• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hakim Sahabo, Byiringiro Lague mu bakinnyi bahamagawe mu Amavubi, Kwizera Olivier mu bakinnyi basigaye bagarutsweho   |   16 Mar 2026

  • Ibikorwa bya RDF muri Mozambique nibikomeza gukerenswa U Rwanda ruzafata icyemezo gikomeye cyo Kuzicyura   |   15 Mar 2026

  • Ku bufatanye bwa FERWAFA na CAF, Abatoza 25 b’abanyarwanda barimo abagore 5 batangiye amasomo ya ‘License A CAF’   |   12 Mar 2026

  • Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose   |   11 Mar 2026

  • Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije   |   11 Mar 2026

  • U 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 𝗿𝘂𝗴𝗶𝘆𝗲 𝗸𝘄𝗮𝗸𝗶𝗿𝗮 𝗮𝗺𝗮𝗿𝘂𝘀𝗵𝗮𝗻𝘄𝗮 𝗮𝗻𝗲 𝘆𝗮 𝗖𝗘𝗖𝗔𝗙𝗔 𝗮𝗿𝗶𝗺𝗼 𝗻𝗮 𝗞𝗮𝗴𝗮𝗺𝗲 𝗖𝘂𝗽   |   10 Mar 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Musanze: Gen. Gatama ukuriye ingabo yijeje abashoramari umutekano usesuye nyuma y’igitero cya FDLR

Musanze: Gen. Gatama ukuriye ingabo yijeje abashoramari umutekano usesuye nyuma y’igitero cya FDLR

Ubwanditsi 10 Oct 2019 HIRYA NO HINO, Mu Rwanda

Brig. Gen. Vincent Gatama, Komanda wa division ya kabiri y’Ingabo z’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, yijeje ko nta muterabwoba ukiri ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’igitero cyagabwe ku baturage n’inyeshyamba za Rud-Urunana mu Karere ka Musanze abasivili 14 bakahasiga ubuzima.

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu ushize, nibwo inyeshyamba za FDLR mu gice cya RUD Urunana, zambutse umupaka uhuza u Rwanda na Congo zica abaturage 14 abandi 8 zirabakomeretsa.

Izi nyeshyamba zakoresheje ibikoresho gakondo mu kwica abaturage zahise zicibwa intege n’abashinzwe umutekano bishemo izigera kuri 19 izindi zigafatwa.

Igipolisi cy’u Rwanda cyatangaje ko inyeshyamba 19 mu zateye i Musanze, Kinigi na Nyange zaciwe intege mu gikorwa Igipolisi cy’u Rwanda cyafatanyijemo n’igisirikare.

Mu nama yabereye i Musanze ikitabirwa n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, JMV Gatabazi n’abanyamahoteli n’ibigo bitembereza ba mukerarugendo basaga 70, Gen. Gatama yavuze ko igitero cyo mu cyumweru gishize ari igitero cy’iterabwoba gusa.

Yagize ati: “ntibigeze bibasira business z’umushoramari ahubwo n’inyubako za leta,” ibi akaba yabivuze yizeza abashoramari ko nta nyeshyamba kuri ubu iri ku butaka bw’u Rwanda.

Ati: “twakubuye buri kimwe. Nta muterabwoba n’umwe usigaye. N’abaturage bacu barabizi neza. Turabizeza umutekano kandi n’ahari ibyuho tuzabikosora.”

Iyi nama y’i Musanze nk’uko tubikesha KTPress, yari igamije kuganira n’abafatanyabikorwa uko umwuka w’ubukerarugendo n’umutekano wifashe. Akarere ka Musanze kabarizwamo Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ibamo Ingagi zo mu misozi zidapfa kuboneka ahandi.

Komanda w’Ishuri Rikuru rya Polisi rikorera i Musanze, CP Augustin Bizimungu, we yasabye abitabiriye iyi nama ubufatanye, ashimangira ko igipolisi cyo gihora kiteguye gutabara.

Ati: “bifata iminota 10 kugera kuri station ya polisi ya Kinigi n’iminota 20 kugera ku biro bikuru bya polisi. Ku bufasha bwose turiteguye.”

Kuva iki gitero giheruka cyaba nk’uko byatangajwe na Guverineri Gatabazi, ngo bakoranye inama nyinshi n’abaturage ndetse n’abacuruzi ngo bizezwe ko buri kimwe kiri ku murongo.

Ati: “twagiye tuva ahantu hamwe tujya ahandi. Urugero, ku mugoroba wo kuwa Gatanu (amasaha makeya mbere y’igitero) nari kumwe na manager wa Singita. Nk’uko nabivuze, turashaka kugira umutekano no kumva turi iwacu,”

Singita Kwitonda Lodge na Kataza House, byafunguye imiryango mu Murenge wa Kinigi, mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru, neza ahatuye Ingagi zo mu misozi zidapfa kuboneka ahandi. Kuva byafungura byakunze kwakira ba mukerarugendo benshi basura igihugu.

Bivugwa ko inyeshyamba zitera zamanutse ziva ku Musozi wa bisoke, zikanyura ku gasozi karebana na Bisate Lodge, mbere yo kugaba ibitero mu ngo z’abaturage no ku mihanda zica abaturage.

Bwana Keith Vincent, Umuyobozi Mukuru wa Wilderness Safari, ari nayo ifite Bisate Lodge, yavuze ko ibyabaye bitahungabanyije business yabo.

Ati: “ntibwaba ari ubumuntu utaragize ubwoba. Sinari mpari ubwo igitero cyabaga, ariko abakozi banjye bambwiye buri kimwe. Ariko inzego z’umutekano zaratabaye byihuse cyane kandi buri kimwe cyari ku murongo,”

Usibye icyo gitero, Keith Vincent yavuze ko nta mbogamizi zigeze ziba ku mikorere ya lodge yabo iherereye ahantu uba witegeye Ibirunga bya Bisoke na Karisimbi.

Ati: “Business zacu zirakomeje uko bisanzwe.”

2019-10-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

‘ Uyu munsi ntawe u Rwanda rubona nk’ umwanzi ‘- Perezida Kagame

‘ Uyu munsi ntawe u Rwanda rubona nk’ umwanzi ‘- Perezida Kagame

Ubwanditsi 24 Aug 2017
Inama y’intekorusange isanzwe y’abafite ubumuga mu Rwanda NPC, yemeje ko Murema Jean Babptiste yongera kuyiyobora mu gihe cy’indi myaka ine iri imbere

Inama y’intekorusange isanzwe y’abafite ubumuga mu Rwanda NPC, yemeje ko Murema Jean Babptiste yongera kuyiyobora mu gihe cy’indi myaka ine iri imbere

Ubwanditsi 05 Apr 2021
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

RUSHYASHYA 03 Mar 2026
Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose

Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose

RUSHYASHYA 11 Mar 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma yo gukubitirwa iz’akabwana muri Kongo, abasirikari b’Afrika y’Epfo bakomeje koherezwa mu ibagiro!
Amakuru

Nyuma yo gukubitirwa iz’akabwana muri Kongo, abasirikari b’Afrika y’Epfo bakomeje koherezwa mu ibagiro!

Ubwanditsi 11 Feb 2025
Knowless n’ Umutware we Clement Bafashe Rutema Ikirere Berekeza Mu Bwongereza
IMIKINO

Knowless n’ Umutware we Clement Bafashe Rutema Ikirere Berekeza Mu Bwongereza

Ubwanditsi 16 Jan 2017
Umugabo wabenze umugore ku munsi w’ubukwe i Kigali yararongoye undi i Burundi
SHOWBIZ

Umugabo wabenze umugore ku munsi w’ubukwe i Kigali yararongoye undi i Burundi

Ubwanditsi 04 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru