunsi wa 22 wa RPL

Ubwanditsi 31 Mar 2025
Kinshasa iracyadindiza ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington, nk’uko Minisitiri Nduhungirehe abivuga

Kinshasa iracyadindiza ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington, nk’uko Minisitiri Nduhungirehe abivuga

RUSHYASHYA 26 Nov 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports yasinyanye amasezerano n’umufatanyabikorwa mushya ‘RGL Security Company’
Amakuru

Rayon Sports yasinyanye amasezerano n’umufatanyabikorwa mushya ‘RGL Security Company’

Ubwanditsi 07 Jul 2023
Ivan Minnaert watozaga Rayon Sports yerekanwe muri Al-Ittihad yo muri Libya
Mu Mahanga

Ivan Minnaert watozaga Rayon Sports yerekanwe muri Al-Ittihad yo muri Libya

Ubwanditsi 04 Oct 2018
Capitaine Théophile Twagiramungu yafatiwe muri Kivu y’amajyepfo
ITOHOZA

Capitaine Théophile Twagiramungu yafatiwe muri Kivu y’amajyepfo

Ubwanditsi 02 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru